Bibukijwe ko nta wundi uzabubakira igihugu utari Umunyarwanda

Visi Perezidante wa sena, Senateri Gakuba Jeanne d’Arc yibukije abaturage b’Umurenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi ko nta wundi uzabubakira igihugu.

Ibi yabigaragarije mu biganiro byakurikiye igikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama ku rwego rw’Akarere ka Karongi wabereye mu Murenge wa Mubuga ahashijwe ibibanza bizubakwamo inzu 10 zizatuzwamo abatishoboye.

Meya wa Karongi waraye arangije manda Ndayisaba Francois yagaragaye mu bwikorezi bw'amabuye
Meya wa Karongi waraye arangije manda Ndayisaba Francois yagaragaye mu bwikorezi bw’amabuye

Senateri Gakuba ati:” Abari hano n’abo mwaje muhagarariye batari hano twese tugomba kumva ko igihugu ari twe tuzacyubaka, twanabiririmbye hano, ntago amahanga azaza arwubake kandi twabigaragaje hano mu bikorwa kandi dushobora no gukora n’ibindi by’ikirenga.

Abari bitabiriye umuganda rusange
Abari bitabiriye umuganda rusange

Yabibukije kandi ko n’ubwo hari aho usanga hatangizwa ibikorwa bigamije iterambere mu muganda ariko bigahagararira aho, icyatangijwe na sena ikomeza kugikurikirana. Ati:” Ahubwo tuzagaruke izi nzu zituwemo, abazirimo batuzimanira.”

Ingabo nazo zitabiriye
Ingabo nazo zitabiriye

Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira Ibiza, Mukantabana Seraphine we yibukije abaturage ba Mubuga ko ibyo byose batabigeraho mu gihe baba badafite ubuzima bwiza, abibutsa ko bagomba gushyira imbaraga m,u kurwanya malariya yongeye gukaza umurego mu gihe muri aka gace havugwa benshi abakoresha inzitiramubu icyo zitajyenewe.

Ndoriyobijya Medard umuturage mu Murenge wa Mubuga we ngo kuba abayobozi baba bamautse bakajya kwifatanya nabo bibereka ko bagomba gushyira umutima ku bikorwa nk’ibi. Ati:” Kuba aba bose bamanutse bakaza, natwe bigire icyo bitubwira turebe agaciro k’ibikorwa nk’ibi.”

Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira ibiza Seraphine Mukantabana yibukije abanya Mubuga ko mbere ya byose bagomba kubanza kugira ubuzima bwiza
Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira ibiza Seraphine Mukantabana yibukije abanya Mubuga ko mbere ya byose bagomba kubanza kugira ubuzima bwiza

Uretse gusiza ibibanza ahazubakwa aya mazu, iri tsinda ry’abasenateri 12 riyobowe na visi perezidante wa sena, bafatanyije n’abaturage bakaba bakuyeho ibigunda bihakikije mu rwego rwo gukumira indwara ya Malariya. Ibikorwa by’uyu muganda bikaba byabariwe agaciro k’amafaranga ibihumbi 950.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Urwanda rumaze gutera imbere

DAVID yanditse ku itariki ya: 31-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka