Cogebanque yateye inkunga igikorwa cyo gufasha abatishoboye

Cogebanque, mu mpera z’iki cyumweru, yateye inkunga igikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abatishoboye batandukanye, barimo imfubyi, ibitaro, amashuri n’ibindi.

Iki gikorwa Cogebanque yateye inkunga kibaye ku nshuro ya 10, ni igikorwa ubusanzwe gitegurwa n’ishyirahamwe ryitwa Africa International Club, ihuriyemo abakozi b’ibigo bihagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, aho bategura iki gikorwa cyo gusangira banasusurutsa cyane cyane abana bato, amafaranga avuye muri iki gikorwa agafashishwa abatishoboye.

Moustafa Ouezekhti, Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, avuga ko iyi banki ifasha imiryango myinshi y'abatishoboye igasaba n'abandi ubufatanye.
Moustafa Ouezekhti, Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, avuga ko iyi banki ifasha imiryango myinshi y’abatishoboye igasaba n’abandi ubufatanye.

Moustafa OUEZEKHTI, Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque, avuga ko Cogebanque nka Banki Nyarwanda, yahagurukiye gutera inkunga ibikorwa ibyo ari byo byose bizamura imibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda, anavuga ko bikwiye gutangirira ku Banyarwanda mu gufasha bagenzi babo, abandi bakaboneraho.

Abahanga mu gutegura amafunguro atandukanye na bo bari babukereye.
Abahanga mu gutegura amafunguro atandukanye na bo bari babukereye.

Yagize ati "Iki gikorwa Cyiswe ’International Food Fair’ kibaye ku nshuro ya 10, ni igikorwa duteramo inkunga abagize iri shyirahamwe rya Africa International Club, kugira ngo babashe gukusanya amafaranga yo gufasha abababaye muri iki gihugu, kandi nitwe Abanyarwanda inkunga zigomba kuvaho mbere, kuko ntitugomba gutegereza buri gihe ko inkunga ziva ahandi’’.

Abana bari bitabiriye ku bwinshi.
Abana bari bitabiriye ku bwinshi.

Moustafa OUEZEKHTI yanatangaje ko atari iki gikorwa batera inkuga gusa, ko ahubwo n’indi miryango y’abatishoboye, ishobora kugana Cogebanque ikayitera inkunga yo kwikura mu bukene .

Abari bitabiriye baboneyeho n'akanya ko gusabana.
Abari bitabiriye baboneyeho n’akanya ko gusabana.

Yagize ati "Mu ngengo y’imari ya buri mwaka ya Cogebanque tugiramo amafaranga yo gutera inkunga ibikorwa bitandukanye biteza imbere abatishoboye bikabafasha guhindura ubuzima, aho dutanga inka mu baturage zikabafasha kwikenura, dufasha imfubyi n’abapfakazi batishoboye, tukaba tunatera inkunga ibigo by’amashuri kugira ngo bibashe kwiyubaka neza mu bushobozi, kugira ngo bibashe gutanga uburezi bufite ireme’’.

Abacuranzi bakomeye na bo bari bahari.
Abacuranzi bakomeye na bo bari bahari.

Ntawirema Celestin, umwe mu banyamuryango ba Africa International Club, yakanguriye n’Abanyarwanda kwitabira iki gikorwa cyitabirwa n’umubare munini w’abanyamahanga kuruta Abanyarwanda, ariko anongeraho ko nubwo kitabirwa n’abanyamahanga benshi, amafaranga avuyemo afashishwa Abanyarwanda uko yakabaye.

Banidagaduye bacinya umuziki.
Banidagaduye bacinya umuziki.

Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

dushimiye iyi bank yifatanyije n’abanyarwanda batishiboye

kawesa yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

thanx to the initiative@cogebank

ruru yanditse ku itariki ya: 2-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka