World Vision irafasha abantu kwirobera ifi aho kuyibaha
Umuyobozi wa World Vision muri Zone y’Amajyaruguru, Muhashyi Aphrodice, avuga ko igikenewe muri iki gihe ari ugufasha abantu kwifasha aho kubaha inkunga zihita ntizigire n’icyo zibasigira.
Ibi uyu muyobozi yabitangarije mu gikorwa cyo gushyikiriza inka 38 imiryango itishoboye yo mu karere ka Gakenke kuri uyu wa kane tariki 10/01/2013.
Yagize ati: “Twatangiye turihirira abana amashuri, tubaha mitiweli, dutanga imyenda n’ibindi bigaragara ko byari mu gihe cyo kwisana, muri iki gihe tugezemo, tugomba gufasha abantu kwirobera ifi aho kuyibaha.
Izi nka 38 tugiye gutanga ni ukugira ngo wa muntu wategerezaga ko bamuha amafaranga y’ishuri, mitiweli, ibiryo, atangire akore, abone umusaruro, abashe kuriha ya mafaranga y’ishuri…”.

Muhashyi yibukije imiryango yahawe izo nka kuzifata neza zikazaba amafaranga n’amata, bagaca ukubiri n’indwara zitera n’imirire mibi nka bwaki. Yasabwe aborojwe kuzakamira n’abaturanyi babo na bo ibyiza byo kunywa amata bikabageraho.
Ngo amafaranga avuye mu mukamo ntagomba kugurwa inzoga ahubwo agomba kubafasha gukemura ibibazo bitandukanye bisaba amafaranga; nk’uko Umuyobozi wa World Vision Zone y’Amajyaruguru yakomeje yihaniza imiryango yorojwe.
World Vision yatanze inka z’inzungu 38 zihaka ziyongera ku zindi 300 zatanzwe mu mwaka wa 2012. Uyu mushinga wateye inkunga akarere wubaka amashuri, ibigo-ntango by’ubuzima (health posts) ifasha abanyeshuri ibaha ibikoresho by’ishuri n’amafaranga y’ishuri n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deo, yashimiye umushinga wa World Vision kubera ibikorwa bikomeye ukorera abaturage b’akarere ayobora, akemeza ko ari umufatanyabikorwa ukomeye mu karere.

Yongeraho ko inka zihawe abaturage ayobora ari ubukungu bukomeye bw’akarere ku buryo mu minsi iri imbere nta muntu urwaye bwaki uzaba akirangwa mu karere. Icyakora, haracyari indi miryango igikeneye inka, umushinga wa World Vision ukaba ugisabwa gukomeza iyo gahunda yo koroza abaturage batishoboye.
Mu byishimo byinshi, abaturage borojwe batangarije Kigali Today ko izo nka zizabavana mu bukene kuko zizabaha amafaranga, amata n’ifumbire izabongerera umusaruro uva ku buhinzi.
World Vision ni umushinga w’abakirisitu ugamije gufasha abana, watangiye gukorera mu Karere ka Gakenke mu mwaka wa 2002 bikaba biteganyijwe ko uzarangiza imirimo wabo muri 2019.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birakwiye kw’abaturage bigishwa, bakanafashwa kwikorera kuko aribyo basigarana igihe cyose umuterankunga yigendeye. Ibitari ibyo biribagirana bigasa naho atahigeze!!!!!