Abakozi ba Banki y′Abaturage bahuguwe ku ndangagaciro z′Umuco Nyarwanda

Itorero ry′Igihugu ryahuguye abakozi ba Banki y′Abaturage bagera kuri 450, ku ndangagaciro zikwiye kubaranga ndetse na kirazira.

Abakozi ba Banki y'Abaturage bahugurwa ku ndangagaciro na kirazira by'Umuco Nyarwanda.
Abakozi ba Banki y’Abaturage bahugurwa ku ndangagaciro na kirazira by’Umuco Nyarwanda.

Ni amahugurwa bahawe kuri uyu wa 19 Kanama 2016, muri Sport View Hotel i Remera, azabafasha kunoza akazi kabo ka buri munsi batanga serivisi zinoze ku babagana.

Ingabire Angelique,wavuze mu izina ry’abakozi ba Banki y′Abaturage bahuguwe, yagize ati ’’Aya mahugurwa duhawe aradufasha gukomeza gusenyera umugozi umwe nk′ Abanyarwanda, anadufashe kandi kurushaho gukorera hamwe, kugira ngo tubashe gutanga serivise nziza kandi inoze inyura abaturage batugana′′.

Yongeyeho ko nk′abantu bakorana cyane n′abaturage benshi muri banki, bahisemo gufata iya mbere bihugura ku ndangagaciro n′imico myiza by′Abanyarwanda ba nyabo, kugira ngo babashe gukorana neza n′abaturage baturuka ahantu hatandukanye, kandi babashe kubanyura bose.

Umunyamabanga Mukuru muri Komisiyo y′Igihugu y′Itorero, Ntidendereza William, watanze aya mahugurwa, yatangaje ko iki gikorwa cyo guhugura abakozi b′ibigo bitandukanye ku ndangagaciro na kirazira, ari gahunda y′Itorero ry′Igihugu igamije gukomeza kubaka umuco w′ubunyarwanda mu bakozi.

Ati ′′Iyi ni gahunda y′Itorero ry′Igihugu yo guhugura abantu batandukanye ku ndagagaciro z′Abanyarwanda ndetse na kirazira, kandi igenda igaragaza umusaruro ushimishije mu mibereho y′abaturage.′′

Yanatangaje kandi ko nko ku bakozi ba banki bahura n′abantu benshi bafite imico itandukanye, bisaba ko ubakira aba afite indangagaciro na kirazira za Kinyarwanda, bikamufasha kubakira neza no kubakemurira ibibazo byose bamugezaho.

Komisiyo y’Igihugu y’Itorero iteganya gukomeza iki gikorwa cyo guhugura abantu batandukanye ku ndangagaciro na kirazira by′umuco Nyarwanda.

Mu ntego rusange zayo harimo kubaka Umunyarwanda ukunda Igihugu, ukunda umurimo, ufite indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda kandi ufite umuco w’ubutore.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka