Abapolisi 308 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru
Abapolisi 308 muri Polisi y’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, harimo ba Komiseri ba Polisi umunani, ba ofisiye bakuru 38, ba ofisiye bato 62, ba su ofisiye 156 n’abapolisi bato 44.

Abasezerewe bose biyemeje gukomeza imikoranire ya hafi na Polisi y’igihugu, mu rwego rwo gukomeza kubumbatira umutekano.
Minisitiri w’Umutekano, Sheick Musa Fazil Harelimana, wari uyoboye uyu muhango, yavuze ko Perezida Kagame yabashimiye akazi bakoze.

Ba komiseri bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba komiseri bakuru bungirije ba Polisi (Deputy Commissioner Generals -DCG) Stanley Nsabimana na Mary Gahonzire, Komiseri wa Polisi (Commissioner of Police -CP) Cyprien Gatete.
Harimo na ba Komiseri bungirije ba Polisi Assistant Commissioners of Police -ACP) Dr. Wilson Rubanzana, Sam Karemera, Francis Nkwaya, Joseph Rudasingwa na Jimmy Hodari.

Ohereza igitekerezo
|
Turashima uruhare mwagize mu kubaka igihu cyacu kandi twabigiyeho byinshi tuzakomereza aho mwari mugejeje, muruhuke neza mwkoze gitwari kandi twizeye ko umusanzu wanyu muzakomeza ku wutanga mu kubaka igihugu cyacu.
muruhuke ntwali mwarakoze.