Abatinda kwishyura Mituweli baritesha amahirwe yo kwivuza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga barakangurira abaturage bako kwihutira kwishyura imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza (Mituweli) kuko ngo abatinda kubwishura baritesha amahirwe yo kuvurwa ku gihe.

Abaturege bazarenza ku ya 31 Kanama batarishyura Mituweli ngo bazaba bitesheje amahirwe yo kwivuza hakiri kare.
Abaturege bazarenza ku ya 31 Kanama batarishyura Mituweli ngo bazaba bitesheje amahirwe yo kwivuza hakiri kare.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Uwamaliya Beatrice, avuga ko Akarere ka Muhanga kari kuri 49% by’abaturage bamaze kwirihira Mituweli ku buryo abandi 51% bagize ikibazo cy’uburwayi, byagorana kubiona serivise z’ubuvuzi.

Agira ati “Mbere yo kugira ikindi ukora, urabanza ukagira ubuzima. None rubyiruko namwe bakuru, mureke agasigane ko kwishyura mituweli.”

Itangazo Minisiteri y’Ubuzima iherutse gushyira ahagaragara, rivuga abaturage bishyuye amafaranga y’ubwisungene mu kwivuza kugeza ku ya 31 Kanama 2016, bemerewe guhita bajya kwivuza badategereje iminsi 30, nk’uko byari bisanzwe.

Nyamara ngo abazatanga amafaranga mu mezi akurikiraho, bazajya bategereza iyo minsi 30. Umuyobozi w’akarere agasaba abaturage kurushaho kwishyura amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza.

Bamwe mu baturage bavuga ko ikibazo cyo kutishyura vuba giterwa no kuba barashyizwe mu byiciro by’Ubudehe bitabakwiye ugereranyije n’ubushobozi bwabo, bityo gutinda gusubiza ubujurire bwabo bikaba bituma badashobora kwishyura.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Munyantwari Alphonse wifatanyije n’abaturage ba Muhanga mu muganda wo kuri uyu wa 27 Kanama 2016, na we yasabye ko abaturage barwanya ubujiji, bagakangukira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Guverineri Munyantwari yongeyeho ko imiryango ikwiriye kuzajya yitwararika hakiri kare igateganya umusanzu wo kwishyurira abayigize hakiri kare kugira ngo babashe kwivuza batagize ubukerererwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko aka karere kaza ku mwanya wa nyuma mu kwishyura Mituweli, mu gihe mbere kari mu myanya y’imbere, bityo agasaba ko niba hari ikibazo cyagaragazwa kigashakirwa umuti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka