Abo Kigali Today yakoreye ubuvugizi barashima inkunga y’abagiraneza

Kagande Sirivani na Mukasikubwabo Immaculée bo mu Murenge wa Mpanga barashima byimazeyo abagiraneza babafashije nyuma y’imyaka 14 barwaje umwana.

Inkuru ya Kigali Today yo ku wa 30 Ukwakira 2015 yagaragazaga agahinda k’uwo muryango wifuza abagiraneza bawufasha mu kubona ubushobozi bwo kwita kuri uwo mwana ufite ubumuga.

Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Gerald Muzungu, ashyikiriza uwo muryango iyo nkunga y'ibihumbi 105.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Gerald Muzungu, ashyikiriza uwo muryango iyo nkunga y’ibihumbi 105.

Nyuma yo gusoma inkuru umushinga Handicap International wahise woherereza uwo muryango igare rigenewe abafite ubumuga ryo kwifashisha mu kurushaho kwita kuri uwo mwana.

Uko bamenyaga ayo makuru ni nako abenshi bagiraga ubushake bwo gufasha uwo muryango

Umunyarwandakazi Rose Ntukanyagwe uba mu Butaliyani akimara gusoma inkuru kuri ku rubuga www.kigalitoday.com yashishikarije Abataliyani b’inshuti ze gukusanya inkunga yo kugurira uwo mwana igare dore ko ari ryo ryari ku murongo wa mbere mu byihutirwa.

Bakimara kumva inkuru nziza ko umushinga Handicap International wamaze kubonera uwo muryango igare byabaye ngombwa ko amafaranga ibihumbi ijana na bitanu y’u Rwanda (105,000FRW) bari bamaze gukusanya yohererezwa uwo muryango.

Tariki 03 Ukuboza 2015 ubwo kwisi hose hari gahunda yo kwizihiza Umunsi w’Abafite Ubumuga, mu birori byo ku rwego rw’akarere ka kirehe ubwo uwo muryango washyikirizwaga ayo mafaranga wafashe umwanya wo gushima.

Mukasikubwabo Immaculée, nyina w’umwana yishimiye, yagize ati “Narishimye kuko mwankuye ahakomeye mu myaka 14 nterura umwana mushyira ku bibero muha igikoma, muheka mujyana mu bwiherero… ni myinshi none itangazamakuru ryaramvugiye mbona igare mbona amafaranga yo kumufasha. Ni umutima mwiza ntazibagirwa gusa Imana yonyine ni yo yabahemba”.

Akomeza agira ati “Nari maze kurambirwa ariko Imana yanyongereye ibyishimo kugira ngo nite ku mwana. Nari naravuze ko nzasengera umugiraneza uzamfasha, nzahora mbazirikana bazahabwe ikamba imbere y’umwana Masengesho Jeanette Imana ibarinde ntacyo nakongeraho”.

Muzungu Gerald nawe arashima Kigalitoday mu ruhare yagize ngo amakuru y’umwana ufite ikibazo amenyekane.

Yashimiye cyane Ubuyobozi bwa Kigali Today anabasaba ko umutima nk’uwo wakomeza no ku bandi batandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

felicitation Kirehe district mayor komezimihigo wita kuri buri wese.

jonas yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

felicitation Kirehe district mayor komezimihigo wita kuri buri wese.

jonas yanditse ku itariki ya: 4-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka