Abakozi barasabwa kumenya amategeko abarengera mbere yo kuburana uburenganzira bwabo

Urugaga rw’abakozi mu Rwanda (CESTRAR) rurasaba abakozi kubanza kumenya amategeko abarengera mbere yo kuvuga ko uburenganzira bwabo butubahirizwa, kuko ari cyo cya mbere gituma benshi bafatwa nabi n’abakoresha babo bikabaviramo no kutishyurwa.

Ibi ni bimwe mu byaganiriweho mu kiganiro cyahuje uru rugaga n’inzego zitandukanye za leta n’iz’abikorera mu Rwanda, mu rwego rwo gushaka umuti w’ibibazo bihanganisha abakozi n’abakoresha mu kazi, ku wa gatanu tariki 13/2/2015.

Eric Manzi, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CESTRAR yatangaje ko ibibazo bikunda kugaragara mu mirimo binateza ingorane ari uko nta masezerano y’akazi aba agaragara hagati y’umukozi n’umukoresha.

Abakozi barasabwa kumenya amategeko abarengera mbere yo kuburana uburenganzira bwabo.
Abakozi barasabwa kumenya amategeko abarengera mbere yo kuburana uburenganzira bwabo.

Atanga urugero rwa bimwe mu bikenerwa cyane n’umukozi ariko ntabibone bikaba byakurura umwuka mubi hagati ye n’umukoresha we ari byo kwirukanwa mu kazi bidakurikijwe amategeko, kudahabwa ikiruhuko cy’umwaka nk’uko amategeko abivuga, kudahabwa ubwiteganyirize no kutubahiriza ama saha y’akazi umukozi yemerewe.

Yagize ati “Ibyo bibazo ni byo bibazo by’ingenzi kandi ibyo bibazo byari kuba uburenganzira bw’umukozi kandi bagomba kubikoraho ikintu. Gusa ibyo bibazo bigaragara cyane ku bikorera kubera ko muri leta bamaze gufata intera y’uko amategeko bayakurikiza”.

Manzi yavuze ko kuba abakozi baba batazik o ibyo byose babyemerewe biri mu bituma baryamirwa, ariko akemeza ko batabasha kubiharanira mu gihe badafashe iya mbere ngo basobanukirwe icyo amategeko abiteganyaho.

Yatangaje ko inzira imwe yo kumenya unurenganzira ku mukozi ari ukwibumbira hamwe na bagenzi be mu masendika y’abakozi. Gusa ngo ariko hari ahakigaragara abakoresha badakunda ko abakozi babo bakora amasendika kuko bakeka ko ari ukwigumura.

Iyi nama yahuriyemo abakozi banyuranye n'abafite inshingano mu gufasha abakozi n'abakoresha.
Iyi nama yahuriyemo abakozi banyuranye n’abafite inshingano mu gufasha abakozi n’abakoresha.

Samuel Mulindwa, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe abakozi ba leta (MIFOTRA), yavuze ko hashyizweho ihuriro rihuriyemo inzego zitandukanye rishinzwe kuganira ku bibazo bijyanye n’umurimo muri rusange muri icy’igihugu.

Ku rundi ruhande akemeza ko hari intambwe yatewe hagati y’abakozi, abakoresha na leta kuko bahuye bakaba bari kuganira ku bibazo byugarije umukozi.

Ati “Iyi nama ni ingirakamaro kuko yahurije abakozi n’abakoresha mu rwego rwo kunoza imikoranire yabo bombi”.

Abakozi nabo bashimangira ko umusaruro mwiza uturuka ku kuba umukozi aba yishimye kandi yahawe ibikenewe byose, nk’uko byatangajwe n’umwe mu bakozi b’uruganda rw’isukari rwa Kabuye witwa Leonard Sindwanirubusa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Mukarere ka Gicumbi mumurenge wa ruvune hari company yitwa UHM icukura amabuye yagaciro. Ikibazo gihari nuko ikoresha abakozi bayo amasaha yumurengera. Dutangira akazi SAA 7:30 zamugitondo tukagasoza SAA 8:00 zijoro. Kandi mubitabo RMB ibasaba kuzuza mbere yogutangira akazi, dusinya yuko akazi gasozwa SAA 17:00 zumugoroba. Rwose muturenganure

Ni Alias yanditse ku itariki ya: 8-06-2023  →  Musubize

STEG/IS company yubaka imiyoboro yamashanyarazi muri gacyenye na muhanga nayisinyiye contract yamezi 6 hashize 3 baranyirukana nta kosa nta lettre impagarika mukazi ubu ndaho ndicaye ntaguhembwa Kandi contract yanjye ntiraranjyira ubu munfashije mwambwira inzira nanyuramo nkarenganurwa

BUTERA FIDELE yanditse ku itariki ya: 3-03-2023  →  Musubize

Nikibazo wenda mwatugira ni nama, twasinye contract na karere kagakenke yo kuba abatekinisiye (foreman,forewoman) bakurikirana iyubakwa ryamashuri.dusinyana contract ya mezi abiri ashobora kongerwa igihe inyubako zizaba zitaruzura. amasezerano aza kurangira imirimo igeze kuri 65%, akarere kaduhamagara katubwira kuza kureba amabaruwa yuko amasezerano yabaye out of date, knd batiteguye kuvugurura.
Ikibazo rero niki batugumishije miri system ya mifotra nubungubu turi employed muri system, hashize 1.5 months dusezerewe. dusaba gukorera ahandi system ikavugako turi employed muri gakenke tukibaza ukuntu tuguma kwitwa abakozi tudahembwa,tutemerewe nogukora ahandi. Ikindi ntituzi impamvu ho baseshe amasezerano imirimo itararangira, mugihe mutundi turere twose yavuguruwe. Twe abakoreye muri gakenke ko tukiri muri system aho imishahara ntiyaba isohoka ntigere kubo igenewe? Murakoze.

Iyamuremye Gad yanditse ku itariki ya: 6-12-2020  →  Musubize

Iyinama nge nyimiye ibyo yizeho kuko aribintu bibaho burigihe,

None ndashaka gusobanuza nange, mubwire kuko sinzi amategeko neza

Umuntu aguhaye sitaje yukwezi aguhemba amafaranga ibihumbi 80, ukwezi kwarangira akakongeza amezi atatu ariko akagushyira kumushahara wibihumbi 300, nyuma yamezi atatu ntaguhembe akakubwirango ukwezi kwashize naguhebye ibihumbi 300 waragombaga guhebwa 80, Kandi atarabikubwiye ukarinda umara amezi abiri , uwo mukozi ntategeko rimurengera ngwarenganurwe nawe

Fred Mwumvaneza yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Iyinama nge nyimiye ibyo yizeho kuko aribintu bibaho burigihe,

None ndashaka gusobanuza nange, mubwire kuko sinzi amategeko neza

Umuntu aguhaye sitaje yukwezi aguhemba amafaranga ibihumbi 80, ukwezi kwarangira akakongeza amezi atatu ariko akagushyira kumushahara wibihumbi 300, nyuma yamezi atatu ntaguhembe akakubwirango ukwezi kwashize naguhebye ibihumbi 300 waragombaga guhebwa 80, Kandi atarabikubwiye ukarinda umara amezi abiri , uwo mukozi ntategeko rimurengera ngwarenganurwe nawe

Fred Mwumvaneza yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Nakoreraga ASA microfinance Rwanda mfite contract yumwaka yararangiye ntibansinyisha indi nkomeza gukora akazi kabo kdi neza hashize amezi abiri nyuma yamasezerano narimfite baranyirukana murayomezi sinitwaga umunyakiraka mumfashe ndababaye

Bayiringire francois yanditse ku itariki ya: 22-05-2020  →  Musubize

Akarere ka Nyaruguru
Umurenge wa Ruramba
Ikibazo mfite natangiye akazi 04/ nzeri/2008
Nahawe contract muri 2017
Muriyo contract bashyiramo igihe natangiriye akazi muri 2008
None nagiye kureba uko ntangirwa imisanzu sanga Hari imyaka myishi ntatangiwe
Mbandikira ibaruwa nishyuza babwirako natangiye akazi 2017 Kandi Ari 2008
Bahita bahindura amasezerano bakuramo bwaburambe maze kukazi barabwira ngo ninyasinye ndabyanga none banze kumpemba ngobazampemba nayasinye mumfashe

Umutoni yoranda yanditse ku itariki ya: 6-12-2019  →  Musubize

SOSERGI company ikorera mu ruganda rwa Bralirwa irimo kwirukana abakozi bakoranye nayo imyaka myinshi nta contract yabahaye, nta bwishingizi nta saha iri fixe yo gutahiraho

Rwose ni mudutabare

Rukara ambroise yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

SOSERGI company ikorera mu ruganda rwa Bralirwa irimo kwirukana abakozi bakoranye nayo imyaka myinshi nta contract yabahaye, nta bwishingizi nta saha iri fixe yo gutahiraho

Rwose ni mudutabare

Rukara ambroise yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

SOSERGI company ikorera mu ruganda rwa Bralirwa irimo kwirukana abakozi bakoranye nayo imyaka myinshi nta contract yabahaye, nta bwishingizi nta saha iri fixe yo gutahiraho

Rwose ni mudutabare

Rukara ambroise yanditse ku itariki ya: 23-07-2019  →  Musubize

Muraho neza? Nyeneye ubufasha bwanyu nakoreye Company imyaka ine(4ans) nta contract narimfite nta bwishingizi nta bwizigame,gusa nahebwaga buri kwezi, none Narirukanwe bitunguranye mu mpera z’uyumwaka ushize wa 2018.Nabasabaga ubufasha niba hari itegeko ryandengera murakoze.

NSABIMANA Leonard yanditse ku itariki ya: 10-01-2019  →  Musubize

Muraho ese abakozi ba banyarwanda bakorera mubigo byabanyamahanga bo nta rugaga rubarengera cyane cyane ibigo biyoborwa n Abagande ntibatworohera mu cyayenge

RUTUKU yanditse ku itariki ya: 3-12-2018  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka