WDA yatanze imashini zikora amatafari zizifashishwa mu kwigisha no mu myubakire irambye
Ikigo k’igihugu gishinzwe ubumenyingiro (WDA) cyatanze imashini eshanu zikoresha ikoranabuhanga mu gukora amatafari, zitegerejweho kongerera ubumenyi abanyeshuri ariko zikanafasha igihugu kugera ku ntego yo kubaka amazu aciriritse kandi akomeye.
Izi mashini zikora amatafari eshanu zatanzwe ku wa kabiri tariki 10/3/2015 ziri mu nziza ziri ku isoko kuri iki gihe, kuko zishobora gukora amatafari ibihumbi 3 mu masaha umunani.
Izi mashini zageze mu Rwanda zifite agaciro kagera kuri miliyoni 160 z’amafaranga y’u Rwanda zahawe ibigo by’amashuri bitanu bitanga ubumenyingiro mu bwubatsi mu rwego rwo kuyafasha guhugura abanyeshuri bayo, ariko no kubafasha kubakira abaturage batishoboye bakeneye amazu yo kubamo.

Jérôme Gasana, umuyobozi wa WDA, yatangarike Kigali Today ko batangiye gushaka uburyo ubumenyingiro bwo mu Rwanda bwatangira gutanga umusaruro, bahereye ku gukemura ikibazo cy’imyubakire gihangayikishije igihugu.
Yagize ati “Twari tumaze igihe tugirana amasezerano na Hydraform dufatanyije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo n’Ikigo k’igihugu gishinzwe imiturire, kugira ngo turebere hamwe ni gute twakwigisha Abanyarwanda Technology (ikoranabuhanga) zishobora kuba zihendutse kandi zakubaka amazu arambye”.
Sosiyete ya Hydraform yo muri Afurika y’Epfo ikora imashini zikora amatafari agezweho niyo yo yatanze aya mamashini, WDA igakangurira abashoramari kuzana izindi zikababyarira inyungu haba mu gucuruza amatafari cyangwa kuzikoresha mu gushora imari mu myubakire.
Augustin Kampayana, ushinzwe imiturire mu kigo cy’igihugu gishinzwe imiturire, yavuze ko izi mashini ari igisubizo k’u Rwanda rukiri inyuma mu myubakire, ku buryo hagikenewe uburyo bw’imyubakire buhendutse kandi buramba.

Umuyobozi w’ishuri ry’ubumenyingiro rya Nyamata, John Sebahana yatangaje ko izi mashini zije kunganira ubumenyi batanga, aho mu byiciro bitandukanye bigisha bizatuma abarangiza bagira ubumenyi buhagije.
Ati “Iyi mashini izadufasha kuko ubundi twakoreshaga amatafari y’icyondo ariko tuzajya dukora aya kizungu.”
Yizera ko ibiciro by’amatafari bizagabanuka izi mashini nizimara kuba nyinshi kandi zibasha gukora amatafari menshi mu gihe gito. Kuri iki gihe igiciro cy’itafari rihiye kiri ku mafaranga y’u rwanda 35, mu gihe itafari rikozwe mu mucanga na sima (Block Ciment) riri ku 100.
Si icyo gusa kuko izi mashini zizafasha u Rwanda kurengera ibidukikije kuko amatafari menshi akorerwa mu Rwanda hifashishwa inkwi mu kuyatwika.
Amashuri yahawe izi mashini uko ari eshanu ni; Ishuri rya IPRC-South, IPRC-Kigali, Ishuri rya Gipolisi rya Gishari, ESTB-Busogo n’ishuri ry’ubumenyiingiro rya Nyamata.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|