Yiyemerera ko ari mu bateye gerenade i Nyabugogo ahazwi nka Marato
Jean Ntakirutimana yiyemerera ko yari mu bacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wo gutera gerenade zahitanye babiri zikanakomeretsa 32 i Nyabugogo tariki 26/07/2013 batumwe n’umwe mu bayobozi ba FDLR.
Ntakirutimana w’imyaka 21 ukomoka mu karere ka Rusizi, avuga ko yateye iyi gerenade yahawe na Col Bizimana Enock bita "Matovu" wamuyoboraga muri FDLR ubwo yari mu mashyamba ya Congo. Avuga ko yaje mu Rwanda ariwo mugambi afite, nk’uko bari babimusabye.
Gusa yemeza ko uwo bayiteranye yabashije gutoroka agasubira muri Congo, nk’uko yabitangarije abanyamakuru, mu gikorwa Polisi y’igihugu yakoze cyo kuberekana ku mugaragaro nk’abakekwaho uruhare, kuri uyu wa Mbere tariki 05/08/2013.
Agira ati: “Njyewe ubu ngubu hano ndi nta byo guhisha cyangwa kubeshya cyangwa kuvuga ubusa. Icyo mvuga cyo ni uko twateye gerenade ariko uwo twayiteranye bakaba bamwita Magwenderi Emmanuel.
Tukiri muri Congo twari ahantu mu nkambi noneho abo ba Matovu bakajya baza bakahadusanga, bagashaka kudusubiza mu gisirikare twebwe tukanga. Noneho nyuma y’aho nibwo baje kutubwira bati mu kwezi kwa Mbere tuzaba twafashe igihugu. Noneho baratubwira bati amagerenade tugiye kubaha muzayajyane muyatere.”

Ntakirutimana basanzwe banita “Rafiki” avuga ko izo gerenade yazibonye azihawe n’uwo Magwenderi kuko we atashoboraga kuzambukana kuko yazanywe n’Ishimi ry”umuryango w’Abibumbye ushinzwe gucyura impunzi (HCR).
Begeze mu Rwanda ku kwezi kwa Mbere 2013 nk’uko bari babigambiriye, bakomeje gutegereza igihe umugambi wabo bazawunoza; gusa baje gutenguhwa n’uko gutera izo gerenade muri gare ya Nyabugogo bitari buborohere kuko izitiye.
Nibwo baje kwigira inama yo kwikinga kuri zimwe mu nkuta z’ibagiro riri hafi ya Marato (Marathon) bakazijugunya ku mugoroba wa tariki 26/07/2013 maze buri wese afata inzira ye, nkuko Ntakirutimana yakomeje abitangaza.
Muri iryo joro Ntakirutimana ngo yahise yerekeza mu karere ka Rubavu, aho yambutse agana i Goma aba ariho afatirwa. Gusa icyo gihe mugenzi we ngo yari yamaze gucika yasubiye mu mashyamba ya Congo.
Ntakirutimana anemeza ko hari n’abandi bajya bagaruka mu Rwanda bari kuri misiyo yo guhungabanya umutekano. Ariko akemeza ko we atapfa kubamenya, kuko buri wese bamutuma ku giti cye.
Uwitwa Mugabonake Jean de Dieu ufunganye na Ntakirutimana akaba na muramuwe ashinjwa ubufatanyacyaha ariko we arabihakana akavuga ko yabonye bamufata gusa.
Mugabonake avuga ko yavuye Congo mu myaka ine ishize ariko akemeza ko hashobora kuba harabayeho ukwibeshya kuko Ntakirutimana ari muramu we.
Gusa ibi byamaganirwa kure na ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’igihugu, uvuga ko iperereza bakoze kandi rigikomeje rigaragaza ko ariwe wamucumbikiye akigera mu Rwanda. Ngo yanamwerekaga umujyi wa Kigali aho izo gerenade zizaterwa.

ACP Badege avuga ko abo bagabo bakurikiranyweho ibyaha byinshi birimo iterabwoba, kwica no gukomeretsa babigambiriye no guhungabanya umutekano w’igihugu, bakatirwa igihano cya burundu mu gihe icyaha cyaba kibahamye.
Anavuga ko niyo uwo mugabo yaba arengana ariko kuba ataragize amakenga bishobora nabyo kumushyirisha mu byago. Asaba abaturage ubufatanye mu gukumira ibikorwa nk’ibyo bishobora gutwara ubuzima bw’abantu.
Ati: “Nk’iyo uyu mugabo uriho ubihakana agira icyo akeka cyangwa aba inyangamugayo ntago uyu munsi aba ariho yisobanura kandi bitumvikana, kuko yaramucumbikiye uyu mwana yahunze afite imyaka ine ntago yari azi i Kigali niwe wamuzanaga akamufasha kumenya aho bazayitera.
Uriya mugore w’uyu Rafiki iyo nawe abishyira mu gaciro akabona ko bitandukanyije n’ubugizi bwa nabi aho gushukwa n’ababatumye ba Bizimana ubu bose ntibaba bari muri ibi bibazo.”
Hagati aho iperereza riracyakomeza, kandi Polisi ikemeza ko hari abandi bagihatwa ibibazo. Polisi yemeza kandi ko iki ari igikorwa cyateguwe kinanashyirwa mu bikorwa na FDLR kimwe n’ibindi byakibanjirije.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni ukuri birababaje kubona aho abanyarwanda twari twigejeje duharanira icyatuma duhorana amahoro umwiryane tukawuzinukwa, none hakaba hakiri abagome bagifite umugambi wo kurimbura abanyarwanda. Ese ubwo iyo bateye izo grenade baba bazi ko hashobora kugwamo n’abo mu miryango yabo. Nanjye ndihanganisha ababuze ababo ku bw’ako karengane gakabije kandi ndanasaba ko abo bagome n’abandi bose bazajya bafatirwa muri ibyo bikorwa bibi bikabahama bazajya bakatirwa igihano cya burundu.
BAKURIKIRANWE N’UTABERA
KABISA BAKURIKIRANYWE N’UBUTABERA
Turashimira Police y’igihugu yo ibasha gutahura izo nkorashyano z’inyangarwanda.
Turashimira Police y’igihugu yo ibasha gutahura izo nkorashyano z’inyangarwanda.
rwose abo bagize uruhare mu rupfu rw’abantu 2 nabo bakomeretse, ndetse nabapfuye mbere Imana ibakire mubayo ariko, ababigizemo uruhare ntibazababarirwe bazabakatire igihano cya burundu.