Yamaze imyaka 19 yibukwa nyamara ariho

Umusore witwa Simpunga Frédéric ubu ubarizwa mu Karere ka Nyamagabe, ariko akaba akomoka mu Murenge wa Kinazi, muri uyu mwaka wa 2014 ni ho honyine atibutswe nk’uwazize Jenoside. Abasigaye bo mu muryango we kimwe n’abaturanyi, bibwiraga ko yapfanye n’ababyeyi be.

Icyatumye amara igihe cy’imyaka 19 yose afatwa nk’uwazize Jenoside nyamara ariho, ni ukubera amazina ye: we yashakishirizwaga ababyeyi nka Simpunga Frédéric, nyamara ababyeyi be bari baramwise Kwizera Elie.

Amazina Simpunga Frédéric yayahawe n’abamurereraga mu kigo cy’imfubyi cy’i Sovu, ari cyo yarerewemo nyuma yo kubura ababyeyi. Icyo gihe ngo yari afite imyaka hagati y’ibiri n’itatu. Nyuma yaho yaje kwimurirwa mu kigo cy’imfubyi cy’i Nyamagabe yaje gukurwamo mu mwaka w’1996 n’umuryango wamureze ari na wo abamo w’umugabo witwa Rutaganda Louis na Mukarurinda Vénantie.

Uyu mwana ubu wabaye umusore ngo yibukaga ko iwabo bari batuye i Rusatira, hafi yo kuri komini, kandi ko umubyeyi we yitwaga Rwagasore. Umuryango abamo ngo wagerageje gushakisha aho akomoka ariko ntiwabishobora. Impamvu, ni uko amazina ye atari ayo ababyeyi be bamwise.

Kwizera Elie ubu uzwi ku izina rya Simpunga Frederic.
Kwizera Elie ubu uzwi ku izina rya Simpunga Frederic.

Ngo amaze kugira imyaka 10, yatangiye kwibaza aho akomoka ariko agatinya kubibaza. Frédéric ati “ibi byangizeho ingaruka mu myigire yanjye, ku buryo ntabashaga gutsinda neza. Ndangije amashuri abanza sinabashije gutsinda ikizamini cya Leta”.

Ngo yaje kujya kwiga mu mashuri yisumbuye, ariko agakomeza kwibaza aho akomoka, ari na ko atinya kubaza abamureraga aho bageze bashakisha kuko ngo yibwiraga ko bakwibaza impamvu abibabaza nyamara ntacyo yari yarababuranye kuko ari ababyeyi beza. Ibi ngo byaje no kumuviramo kurwara cyane mu gihe cy’ibyumweru bitatu ari muri koma.

Mu mwaka ushize wa 2013 ubwo yari mu mwaka wa 5 w’amashuri yisumbuye (ubu ari mu wa 6 w’ubukanishi), yiyemeje kujya gushaka iwabo atorotse ku ishuri (ngo hari mu gihe barangije ibizamini bategereje gusezererwa) ni uko ajyana n’inshuti ye bigana, ari na yo yonyine yari yarabwiye ikibazo cye.

Ati “nagiye nshakisha Rwagasore. Umuntu wa mbere twatungutseho yatubwiye ko Rwagasore yari azi yari afite abana bakuru ku buryo yabonaga bitashoboka ko mba umwana we. Uwundi yatubwiye ko uwo azi bamwishe atarabyara, undi ngo umugore we yari ingumba....”.

Ibi ngo byamuciye intege. Bwari bumaze no kwira, bigeze mu masaa kumi n’ebyiri, abona batari buze kubona imodoka ibatahana, ni uko abwira iyo nshuti ye bari kumwe ngo babyihorere, ariko yo imusaba gukomeza kuko bari bataragera ku cyari cyabazanye. Ati “N’ubundi uwo mugenzi wanjye twari kumwe ni we wagendaga abaririza. Njye nari ncecetse, numvaga ntabasha kuvuga.”

Elie hamwe n'umuryango we wagutse-uwo akomokamo n'uwo abamo.
Elie hamwe n’umuryango we wagutse-uwo akomokamo n’uwo abamo.

Ngo muri icyo gihe bari bari kuvugana, yinjiye mu isumara yari hafi aho, asangamo umugabo wababwiye ko Rwagasore yari azi irindi rye ryari Yasoni, kandi ko yari afite umwana mutoya wari ufite imyaka nk’ine. Ati “uwo mugabo yatubwiye ko hari umukobwa w’uwo Rwagasore uba i Butare, ni uko aduha na nomero ye ya terefone.” Icyo gihe ngo baramuhamagaye, maze bahurira kuri Volcano, ni uko abajyana mu rugo aho aba.

Icyo gihe na bwo ngo uwo mushiki we ntiyabashije kumuvugisha. Ati “uwo mushiki wanjye yagaragaje ukwihangana gukomeye. Mugenzi wajye ni we waganiraga, njye nari ncecetse. Twagiye ku meza tuyavaho ntavuze, turinda tujya kuryama ntaravugisha uwo mushiki wanjye ndetse n’abandi bari mu rugo.”

Amaze kubona uwo mushiki we, ngo yasigaranye ikibazo gikomeye. Yibazaga ukuntu azabwira ababyeyi be (abamureze) ko yabonye umuryango we kandi yaragiye yo atanabibabwiye. Nyampinga, mushiki we bareranywe, afata nk’impanga ye, ngo ni we yagishije inama maze amubwira ko ahubwo ababyeyi babo bazabyishimira. Icyo gihe ngo yanamwemereye kuzamufasha kubivuga.

Kuki yabarwaga nk’uwapfuye ?

Mwene se wabo avuga ko bishe mama we amuhetse bamuta mu musarane. Ngo ubwo bajyaga gutaburura imibiri yatawe muri uwo musarane, bakuyemo abo bari bazi ko bawurimo ndetse n’abo batahakekeraga. Uyu mwana na we yabarirwaga mu bo bahakuye.
Nyamara, ngo ibyavuzwe n’abantu bamwe na bamwe ndetse no muri Gacaca ni uko ngo se yamukuye muri uwo mwobo atarapfa, ni uko baramubona baramwica.

Elie hamwe n'umuryango we wagutse-uwo akomokamo n'uwo abamo.
Elie hamwe n’umuryango we wagutse-uwo akomokamo n’uwo abamo.

Ngo baje kumenya ko i Sovu yajyanyweyo n’abazungu ngo bari bagiye kumugonga, ni uko baramufata bamujyana mu kigo cyaho cyareraga imfubyi.

Yifuza gusubirana amazina ye ya mbere

Nyuma yo kumenya aho akomoka, ndetse no kumenya amazina yahawe n’ababyeyi, Frédéric cyangwa Elie yifuza gusubirana amazina yiswe n’ababyeyi.

Ubwo yatangaga ubuhamya bw’imibereho ye ndetse n’inzira ndende yanyuzemo kugira ngo amenye aho akomoka, hari ku itariki 28/4/2014, ubwo Abanyakinazi bibukaga ababo bazize Jenoside, abayobozi bamwemereye kuzamufasha mu buryo bushoboka kugira ngo azasubirane amazina ye nk’uko abyifuza. Banavuze ko guhera icyo gihe azanafashwa nk’urundi rubyiruko rwacitse ku icumu.
Asigaye aseka bitaramubagaho

Frédéric anivugira ko ataramenya aho akomoka atajyaga aseka. Ati “n’ubungubu sinjya mfa gusekera aho abantu bandeba, ariko byibura iyo ndyamye ndaseka. Nsigaye numva nifitemo ibyishimo.”

Na none ati “n’ubwo namenye aho nkomoka, ababyeyi banjye baracyari ba bandi. Yerekana Nyampinga babyirukanye ati “uyu ni mushiki wanjye nkunda cyane. Njye mufata nk’impanga yanjye kandi ndamukunda.” Yerekana na mukuru wa Nyampinga ati “aba bombi ni bashiki banjye.”

Yerekana n’abandi bo mu muryango wamureze ndetse n’abo mu muryango akomokamo abenshi yari abonye ubwa mbere, ati “ubu mwese muri umuryango wanjye.”

Marie Claire Joyeuse

Ibitekerezo   ( 5 )

Imana ishimwe caaaaane!
Abamureze bazahembwe n-uwaduhanze...

Alain yanditse ku itariki ya: 5-05-2014  →  Musubize

Yoo Imana ishimwe cyanee, nsoma iyinkuru numvagaga bimbabaje cyane ndetse namarira abunga mu maso ariko yarangiye neza kuko uwo mwana yaje kubona umuryango we. Na mugenzi we wamufashije gushakisha umuryango we nukuri Imana imuhe umugisha, ndetse numuryango wamureze.Niba hari ikintu kimbabaza mu buzima, nikintu kibabaza umwana kikamwambura ababyeyi kuko umwana nubwo wamuha ibimeze gute, ntacyangana umubyeyi we ariko ntakundi ibyabaye byarabaye ariko ntibizongere ukundi.

Julie yanditse ku itariki ya: 2-05-2014  →  Musubize

iyinkuru iteye amaranga mutima yibyishimo bire nze bigatera kurira ntabwo byoroshye bituma dutekereza ko natwe abacu tutashyinguye cg tutabonye bapfa dutekerezako wenda baba bakiriho guse u Rda rufite amateka atatworoheye mwakoze cyane kubqwiyinkuru.

kazu yanditse ku itariki ya: 2-05-2014  →  Musubize

Iyi nkuru ni nziza pe! Ubu se ko ari uko ababyeyi bari bacyitwa amazina yabo n’abaturanyi, iyo aba ari nk’ubu bitwa ba "papa kibwa" yari kuzamumenya Mana yanjye? Twagombye no kwibaza kuri uwo muco ugezweho utuma umwana akura atazi uko iwabo bitwa.

Oreste yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

Cool! this message is very touching Joy. Thank you for the article indeed.
Baeur

Baeur yanditse ku itariki ya: 1-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka