Wabigenza ute ngo urinde ibyonnyi umurima wawe?
Prudence Sendarasi, umuhinzi w’imyembe na avoka mu Kagari ka Cyotamakara, Umurenge wa Ntyazo w’Akarere ka Nyanza, amaze imyaka ine muri ubu buhinzi. Avuga ko agitangira guhinga yahuraga n’imbogamizi zo kugira ibyonnyi byinshi mu mirima ye, ariko ntamenye uburyo bwo kubikumira.
Ati “Umuntu utangira ubuhinzi bw’imbuto akwiye kwitabaza abagoronome babyize babizi neza, wabona hari ikibazo runaka ugahamagara bakagufasha, bakakugira inama”.
Nyuma yo kumenya uburyo bw’imitego igezweho yitwa ‘Pheromones Traps’, yifashishwa mu gupima ibyonnyi bishobora kwibasira imbuto, uyu muhinzi aravuga ko ibyonnyi byagabanutse, bityo n’umusaruro ukiyongera.
Ati “Ibyonnyi byarazaga, hari imibu, hari udusazi dutoya, ariko murabona ko iyi mitego iba yadufashe kandi ni utuntu tubi cyane ku myembe. Iyo rero ugenzuye ubasha kumenya ibyonnyi bihari, bityo ukaba wanamenya imiti watera ngo ubirwanye. Batubwira ko iyi mitego ikurura ibyonnyi byafatwamo tukabasha kumenya ibyonnyi dufite, ndetse n’imiti twashobora gutera”.
Umutego wa ‘Pheromone’ ukora ute?
Ubwoko bw’iyi mitego butandukana bitewe ahanini n’ubwoko bw’ibihingwa izakoreshwamo, kuko hari aho iba igizwe n’utuntu tumeze nk’udukarito, ahandi ugasanga ni pulasitike.
Ukoze ku buryo hari ahantu hagenewe gushyira ibyo umuhinzi ategesha, ariko bikavangwa n’ibintu bimatira cyangwa se bifata, ku buryo nihagira agakoko kagwamo gaheramo.
Nk’uko bisobanurwa na Ndagijimana Shukuru Fabrice, umunyeshuri wiga iby’ubuhinzi muri Kaminuza, ariko akaba ari n’umukozi wa Sendarasi Prudence, ushinzwe gukurikirana ibihingwa bye, mu gukoresha iyi mitego ya Pheromens, umuhinzi ashobora kwifashisha ifu y’ibigori ivanze n’isosi y’amafi n’urusenda ruke, hanyuma agakora ku buryo biba bifashe.
Iyo amaze kubivanga abirambika mu kantu kameez nk’agakarito kandi gafunguye, hanyuma ibyonnyi bikaza bikurikiye umuhumuro w’ibyo kurya yavangavanze, byageramo bigaheramo.
Ati “Umuhinzi aragenda akabara akamenya ngo umurima we ugwamo udukoko ku kigero runaka. Tubasha kubara tukamenya ngo umurima wacu ushobora kugwamo ibivumvuri bingahe, amavubi angahe, amasazi angahe, tugakora impuzandengo tukamenya ngo amavubi azamo kuri iki kigero, iyo tubimenye bidufasha kumenya ngo turatera imiti y’ubu bwoko”.
Ndagijimana avuga ko kuri hegitari imwe y’imyembe, umuhinzi aba asabwa gushyiramo nibura imitego 10, naho kuri hegitari imwe ya avoka hakajyamo imitego nibura 20.
Sendarasi avuga ko iyi mitego ari ingirakamaro mu buhinzi bw’imbuto, kuko kuyikoresha birinda ibyonnyi bityo umusaruro ukaboneka ari mwinshi.
Nkok u buhinzi bwe bw’imyembe, Sendarsi agaragaaza ko year kugeza ubwo umwembe umwe ushobora gupima hagati y’ikilo kimwe n’ikilo na garama 200.
Ni ubuhinzi agaragaza ko nko mu mwaka ushize wa 2023, ari bwo bwa mbere yari asaruye imyembe, ariko akabara ko nibura yasaruyemo amafaranga ari hagati ya miliyoni eshanu n’esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda.
Ikigo cy’Igihugu gishinze guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), kigaragaza ko iyi mitego ari ngombwa ko abahinzi bahagurukira kuyikoresha, kuko ituma babasha kumenya uburyo bwo kwirinda ibyonnyi mu bihingwa byabo.
Umuyobozi w’Ishami ry’Imbuto n’Imboga muri RAB, Assinapol Ndereyimana, avuga ko ubu buryo bwo gukoresha imitego mu kurwanya ibyonnyi mu buhinzi bw’imboga n’imbuto bumaze igihe bukoreshwa mu Rwanda, kandi ko n’abahinzi hirya no hino batangiye kubukoresha.
Avuga ko hari ba rwiyemezamirimo bacuruza bene iyi mitego hirya no hino mu Gihugu, agasaba abahinzi kubagana bakayigura bakajya kuyikoresha mu mirima yabo.
Ohereza igitekerezo
|