Abana 5 bafatiwe ku mupaka ngo bagiye guhanurira u Burundi

Abana batanu bo mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze bafatiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi bavuga ko bari bagiye guhanurira U Burundi.

Abakobwa batatu n’abahungu babiri bavuga ko bahawe ubutumwa n’Imana ko bagomba kujya kwigisha mu Burundi abantu bakava mu byaha bakagarukira Imana kuko ibirimo kuberayo muri iyi minsi ngo birimo kubabaza Imana.

Bavuga ko baramutse bongeye guhabwa ubutumwa basubirayo ariko bakagenda mu buryo bwemewe n'amategeko.
Bavuga ko baramutse bongeye guhabwa ubutumwa basubirayo ariko bakagenda mu buryo bwemewe n’amategeko.

Abo bana bavuga ko ari Abakarisimatike mu idini ya Gatolika bakaba barafashe urugendo mu gitondo cyo ku wa 18 Kanama 2016 berekeje mu Burundi ariko bagomba kubanza kunyura i Kibeho bakahasengera bagakomereza urugendo rwabo mu Burundi.

Baje gufatirwa ku Mupaka w’Akanyaru B mu Karere ka Gisagara ku wa 21 Kanama 2016 bavuga ko bagiye mu Burundi guhanura.

Bafashwe bamaze kunyura mu turere umunani barara aho bubiriyeho bagacumbikirwa n’abo batazi babagiriye impuhwe.

Uwitwa Umuhoza Oliva avuga ko bose uko ari batanu basanzwe basengana, bakaba ari na ko bahawe ubutumwa ko bagomba kujya kwigisha Abarundi bakoresheje Bibiliya.

Ati “Imana yatanze ubutumwa twese budutambukaho ko tugomba kwigisha mu nsengero nka ADEPR no mu makoraniro ari iyongiyo, tukabigisha ko bagomba kugarukira Imana kuko ibihabera muri iyi minsi biri kubabaza Nyagasani”.

Hari ababyeyi bari bazi ko abana bagiye mu Burundi guhanura kuko harimo ababasezeye, ngo bakaba baranavuganaga na bo kuri terefone.

Nyirazaninka Marie Louise, umubyeyi wa Munyemana Olivier, umwe mu bahungu bari bagiye guhanura i Burundi, avuga ko umwana we asanzwe asenga kandi akaba yaranamusezeye ajya kugenda.

Ati “Ajya gusenga rwose yarabimbwiye, naramubajije nti ’ufite itike’, arambwira ati ’mama ibyo ni ibintu bindenze wimbaza’, ikintu namusabye ageze ku muryango naramubwiye nti ’garuka usengere icumbi turimo’, ariko noneho no kuri terefone yarampampagaye ndamubwira nti ’nimugera ku mupaka mushishoze neza’”.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage ,Uwamariya Marie Claire, washyikirije abo bana imiryango yabo kuri uyu wa 27 Kanama 2016, yasabye ababyeyi kubera abana amaso.

Ati “Ababyeyi bagomba kubera amaso abana babo kandi bagakumira icyaha kitaraba, banatangira amakuru ku gihe kugira ngo inzengo zibishinzwe zijye zikurikirana ibintu kuko buriya iyo baba baratanze amakuru ku gihe ntabwo biba byarasabye ko abana barinda iyo bagera ku mupaka wu Rwanda n’u Burundi”.

Aba bana b’abanyeshuri uko ari batanu, nta gihe kirenze imyaka ibiri bamaze basenga kuko batangiye gusenga ngo babyigishijwe n’umugabo bivugwa ko yigishaga mu gace batuyemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abo bana nibyizako bigisha ubutumwa bwiza, ariko na none nta mukozi w’IMana ukora ibintu bidaciye mu mucyo.

Tuyizere emmanuel yanditse ku itariki ya: 30-08-2016  →  Musubize

ni ubuhezanguni nkubundi bwose rwose insengero namadini bicungirwe hafi cyane

ama yanditse ku itariki ya: 29-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka