Yatawe muri yombi azira kurasa uwo bashakanye

Umusore witwa Hakizimana Jean Paul bakunze kwita Jay Polly, yarashe umukobwa witwa Uwingeneye Afisa w’imyaka 20 ku gicamunsi cya tariki 20/03/2013 mu mudugudu wa Kagara, akagari ka Nyabisindu, umurenge wa Remera mu mujyi wa Kigali.

Jean Paul na Afisa ngo barakundanaga banabana, nyuma baza gutandukana; nk’uko byatangajwe n’umuturage umwe uzi imibanire yabo ariko utashatse ko amazina ye atangazwa.

Yagize ati, “Njye mbazi babana nk’umugore n’umugabo. Nyuma baje gutandukana ariko Afisa yakunze kuza gusura Jean Paul kenshi hano ku kazi na nyuma yo gutandukana.”

Inzu yabereyemo ayo mahano.
Inzu yabereyemo ayo mahano.

Yakomeje agira ati “Uyu munsi rero nko mu ma saa cyenda nagiye kumva numva induru iri guturuka muri iki gipangu mpita menya ko ari Afisa uri gutabaza. Hashize akanya numvise urusaku rw’amasasu, nibwo nyuma naje kumva ngo Jean Paul amaze kurasa Afisa.”

Nyiri inzu yabereyemo ayo mahano yagize ati, “Mu by’ukuri birantangaje cyane kuko sinari nzi ko Jean Paul yashobora no gutunga imbunda. Cyakora yari amaze iminsi atitwara neza ku buryo nari ndi hafi no kumwirukana. Ntago yari acyubaha akazi ke, kandi wabonaga asa nk’usigaye yariraye mu kazi.”

Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kagara, Rwagasore Syldio yavuze yamenye amakuru y’urupfu rwa Afisa ubwo yari ahamagawe n’umuntu akamubwira ko hari amasasu ari kuvugira mu rugo rwa Egide.

Hanze y'igipangu abaturage bari bahuruye kugirango bamenye ibyabereye kwa Egide.
Hanze y’igipangu abaturage bari bahuruye kugirango bamenye ibyabereye kwa Egide.

Yabisobanuye muri aya magambo; “Nahise mpamagara umukozi wa Egide ariwe Hakizimana Jean Paul kuko nari mfite numero ze za telephone, mubaza ibyo aribyo niko kumbwira ati “Ndabirangije, ahubwo muhamagare Polisi”. Namubajije uwo arashe ambwira ko arashe umugore we”.

Kubera ko ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Kagara atari hafi aho (yari yagiye gutabara i Kanombe) ngo yahise ahamagara Polisi nuko afata moto aza avugana na Hakizimana inzira yose. Ngo yakomeje amubwira ko hari abaturage bahururiye hanze y’igipangu, ngo kandi natinda arabarasa narangiza nawe yirase.

Umurambo wa Nyakwigendera winjizwa mu ngobyi ya Polisi.
Umurambo wa Nyakwigendera winjizwa mu ngobyi ya Polisi.

Ati “naje nganira nawe kugira ngo atabikora kugera ngeze hano, nsanga Polisi nayo yahageze.
Namubwiye gusohoka mu gipangu ashyize amaboko hejuru, yerekana ko atarwanya abashinzwe umutekano. Yabikoze Polisi imwicaza hasi yambwikwa amapingu, nibwo twinjiye mu gipangu tuhasanga ibitoryi bitatu by’amasasu y’imbunda yo mu bwoko bwa pistol.”

Usibye iki gikorwa Jean Paul yakoze, Syldio yemeza ko nta na rimwe Jean Paul yigeze agaragara ho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu mudugudu cyangwa ibindi bikorwa bihungabanya umutekano.

Kuri ubu Hakizimana Jean Paul acumbikiwe kuri stasiyo ya Polisi ya Remera, aho ategereje gushyikirizwa ubutabera.

Robert Muhirwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Biragaragarako leta idafatira abantu nkabo ibihano bi kwiye ni bakaze ibihano na ho ubundi abanyarwanda biba si we nu bwicanyi

rukundo yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

mubyu ku ri bira baba je kuba muri iki ki nye jana hari abantu bagifata imyanzu ro igayitse nki yo umuntu yica umuntu baryamanye gusa ingamba zifatwe zi komeye

alias yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Biragaragarako leta idafatira abantu nkabo ibihano bi kwiye ni bakaze ibihano na ho ubundi abanyarwanda biba si we nu bwicanyi

rukundo yanditse ku itariki ya: 22-06-2013  →  Musubize

Ahanwe byintanga rugero kugirango nabandi bafite ibitekerezo nkibye babonereho yenda ahari ubwicanyi mungobwagabanuka

alice yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Uwo mwicanyi bamukanire urumukwiye. naho Afisa Imana imwakire mu bayo.

Kayi yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

nimuhaguruke musengere abanyarwanda dore bamwekwicanabbigize umwuga naho ubundi ndabonasekibi ari,ogukor

ddd yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Uriya mugabo akwiye guhanwa byintangarugero sinarinziko hakiriho abantu bafite umutima w’ubunyamaswa Twihanganishe umuryango wa Afisa

Germaine yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Ariko ibi nibiki koko umuntu muto kuriya ukora amahano nkariya koko! ubu se POLISI imucumbikiyemo iki? kdi ubu ejo azaba yarekuwe ngo yasabye imbabazi? koko! uriya mutipe ni faux ahubwo nawe nibamushakie uko yakurikira uriya mugore we, wenda nawe ababyeyi be banmuhombe, njye mbona kumufunga nacyo bimaze.

Alens yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

uh birababaje hari ibintu umuntu aba agomba kwitondera amarayo y’umuntu ni ikintu gikomeye cyane imbere y’Imana n’imbere y’abantu so agomba kubahwa naburi wese. Uretse ko ntanimpamvu umuntu yatanga isobanura kwica mugenzi we kumukomeretsa ntayo kuko amategeko atahari. hari igihe umuntu yumva yakora ikintu nkiki atitaye kungaruka zacyo cg se atanitaye kubuzima bwe ubu se niba bari bafite nibyo bapfa yungutse iki kandi nawe ubwo uyu musore aramara ubuzima bwe bwose mu gihome, so ni byiza gutekereza kabiri kukintu cyose. Jyewe ndashimira police yacu iragerageza gukora neza congs

grace yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Ariko abanyarwanda kwicana babigize umushinga? Abicana bagiye babahana gufungwa burundu ko kwica byavuyeho! Ubundi bari bakwiye kuraswa.

muhire yanditse ku itariki ya: 22-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka