Ababyeyi barasabwa kongera imbaraga mu burere bw’abangavu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burasaba ababyeyi kwongera imbaraga mu burere buhabwa abana b’abangavu kuko inda zitateganyijwe zongeye kuhagaragara kandi nyinshi.

N’ubwo birinze gutangaza imibare y’abana batwara inda zitateganyijwe uko ihagaze mu karere ka Gakenke, ariko ngo n’ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije ukurikije uko abana b’abangavu babyarira iwabo bikabagiraho ingaruka nyinshi zirimo no kuva mu ishuri.

Umuyobozi w'akarere ka Gakenke asaba abaturage kurushaho gutanga uburere ku bana b'abangavu kuko barimo gutwara inda zitateguwe
Umuyobozi w’akarere ka Gakenke asaba abaturage kurushaho gutanga uburere ku bana b’abangavu kuko barimo gutwara inda zitateguwe

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Nzamwita Deogratias, avuga ko bafite abana b’abangavu batari bace batwaye inda zitateguwe, agasaba ababyeyi kwegera abana bakita ku mibereho yabo.

Ati “Muri Gakenke muri rusange dufite abana barimo batwita ari benshi cyane, ababyeyi bararinganije, ariko abana b’abakobwa barimo barabazanira abana ngo bongere barere, iki n’ikintu gikomeye kijyanye nuko ababyeyi bagomba kwita ku buzima, ku mibereho y’abangavu bakabegera”.

Bamwe mu babyeyi baganiriye na Kigalitoday bavuga ko nta mubyeyi wakwishimira ko umwana we ahura n’ibibazo akiri muto kuburyo ntako batagira ngo batange uburere gusa ngo abana bubu ntibashobotse.

Rwangano Andrew umusaza utuye mu murenge wa Kivuruga ati “ikibazo cya bariya bakobwa twese ababyeyi kiraduhangayikishije, umwana araba afite imyaka 15 akihurira n’umusore akaba amukubise inda agahita yigira za Uganda, ubwo umubyeyi akaruhirako. Icyo kibazo kiraduhangayikishije twe ababyeyi kuko abana batumereye nabi ahubwo bizajya binatuma umubyeyi ajya kwiyahura”.

Uwamahoro Florentine wo mu murenge wa Kamubuga ati “Nk’ubu ahantu ntuye mu Mbatabata, umwana aherutse kuba yakoze amakosa, umubyeyi amufashe ngo amukubite wa mwana ariruka ajya mu bayobozi, baraza baca nyiri rugo ibihumbi 7, none nataha n’ijoro se avuye mu bagabo nyina azongera avuge? Kandi ba bagabo bafite amafaranga nibo babikoze barahindukira baramuburanira nyina aratsindwa atanga amafaranga ubwo se urumva icyo atari ikibazo?”.

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Gakenke bavuga ko akenshi abatwara inda zitateguwe babiterwa no kurarikira ibintu, ubundi babishukishwa bakagenda babikurikiye bikabaviramo gutwara inda kandi ngo abenshi baziterwa n’abagabo bakuru bubatse ingo zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwomuyobozi W’akarerekagakenye Ndamushimye Kokoharimoababyeyi Bataganiriza,abanababo Kubigendanye Nubwangavu Icyokibazo Cyabana Babyarabataragezaihecyokubyara Kirimuturere Twosebirababaje Biteyeagahinda Tubirwanye Twivuyinyuma

UWIZEYIMANA ADEREFINE yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka