Yafashwe ashaka kwibira amajwi umukandida
Uwitwa Mukasibo Philomene wari umukorerabushake kuri site y’itora yo mu Murenge wa Kabacuzi muri Muhanga yafunzwe ashinjwa kwiba amajwi.
Mu matora yabaye kuri uyu wa mbere tariki 22 Gashyantare 2016, ni ho uyu mukorerabushake yafatanywe impapuro z’itora z’abaturage ashaka guha amajwi umukandida witwa Mukamutari Xavela, nk’uko umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga, Spt. Justin Ntaganda yabitangaje.
Yagize ati “Yabonywe n’umupolisi wari ushinzwe umutekano ku biro by’itora atararangiza gutoresha izo mpampuro.
Yazifatanwe n’amakarita ane y’itora y’abandi baturage, turakomeza gukora iperereza ngo turebe niba hari uruhare uwari umukandida yabigizemo, ariko yaduhakaniye.”
Spt. Ntaganda yavuze ko uyu mukorerabushake afungiye kuri Sitasiyo ya Kabacuzi, mu gihe uwo bivugwa ko yashakaga kwibira amajwi Mukamutari ahakana ko yaba hari icyo yavuganye na we.
Umuhuzabikorwa wa Komosiyo y’Igihugu y’Amatora mu Turere twa Muhanga na Kamonyi, Kabare Nkusi Révocat, yavuze ko nta gikuba cyacitse nubwo habonetse ako kanenge kandi ko uzagaragaraho amakosa ayo ari yo yose atazihanganirwa.
Ati “Uwo ari we wese wagaragaza gukora ibinyuranyije n’amabwiriza, akurikiranwa n’itegeko. Ni yo mpamvu twamushyikirije inzego bireba.”
Hagati aho, urutonde rw’abamaze gutorerwa ku myanya y’abajyanama rusange n’abahagarariye 30% by’abagore rwari rutarasohoka, bitewe n’uko habayeho gukererwa kubarura amajwi . Ubwo bukererwe bwatewe n’imodoka yari itwaye ibikoresho yaraye igize ikibazo ntibibagereho ku gihe.
Kabare yavuze ko iyo modoka yavanaga amajwi mu mirenge iherereye mu misozi ya Ndiza, yapfiriye mu nzira biba ngombwa ko hoherezwa indi yo kubizana.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nkuyu washakaga kwibira abandi amajwi n’umuco utari mwiza niyo mpampu amategeko agomba kubahirizwa akabiryozwa byintanga rugero.
Mwe muravuga mu murenge wa nyamugari,akarere ka kirehe NEC ntikiri inzira ya demokarasi kuko exectif w’umurenge n’ushinzwe amatora mu murenge bategetse abakorera bushake ugombagutorwa,maze aho kugirango hatorwe uwo abaturage bitoreye MUKANTABANA Laetitia hatorwa INGABIRE Joseline.Ubwo se koko iyo ni inzira ya democras.
Hhhhhhhh uyu baramuhezamo, ubumuri system yari yagezemo ate? Ubuse koko yari mubatoresha atazwi ugomba gutorwa cg uwatoranijwe ku mwanya uwo ariwo wose!!!! Gusa sinamurengenya hari abarubamo bataruzi cg ababana nazo batazizi