Darfur: RDF yahaye ikigega cy’amazi abari mu nkambi

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro mu Ntara ya Darfur, zahaye ikigega cy’amazi abaturage bavanywe mu byabo bari mu nkambi yitwa Salam.

Iki gikorwa cyo guha aba aba baturage bahumgiye ahitwa Zalingei kugira ngo babafashe gukemura ikibazo cy’amazi cyari kibagoye, cyakozwe kuri uyu wa gatatu tariki 4 Ugushyingo 2015.

Abaturage bishimiye ikigega bahawe.
Abaturage bishimiye ikigega bahawe.

Umugaba ukuriye Batayo ya 42 y’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Venant Bizimungu, yabwiye abaturage ko iki kigega cyavuye mu mafaranga abasirikare b’u Rwanda bakorera Zalingei bashyize hamwe bagamije gufasha abaturage.

Yababwiye ko ari igikorwa abasirikare bakoze bashaka kugaragariza abatuye muri iyi nkambi ko bifatanije mu ngorane bahura nazo, bityo abasaba ko ikigega babonye cyazabafasha.

Iki kigega cyatanzwe ku mpano yavuye mu mishahara abasirikare ba RDF bakusanyije.
Iki kigega cyatanzwe ku mpano yavuye mu mishahara abasirikare ba RDF bakusanyije.

Yagize ati “N’ubwo iyi nkunga yagaragara ko ari nto ariko muyakire nk’ivuye ku mitima y’abasirikare b’u Rwanda mubana nabo kandi izafashe mwese baba abakuru, abanyeshuri, abarimu muri uyu mudugugu kandi ndabasaba ko mwazacunga neza iki kigega nticyangirike."

Iki kigega gifite ubushobozi bwo kubika Litiro ibihumbi bibiri z’amazi kizafasha abaturage 800 bakoraga ibirometero10 bajya gushakisha amazi.

Ingabo za RDF zabemereye kujya zinabaha amazi yo gushyira muri iki kigega.
Ingabo za RDF zabemereye kujya zinabaha amazi yo gushyira muri iki kigega.

Bamwe nk’abadamu bategwaga n’abagizi ba nabi bagamije kubafata ku ngufu muri urwo rugendo. Amazi ajya muri iki kigega, Ingabo z’u Rwanda ziyemeje kujya ziyashyiriramo abaturage, kugira ngo bibarinde izo ngorane.

Aho iki kigega cyubakiwe ni ku Ishuri naryo ryubatswe n’Ingabo z’u Rwanda mu 2012, babifashijwemo n’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri Darfur (UNAMID).

Iyi ntara ya Darfour igizwe n'ubutayu, bikagorana kubona amazi.
Iyi ntara ya Darfour igizwe n’ubutayu, bikagorana kubona amazi.

Sheikh Adam Adum Muhamadi, wavuze mu izina ry’abaturage, yashimye igikorwa bagejejweho n’abasirikare b’u Rwanda anishimira ko bagiye kubona amazi meza batarinze gukora ibirometero n’ibirometero bajya gushakisha mu buryo bubagoye.

Uretse kubungabunga umutekano w’abaturage mu butumwa bw’amahoro, Ingabo z’u Rwanda zifasha abaturage kwiga kwiteza imbere bo ubwabo bakora imirimo ibafitiye akamaro muri rusange, banabafasha guhanga imishinga ibafasha kwiteza imbere.

MoD

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Really!RDF your presence in Armed conflict areas is noticeable.keep it up

UpUp yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

RDF oye oyee!murintwari ibihe byose muduhesha ishema mumahanga.

Francis Ghandi Regis yanditse ku itariki ya: 5-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka