Dasso zongerewe umushahara ungana na 30%
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, bwamaze gufata icyemezo cy’uko urwego rushinzwe umutakano Dasso, rugomba kuzamurirwa umushahara.
Mbabazi Francois Xavier umuyobozi w’aka karere avuga ko bafashe iki cyemezo nyuma yo kubana ubwitange bagira mu kazi kabo, bakanakoresha amafaranga yabo igihe bari mu kazi.
Ati “Uru rwego rwaradufashije cyane mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano, kandi ugasanga bahura n’imvune nyinshi mu kazi, nibwo twicaye dusanga ko hari Icyo dukwiye kurwongerera ubushobozi”.
Uyu muyobozi avuga ko kuva urwego rwa Dasso rwajyaho, ibyaha byahungabanyaga umutekano, ibyinshi byagiye bigabanuka. Yongeraho ko ubwo bagiye ku rwongerera ubushobozi ikibazo cy’umutekano kizarangira burundu muri aka karere.
Tariki 25 Nzeri 2015 ni bwo njyanama y’Akarere ka Ruhango yicaraga ikemeza izamuka ry’uyu mushahara wa Dasso.
Perezida wa Nyanama y’aka karere Rusangwanwa Theogene, yavuze ko nabo basanze uru rwego hari byinshi rwakoze mu guhangana n’abahungabanya umutekano.
Akemeza ko nka njyanama basanze kuzamura umushahara w’uru rwego bikwiye. Ndetse akanongeraho ko uru rwego rukwiye guhakirwa amacumbi n’inyoroshya ngendo igihe ruri mu kazi.
Umuhuzabikorwa wa Dasso mu karere ka Ruhango Hategekimana Frodouard, akavuga ko nyuma yo kumva aya makuru meza, byabashimishije cyane, bikaba bigiye gutuma umusaruro batangaga mu mutekano, urushaho kwiyongera.
Ati “Ni byiza cyane, iyo n’inkuru kuri buri mu Dasso wese, kuko bakora akazi kavunanye, ntibiganda amanywa n’ijoro barakora, urumva rero kuba hari akantu babongereyeho, kazatuma nabo bagira aho bava n’aho bagera”.
Bikaba bivuzeko umushahara Dasso yahembwaga, haziyongeraho amafaranga angana na 30%, bivuze ko nk’uwahembwaga ibihumbi bisaga gato 45, azajya ahembwa asaga ibihumbi 60.
Akarere ka Ruhango kabarirwamo aba Dasso 39 bari mu mirenge yose icyenda igize aka karere.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
Kamonyi c Yoko yanze gutanga mirongeitatu kwijana 30% nkuko contact zibiteganya ikibazo twazakibaza Nyakubahwa president Paul kagame niba Dasso itagomba kubona ibyitegeko riteganya banyamaku muzatubari ko contract ibyivuga bitajyanye nibyumukozi agomba guhabwa kugirango tumare imyaka umunani 30%igenwa na contact turayibona
Kamonyi c Yoko yanze gutanga mirongeitatu kwijana 30% nkuko contact zibiteganya ikibazo twazakibaza Nyakubahwa president Paul kagame niba Dasso itagomba kubona ibyitegeko riteganya banyamaku muzatubari ko contract ibyivuga bitajyanye nibyumukozi agomba guhabwa kugirango tumare imyaka umunani 30%igenwa na contact turayibona
UZiko ntrinzi ko dasso bagenerwa umushahara n’akarere! njye nagira ga NGO bagenrwa Bose hamwe Mu rwego rw’igihugu. yewe uturere twose birakwiye ko twabigeza utyo.
uyu munyamkuru nawe rwose nashaka asubire ku ishuri
ngo DASSO zongerewe umushahara?
DASSO c ni ihene,inkwi,insinga,inkoko,.....??????
DASSO ni abantu si ibikoresho cg amatungo so kuvugako bongerewe umushahara nta kigoye kibirimo
Nutundi turere tugize igihugu nitwicare turebe niba haricyo dasso yabamariye babashimire kuko ruhango yo yabimenye kera.
NDASHIMIRA CYANE UBUYOBOZI BWA RAHANGO BWAGIZE IGITEKEREZO CYO KONGERERA DASSO UMUSHAHARA NANASABA DASSO GUKOMEZA GUSIGASIRA UMUTEKANO w’IGIHUGU HATITAWE KU NGANO Y’UMUSHAHARA BABONA.
Ok! Nahandi Barebereho
birakwiye kuriburi mu DASSO wese kubona iyonyongera ya 30% tutitaye kuri ruhango,bizatanga ingufu mukazi bakora.
Ruhango yacu oyeeee
dasso igiye kubitunganya kabisa, umutekano muma quartier dutuyemo ugiye kuba munange
uwazanye dasso yatugiriye neza naho ubundi local defense zari kuzatumara
ni byiza ubwo basanze hari icyo babafashije bagomba gushimirwa banarushaho bazamurirwa umushahara ariko kandi banarushaho gukora neza