Asuye u Rwanda nyuma yo kwanga kurushyigikira mu kanama k’umuryango w’abibumbye
Minisitiri ushinzwe ubuhahirane n’iterambere mu Bubiligi, Jean-Pascal Labille, biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wakabili taliki 11/06/2013 mu kuvugurura umubano w’u Rwanda n’igihugu cye nubwo cyanze gutora u Rwanda mu kanama k’umuryango w’abibumbye.
Mu mwaka wa 2011 Ububiligi bwari ku mwanya wa gatatu mu bihugu bitera inkunga u Rwanda muri gahunda ya PIC (programme indicatif de Cooperation) mu bikorwa by’ubuzima, kwegereza ubuyobozi abaturage hamwe no kongera ingufu z’amashanyarazi, ibikorwa byatwaraga miliyoni 160 z’amayero.
Agatotsi k’umubano w’u Rwanda n’Ububiligi kabonetse ubwo hasohokaga raporo y’impugucye z’umuryango w’abibumbye yashinje u Rwanda na Uganda gufasha umutwe wa M23, Ububiligi bukayigenderaho mu guhagarika inkunga kimwe no kwanga gushyigikira u Rwanda mu kanama k’umuryango wa bibumbye muri Ukwakira 2012, nyuma y’igihe gito Didier Reynders Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu yaravuye mu Rwanda no muri Congo.
Amakuru ava mu gihugu cy’Ububiligi avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bikomeje kugaragaza kwiyubaka mu iterambere kuburyo Ububiligi butahagarika gukorana.
Bitaganyijwe ko Minisitiri Jean-Pascal Labille azaganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga hamwe na Minisitiri w’igenamigambi ku bibazo byo kugarura amahoro mu gihugu cya Congo hamwe n’ubufatanye mu iterambere ry’u Rwanda.
Bimwe mu bikorwa Minisitiri Labille ateganya gusura birimo urwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, biteganyijwe ko azasura ibikorwa biterwa inkunga n’Ububiligi mu karere ka Gakenke, naho Kigali asure ikigo nderabuzima cya Gatenga hamwe n’aharasiwe abasirikare 10 b’umuryango w’abibumbye taliki 07/04/1994 harimo n’Ababiligi.
Mu rugendo rw’iminsi ibiri azigirira mu Rwanda biteganyije ko hazasinywa amasezerano y’inkunga ya miliyoni 9 z’amayero azakoreshwa muri gahunda z’ubuzima harimo kongera ibikoresho by’ubuzima hamwe no kongerera ubumenyi abaganga.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 14 )
Ohereza igitekerezo
|
kuba baranze gushyigikira u rwanda mu kanama ka UN njye nta kibazo mbibonamo.Bashobora kuba barabonaga ko u Rwanda rudakwiriye uwo mwanya aruko bikaba bitavuga ko bacana umubano.
u rwanda ni igihugu kifuza kubana n’ibihugu byose, yewe n’uwaba yarashatse ko kidatera imbere igihe cyose rwiteguye kubana nawe kandi uzaza wese ntiruzamusubiza inyuma.
Ariko buriya jye mbona ububirigi buhuzagurika cyane, nizereko impano zabo nta kiziherekeje " je crains les danois meme qund ils offrent des cadeaux"
ukuza kwe bizadushimisha kuka babonyeko batwibeshyeho.
Nibyiza kuza kwe kukobigaragaza basanze u rwanda bara reibeshye ho.
Nimukosore.Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububirigi ni Didier Reynders.
Dore uko bimeze mugifaransa: Didier Reynders est Vice-Premier ministre et Ministre fédéral des Affaires étrangères, du Commerce extérieur et des Affaires européennes
Naho Jean-Pascal Labille, il est Ministre des Entreprises publiques et de la Coopération au Développement, chargé des grandes villes
Nimukosore.Ministre w’ububanyi n’amahanga w’Ububirigi ni Didier Reynders.
Dore uko bimeze mugifaransa: Didier Reynders est Vice-Premier ministre et Ministre fédéral des Affaires étrangères, du Commerce extérieur et des Affaires européennes
Naho Jean-Pascal Labille, il est Ministre des Entreprises publiques et de la Coopération au Développement, chargé des grandes villes
Ibuye ryanzwe nabubatsi niryo rikomeza imfuruka, dore nabo batangiye kubyibonera none baratugarukiye.
Ibuye ryanzwe nabubatsi niryo rikomeza imfuruka, dore nabo batangiye kubyibonera none baratugarukiye.
Na François Hollande . azageraho atuze ashyire umupira hasi..byose birashoboka ku gihugu nk’u Rwanda kizwiho ubudahangarwa atari uko rukize cyangwa ari igihanganjye mu bundi bushobozi noo!! Imiyoborere isobanutse", no kwiyubaha..kandi iyo wiyubaha urubahwa!!
Ubundi iyo umuntu akora neza singombwa ko abyamamaza! Hari nigihe yewe abatarabona ibikorwa, bagusuzugura cg bakakunenga, ariko urabihorera bakavuugaaa, kuko ibikorwa byonyine bigeraho bikivugira. Ni uko rero ibikorwa byarivugiye None nubwo yari yarapinze, araje.
Ariko muransetsa ninde se utazi ko kwigerereza u Rwanda ngo ni uko uri igihugu gikomeye ario ukwikoza ubusa? bari bisubira se ahubwo?!!