Abapolisi barangije ‘Cadet’ basabwe kwitanga batajenjetse

Aba ‘Ofisiye’ ba Polisi barangije icyiciro cya munani cy’amahugurwa ya ’Cadet’ i Gishari, barasabwa kwitangira igihugu nta bugwari, kabone nubwo byabasaba gutanga ubuzima bwabo.

Abapolisi basoje 'Cadet' basabwe kwitangira igihugu batizigamye.
Abapolisi basoje ’Cadet’ basabwe kwitangira igihugu batizigamye.

Ibi babisabwe na Minisitiri w’Umutekano, Sheikh Mussa Fazil Harerimana, ubwo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2016, yasozaga amahugurwa abo bapolisi bari bamazemo amezi 15 mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riri i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Aba ‘Ofisiye’ bato barangije ayo mahugurwa bose hamwe ni 429 barimo ab’igitsina gore 55.

Muri bo, harimo 10 bo mu rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa bahise bahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Prisons, abandi bakaba ari abapolisi bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police.

Minisitiri w'Umutekano, Mussa Fazili yagenzuraga abapolisi mbere yo kubaha ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).
Minisitiri w’Umutekano, Mussa Fazili yagenzuraga abapolisi mbere yo kubaha ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP).

Minisitiri Fazili yabibukije ko ipeti bahawe ari ryo ntangiriro yo kuba umu ofisiye mu nzego z’umutekano, kandi ngo umuntu uhawe iryo peti aba ahawe inshingano ziremereye.

Ati “Kuba ofisiye bijyana n’inshingano ziremereye. Ofisiye agomba kuba ikimenyetso cyo gukunda igihugu, kugikundisha abo ayobora n’abamugana bose, baba Abanyarwanda n’abanyamahanga."

Yakomeje agira ati "Kuba ofisiye ni igihango gikomeye. Ofisiye wese agomba guhora yiteguye kwitangira igihugu cye nta bugwari, kabone n’iyo byamusaba gutanga ubuzima bwe.”

Abarangije ayo mahugurwa barahiye indahiro ko batazatatira igihango bagiranye n’igihugu, bavuga ko inshingano bahawe bazazuzuza neza uko bikwiye.

Minisitiri Fazil yabwiye abarangije amahugurwa ko bagiranye igihango gikomeye n'u Rwanda n'Abanyarwanda.
Minisitiri Fazil yabwiye abarangije amahugurwa ko bagiranye igihango gikomeye n’u Rwanda n’Abanyarwanda.

Ababyeyi ba bamwe mu bapolisi barangije ayo mahugurwa bavuze ko bishimiye intera abana babo bateye, bavuga ko batewe ishema n’uko igihugu cyabahaye inshingano zikomeye.

Nyirarudodo Anastasie yavuze ko na we ashyigikiye ko umwana we yazitangira igihugu kugeza n’aho yahasiga ubuzima, gusa ngo azajya amuragiza Imana kugira ngo imufashe muri izo nshingano yahawe.

Ati “Ndumva nishimiye ko abana basoje amahugurwa. Ndabasabira ku Mana ngo bakore neza akazi kabo kuko twarabatanze ngo na bo bitangire igihugu. Iyo twabatanze na bo baba bemeye kuba intwari. Ku bw’ibyo rero, tubasabira ku Mana ngo ibashoboze ibyo bitangiye.”

Ayo mahugurwa yatangiye tariki 4 Gicurasi 2015. Ku ikubitiro yari yitabiriwe n’abanyeshuri 435, ariko batandatu muri bo ntibabashije kurangiza amahugurwa ku bw’impamvu zitandukanye, nk’uko Umuyobozi w’Ishuri, CP John Bosco Kabera yabisobanuye.

Mu barangije, harimo 14 b’abanyamahanga barimo babiri bo muri Namibia, babiri bo muri Uganda, n’abo muri Sudani y’Epfo 10, abandi bakaba ari Abanyarwanda.

Aba bapolisi basoje amahugurwa bishyuriye imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza abaturage 92 bo mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana, bakaba baratanze n’isakaro ku baturage batatu bo muri uwo murenge.

Umuyobozi w’ishuri rya Polisi rya Gishari yavuze ko ibyo babikoze nyuma yo kwigishwa uruhare rwa Polisi mu iterambere ry’igihugu.

Abo mu miryango y'abarangije amahugurwa bari bagiye kubashyigikira.
Abo mu miryango y’abarangije amahugurwa bari bagiye kubashyigikira.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka