Yarumwe n’inkende ashaka kuyisambanya, none abaganga bazamuca ukuguru

Umugabo witwa Kamusoni bavuga ko arwaye mu mutwe mu mujyi wa Rwamagana yabwiye Kigali Today ko abaganga bamubwiye ko bazamuca ukuguru kuko inkende yamurumye ikamwanduza indwara avuga ko ari kanseri.

Abaturage bamwe mu mujyi wa Rwamagana baravuga ko iyo nkende yarumye Kamusoni mu gihe yageragezaga kuyisambanya, ariko Kamusoni we avuga ko bapfaga umuneke yari atonoye akawutamira inkende imureba kandi nazo ziyikunda cyane.

Kamusoni.
Kamusoni.

Kamusoni avuga ko amaze igihe kinini yivuza, ariko abaganga ngo bamubwiye ko ukuguru bazaguca kuko inkende yamuteye indwara ikomeye abaganga batabasha kuvura, we akaba ayita kanseri.

Cyakora Kamusoni ntabasha kuvuga neza aho yivurije n’abaganga bamusuzumye, dore ko ngo nta bwisungane mu kwivuza bita Mituweli agira.

Mu mujyi wa Rwamagana hari inkende zari zitunzwe n’umuganga witwaga Gasana, ariko yaje gupfa, inkende nazo zisigara ari imfubyi zitagira uzitaho. Zirirwa zizerereza mu mujyi n’inkengero zawo, ariko abandi baturage bavuga ko ntawe zigirira urugomo, uretse ko ngo abagore bazitinya cyane.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo   ( 3 )

Njye sinzi impamvu UBAKUNDA avuga ko "iyi nkuru igayitse cyane pe". Numva ko itangazamakuru ribereyeho kwigisha, kuyobora no kwwidagadura. None se kumenya ko uriya murwayi wo mu mutwe yarumwe n’inkende bitwaye iki, bibangamiye nde? Si ukugereranya umusazi n’umuntu muzima, ariko ko bandika ko Tonzi yabyaye upfuye, Knowless yaguye, Obama yanyoye itabi tukabisoma biba bitwunguye iki kindi uretse kumenya ibiba hanze aha gusa?
Kunenga ko mu nkuru babajije umusazi se bitwaye iki niba ari umusazi ubasha kuvuga kuki atahabwa ijambo ngo nawe avuge ibye, dore ko annabihakana wasanga bamubeshyera? Hari abavugaga ko yashakaga kuyisambanya, none tugize amahirwe umunyamakuru abonye nyirubwite, kibaye ikibazo kwa UBAKUNDA!!! Nta munoza rwose!
Kubaza abaganga niba uwo inkende irumye aba kuriya? Byaterwa n’uko iyo nkende imeze. Ko tuzi abaribwa n’imbwa zirwaye se bakarwara, bivuze ko uriwe n’imbwa wese arwara? Keretse iyo iyo nkende iba iri aho bakayisuzuma bakamenya niba koko irwaye ibitera kanseri.

Kama yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

Kuko uriya mugabo yari afite uburwayi,ndumva nta wamutera ibuye gusa nihigwe uburyo izo nyamanswa zabungabungwa kuko ziravutswa uburenganzira bwa zo.

Ndungutse yanditse ku itariki ya: 2-08-2012  →  Musubize

sha iyi nkuru iragayitse cyane pe,nyirayo yakagombye kureba :igitekerezo kilimo,isomo abasomyi bakuramo cg inama.

kuvugA NGO UMUNTU AFITE INDWARA YO MUMUTWE,UKONGERAHO NGO IBI NGIBI UYU MUSAZI YASUBIJE,NONEHO NYIRINKURU NTASOBANURE YIFASHISHIJE ABABYIZE NIBA KOKO INKENDE YATERA IBYO BIBAZO IRAMUTSE IMURUMYE,..

NTAMUGANGA WIFASHIISHIJWE NGO ADUSOBANURIRE TWE ABASOMYI,...NIBINDI BIJYANYE NIYI NKURU BURI WESE YAKWIBAZA.YEWE SHA NI UKWISUBIRAHO TUKAMENYA INKURU TWANDIKA IZO ARI ZO NICYO ZAFASHA ABAZISOMA.

UBAKUNDA yanditse ku itariki ya: 1-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka