Basabwe kuvana isomo ku babaye abarinzi b’igihango

Abatuye Akarere Nyanza basabwe kuvana isomo kuri 17 biswe abarinzi b’igihango kubera uruhare bagize mu kurwanya amacakubiri na Jenoside.

Babisabwe ku cyumweru tariki 9 Ugushyingo 2015, ubwo mu Murenge wa Kigoma hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda.

Padiri Eros Borile ubwo yashimirwaga n'umukobwa yahaye ubuhungiro muri Jenoside 1994 mu Rwanda.
Padiri Eros Borile ubwo yashimirwaga n’umukobwa yahaye ubuhungiro muri Jenoside 1994 mu Rwanda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Mugaga Johnson, yavuze ko abantu 17 biswe abarinzi b’igihango bakwiye kuba isomo ryo gukangurira abantu ku giti cyabo kurangwa n’ingangagaciro zirimo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda.

Mugaga yakomeje avuga ko aba barinzi b’igihango batoranyijwe hagendewe ku bikorwa bagaragaje byo kurwanya amacakubiri, Jenoside n’ingangabitekerezo yayo.

Yagize ati “Abarinzi b’igihango ni abantu baranzwe n’ibikorwa by’indashyikirwa haba kuri bo ubwabo no ku muryango nyarwanda niyo mpamvu abariho n’abazabakurikira bakwiye kubafatiraho urugero.

Bamwe mu baturage bitabiriye gutangiza icyumweru cyahariwe ubumwe n'ubwiyunge mu karere ka Nyanza.
Bamwe mu baturage bitabiriye gutangiza icyumweru cyahariwe ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka Nyanza.

Mu turere 30 tw’Igihugu havuyemo 17 muri bo batatu bavuye i Nyanza rero ugereranyije n’ahandi niho haturutse benshi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Murenzi Abdallah, yashimiye umungu witwa Eros wagizwe umurinzi w’igihango, kubera ubutwari yagaragaje ahisha 800 kugeza n’ubu bariho.

Murenzi Abdallah yasabanuye ko interahamwe hari ubwo zagiye ziza kenshi kwica abo bana bari mu kigo cy’imfubyi i Nyanza, uwo muzungu akaziha amafaranga abagura ngo babareke.

Ati “Ntibyumvikana ukuntu umunyamahanga akora ibintu nk’ibyo ariko abanyarwanda bahuje bikaba byarabaniye.”

Meya Murenzi Abdallah avuga ku bigwi by'ababaye abarinzi b'igihango mu karere ka Nyanza.
Meya Murenzi Abdallah avuga ku bigwi by’ababaye abarinzi b’igihango mu karere ka Nyanza.

Muri 17 batoranyijwe mu gihugu ijonjorwa ryabo ryahereye mu tugari, imirenge no mu turere hagendewe ku buhamya bw’abaturage ariko babifashwamo n’amatsinda yari yashyizweho yahawe izo nshingano.

Aba barinzi b’igihango uko ari 17 banahawe ishimwe n’umukuru w’Igihugu, Paul Kagame mu nama y’ihuriro rya Unity Club Intwararumuri.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Meya abivuze ukuri koko kubona umunyamahanga ahisha abanyarwanda twe bikatunanira!!n’akumiro

Kaneza yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Nibyo Koko Tugomba Gukura Mo Isomo Kuko Babaye Intwari.

Dushime Bright yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

aba barinzi b’igihango bakagombye kwigisha abanyarwanda umutima mwiza

Nzigiye yanditse ku itariki ya: 10-11-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka