Abaperezida 31 mu nama i Kigali
Abaperezida 30 b’ibihugu bya Afurika na Perezida wa Palestine, bari i Kigali mu nama ya 27 y’Ubumwe bwa Afurika (AU) ibera mu Rwanda kuva tariki 10 kuzageza 18 Nyakanga 2016.
Kuva ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 14 kugeza kuri iki Cyumweru tariki 17 Nyakanga 2016, abakuru b’ibihugu , aba visi perezida n’abakuru ba guverinoma bakomeje kwakirwa mu Rwanda bitabira iyi nama ibera i Kigali.
Mu bandi bayobozi bakomeye bitabiriye iyi nama, barimo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Ban Ki Moon, uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Pierre Buyoya, uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Benjamin Mkapa n’uwahoze ari Perezida wa Mali, Alpha Oumar Konaré.
Dore urutonde rw’abakuru b’ibihugu bamaze kugera i Kigali mu nama ya 27 ya AU:
1. Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, ari mu Rwanda.
2. Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yageze i Kigali ku wa Kane.
3. Perezida wa Misiri, Abdel Fattah el-Sisi, ari mu Rwanda.
4. Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yamaze kuhagera.
5. Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf na we ari mu Rwanda.
6. Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni ari i Kigali.
7. Perezida Joseph Kabange Kabila wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ari mu Rwanda.
8. Perezida Uhuru Kennyata wa Kenya, na we ari i Kigali.
9. Perezida Ameenah Gurib w’Ibirwa bya Maurice
10. Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville
11. Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon
12. Jorge Carlos Fonseca wa Cape Verde
13. Perezida Azali Assoumani w’Ibirwa bya Comores
14. Perezida José Mário Vaz wa Guinea-Bissau
15. Perezida Mahmoud Abbas wa Palestine
16. Perezida Omar al-Bashir wa Sudan
17. Perezida Brahma Ghali wa Repubulika Iharanira Demokarasi y’Abarabu ya Sahrawi
18. Perezida Ismaïl Omar Guelleh wa Djibouti
19. Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique
20. Perezida Hassan Sheikh Mohamoud wa Somalia
21. Perezida Christian Kaboré wa BurkinaFaso
22. Perezida Ernest Bai Koroma wa Sierra Leone
23. Perezida John Dramani Mahama wa Ghana
24. Perezida Faure Gnassingbé wa Togo
25. Perezida Hage Geingob wa Namibia
26. Perezida Macky Sall wa Senegal
27. Perezida Ibrahim Boubacar Keïta wa Mali
28. Perezida Faustin-Archange Touadera wa Centrafrique
29. Perezida Mahamadou Issoufou wa Niger
30. Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinee Equatoriale
31. Perezida Jacob Zuma wa Afurika y’Epfo
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Duhaye karibu abo ba Presidents mu Rwanda rwa Gasabo. bicare bagwe neza baryoherwe n’ituze, umutekano, amahoro n’urukundo bya bene Kanyarwanda. Nibashaka bazahagume banasure ibyiza byacu.