Handicap International yahaye igare uwo Kigali Today yatabarije
Umuryango Handicap International wahaye igare ry’ababana n’ubumuga umwana wo mu Karere ka Kirehe umaze imyaka 14 arwaye, nyuma y’ubuvugizi Kigali Today yamukoreye.
Tariki 30 Ukwakira 2015 nibwo ku rubuga rwa www.kigalitoday.com hagaragaye inkuru ifite umutwe ugira uti “Barasaba ubufasha nyuma yo kurwaza umwana imyaka 14”, inkuru yatabarizaga ababyeyi babyaye umwana afite ubumuga bwo kutavuga, kutabona, kutagenda no kwicara.
Ababeyi be, Kagande Sirivani na Mukasikubwab, bavuga ko bibakomereye kumurera kuko bisaba ko bamuba hafi igihe kinini, bigatuma batabona umwanya wo gushaka imibereho.
Nyuma y’uko iyo nkuru isotse ku rubuga rwa Kigali Today, abantu benshi bifuje gutanga ubufasha ngo uriya muryango ubone igare ryajya rifasha umwana kuko aho yajyaga hose no mu bwiherero byasaba ko hagira umuterura kandi ubu agenda agira ibiro byinshi nk’umwana wese ukura.
Aba bagiraneza begereye umuryango Handicap International ngo ubafashe kubona igare, ariko uyu muryango wiyemeza kuritanga. Kuri ubu hari hamaze gukusanywa inkunga y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 105, ariko abo bagiraneza biyemeje gukomeza gukusanya inkunga, bakazayishyikiriza uwo muryango mu minsi ya vuba.
Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|