Abayobozi n’abanyamakuru ngo bakwiriye gukora nta wushaka gusenya undi

Mu nama nyunguranabitekerezo yahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’abanyamakuru, hagamijwe guha imbaraga itangazamakuru ryubaka iterambere rirambye, abayobozi n’abanyamakuru basabwe kunoza ubufatanye birinda ko buri ruhande rushaka gusenya urundi.

Umuyobozi ukuriye ishami ry’itangazamakuru n’itumanaho muri RGB, Bwana Gerard Mbanda, asaba abayobozi n’abanyamakuru gukora kinyamwuga kandi hakabaho kuzuzanya kugira ngo iterambere ry’umuturage bose baba bagamije rigerweho. Yagize ati “Abayobozi n’abanyamakuru bakwiriye gukora, nta wushaka gusenya undi.”

Umuyobozi ukuriye ishami ry'itangazamakuru muri RGB, Gerard Mbanda, asaba abayobozi n'abanyamakuru gukora kinyamwuga nta ruhande rushaka gusenya urundi.
Umuyobozi ukuriye ishami ry’itangazamakuru muri RGB, Gerard Mbanda, asaba abayobozi n’abanyamakuru gukora kinyamwuga nta ruhande rushaka gusenya urundi.

Muri iyi nama nyunguranabitekerezo yabaye tariki 26/06/2014, hagarutswe ku bayobozi badatanga amakuru cyangwa se bagashaka ko aho bayobora havugwa ibyiza gusa ndetse hanengwa n’abanyamakuru batarangwa n’ubunyamwuga ku buryo ngo batangaza amakuru bashaka kumvisha abayobozi bamwe na bamwe.

Ku ruhande rw’abanyamakuru, hagaragajwe ikibazo cya bamwe muri bo badafite ubumenyi buhagije mu itangazamakuru ndetse bakaba bataranaryize, ari na byo bishobora kuba intandaro y’amakosa amwe n’amwe agenda abagaragaraho.

Kuri iki kibazo, ngo hateganyijwe gahunda z’amahugurwa y’igihe gito azajya ahabwa bene aba banyamakuru kugira ngo biyungure ubumenyi; naho ku bayobozi bagifite ingeso yo kudatanga amakuru bagirwa inama yo kujya batanga amakuru kandi ku gihe.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Mme Uwamariya Odette (hagati) asanga itangazamakuru ari ingirakamaro mu miyoborere maze agasaba abandi bayobozi gukorana na ryo neza.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mme Uwamariya Odette (hagati) asanga itangazamakuru ari ingirakamaro mu miyoborere maze agasaba abandi bayobozi gukorana na ryo neza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Madame Uwamariya Odette, yasabye abayobozi kurangwa n’umuco wo gutanga amakuru ngo kuko kuri we, itangazamakuru rifite umumaro ukomeye mu kumenyekanisha ibikorerwa abaturage kandi rikaba ryaragize uruhare mu kubaka igihugu no kugaragaza ibyiza bikorerwa mu Rwanda ndetse bikaba bituma u Rwanda rwifuzwa na benshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rushinzwe ukwigenzura kw’itangazamakuru, Fred Muvunyi, yavuze ko ubunyamwuga mu banyamakuru ndetse no mu bayobozi buramutse bwimakajwe bwaba ipfundo ry’imikoranire myiza kuri izi mpande zombi kuko ihuriro rya bose ari umuturage.

Abantu mu nzego zitandukanye haba mu itangazamakuru no mu buyobozi bwa leta bitabiriye iyi nama.
Abantu mu nzego zitandukanye haba mu itangazamakuru no mu buyobozi bwa leta bitabiriye iyi nama.

Mu bitekerezo byatanzwe hagati y’abanyamakuru n’abayobozi, bagaragaje ko hakiri byinshi byo gukosora kuri buri ruhande kugira ngo ubwisanzure bw’itangazamakuru bugerweho ndetse no kubona amakuru bishoboke, ariko hakishimirwa intambwe itangazamakuru mu Rwanda rigezeho ndetse n’uruhare rigira mu iterambere rusange ry’igihugu.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ubundi bimenyereweko abanyamakuru buriya ari ubuyobozi bwakane, ukuntu rero usanga bitarura kubandi bayobozi aho gufata ngo bubake igihugu ahubwo ugasanga barashak gusenya abayobozi bandi badasize ni abaturage ndetse nigihugu muri rusange. hagakwiye rwose kubaho ubwuzuza kuko baba abayobozi baba abanyamakuru bose bakorera abaturage

kimenyi yanditse ku itariki ya: 27-06-2014  →  Musubize

nibyo babanze bite ku nyungu zabo bakorera nibarangiza ibyabo bajye babikemurira ahandi hatari mu itangazamakuru kandi bite byazamura abaturage hapana ibibaca intege batangaza ibihuha ngo byacitse.

Uwase yanditse ku itariki ya: 27-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka