Video: Ibisobanuro by’amazina Perezida Kagame yise abuzukuru be
Mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’umugore byabereye muri BK Arena, Perezida Kagame yasobanuye amazina yise abuzukuru be nyuma yo kubisaba ababyeyi babo bakabimwemerera, maze akabita amazina yumva ko akubiyemo ibyo abifuriza mu buzima ndetse n’ibyo yifuriza Abanyarwanda bose.
Uwari uyoboye ibirori yamubajije icyo yifuriza abazukuru be b’abakobwa ndetse n’urungano rwabo, agira ati, “Dukunze kubabona muri kumwe n’abuzukuru, twabonye kandi ko ari abakobwa, twashakaga kubabaza ni iki mubifuriza mu gihe kiri imbere, yaba bo ndetse n’urungano rwabo?”
Mu kumusubiza, Perezida Kagame yatangiye avuga ko bagombaga kuba na bo bari muri ibyo birori by’umunsi w’umugore, agira ati “Ahubwo nibagiwe kubazana hano, sinzi ukuntu byancitse”.
Yakomeje asobanura ibyo abifuriza agira ati “ Ibi byose twavugaga, uburenganzira, imibereho abantu badakwiye kwemera, badakwiye kwihanganira, umuntu akaba umuntu, akaba afite n’uburenganzira bwo kuba icyo ashaka kuba. Ndaguha urugero, mfite n’amahirwe si ukubagira gusa abo buzukuru, ndifuza ahubwo ko n’abandi baza ari benshi, ariko kuri abo babiri, nagize amahirwe, nasabye ababyeyi bababyara ngo bampe uburenganzira mbite amazina”.
“Mu mazina nabise, nabigize mbishaka, mbigendereye, birimo ‘philosophy’. Uwa mbere, namwise ngo yitwe Abe, ndabasobanurira icyo bivuze, kuko ukibyumva ushobora kudasobanukirwa neza. Kuba, abe, biva mu kuba, ariko iyo bivuze ngo abe, ni ukuvuga ngo abe uwo ari we, abe uwo ashaka kuba. Nicyo gituma namuhaye iryo zina. Uwa kabiri umukurikira, mwita Agwize. Agwize, kugwiza bivuze uburumbuke, agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, indangagaciro ‘values’, byose abigwize. Ubwo urumva rero ko naboneyeho umwanya wo kwihimura, wo kwinigura, ngo muri ayo mazina, icyo nifuza, icyo mbifuriza, icyo nifuriza Abanyarwanda bibe birimo”.
Abuzukuru ba Perezida Kagame, ni abana ba Ange Kagame na na Ndengeyingoma Bertrand. Ange Kagame ni umwana wa kabiri wa Perezida Kagame, Ange Kagame akaba yarashakanye na Ndengeyingoma Bertrand mu 2019.
Umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame afite imyaka itatu irengaho amezi, kuko yavutse tariki 19 Nyakanga 2020, akaba yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma.
Umwuzukuru wa kabiri afite umwaka umwe urengaho amezi kuko yavutse ku itariki 19 Nyakanga 2022, akaba yitwa Amalia Agwize Ndengeyingoma.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Richard Kwizera/Kigali Today
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|