Igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’amahoro mu MAFOTO
U Rwanda rwakiriye igitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amahoro, waranzwe n’imyidagaduro y’igitaramo cyabereye muri Stade nto i Remera.
Kuri uyu wa mbere tariki 21 Nzeri 2015 nk’uko bisanzwe biba buri mwaka, u Rwanda rwizihije umunsi mpuzamahanga ngarukanwaka w’amahoro. By’umwihariko umunsi waranzwe n’igitaramo cyasusurukije abantu batandukanye.
Abahanzi batandukanye batandukanye bagaragaye muri iki gitaramo, barimo itsinda Urban Boyz na Knowless bo mu Rwanda, Ice Prince wari uturutse muri Nigeria, Dama Do Bling waturutse muri Mozambique, Maurice Kirya wo muri Uganda, Ali Kiba wo muri Tanzania , Wangechi wo muri Kenya, Innoss’B wo muri Congo-Kinshasa n’abandi babyinnyi batandukanye bo muri aka karere.
Amahoro amahoro amahoro, mwari muberewe, amafoto nimeza cyane, wari umunsi ukeye.
Amahoro niyo yambere, tubyine amahoro,duhumeke amahoro, amahoro naganze mu rwanda rwacu.
amahoro naganze mu Rwanda rwa Gasabo, amahoro aganze aganze.
knowless kbs yerekanye ko ari champion uburyo yishimiwe byonyine uyumukobwa su rukundo akunzwe gusa , aragara Gaza ubuhanga