Bibukijwe ko nta wundi uzabubakira igihugu utari Umunyarwanda
Visi Perezidante wa sena, Senateri Gakuba Jeanne d’Arc yibukije abaturage b’Umurenge wa Mubuga, Akarere ka Karongi ko nta wundi uzabubakira igihugu.
Ibi yabigaragarije mu biganiro byakurikiye igikorwa cy’umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama ku rwego rw’Akarere ka Karongi wabereye mu Murenge wa Mubuga ahashijwe ibibanza bizubakwamo inzu 10 zizatuzwamo abatishoboye.

Senateri Gakuba ati:” Abari hano n’abo mwaje muhagarariye batari hano twese tugomba kumva ko igihugu ari twe tuzacyubaka, twanabiririmbye hano, ntago amahanga azaza arwubake kandi twabigaragaje hano mu bikorwa kandi dushobora no gukora n’ibindi by’ikirenga.

Yabibukije kandi ko n’ubwo hari aho usanga hatangizwa ibikorwa bigamije iterambere mu muganda ariko bigahagararira aho, icyatangijwe na sena ikomeza kugikurikirana. Ati:” Ahubwo tuzagaruke izi nzu zituwemo, abazirimo batuzimanira.”

Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira Ibiza, Mukantabana Seraphine we yibukije abaturage ba Mubuga ko ibyo byose batabigeraho mu gihe baba badafite ubuzima bwiza, abibutsa ko bagomba gushyira imbaraga m,u kurwanya malariya yongeye gukaza umurego mu gihe muri aka gace havugwa benshi abakoresha inzitiramubu icyo zitajyenewe.
Ndoriyobijya Medard umuturage mu Murenge wa Mubuga we ngo kuba abayobozi baba bamautse bakajya kwifatanya nabo bibereka ko bagomba gushyira umutima ku bikorwa nk’ibi. Ati:” Kuba aba bose bamanutse bakaza, natwe bigire icyo bitubwira turebe agaciro k’ibikorwa nk’ibi.”

Uretse gusiza ibibanza ahazubakwa aya mazu, iri tsinda ry’abasenateri 12 riyobowe na visi perezidante wa sena, bafatanyije n’abaturage bakaba bakuyeho ibigunda bihakikije mu rwego rwo gukumira indwara ya Malariya. Ibikorwa by’uyu muganda bikaba byabariwe agaciro k’amafaranga ibihumbi 950.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Urwanda rumaze gutera imbere