Video: Hakuzimana Abdul Rashid aremeza ko muri gereza bafashwe neza

Nyuma yo kubona iterambere u Rwanda rugenda rugeza ku mfungwa n’abagororwa, Hakuzimana Abdul Rashid arifuza ko yakwigirayo indimi, nawe akazafungurwa hari ubumenyi akuyeyo, akanemeza ko aho bafungiye bafashwe neza.

Hakuzimana Abdul aremeza ko muri gereza bafashwe neza
Hakuzimana Abdul aremeza ko muri gereza bafashwe neza

Ibi yabitangaje tariki 26 Gicurasi 2022 kuri gereza ya Nyarugenge i Mageragere, ubwo hatangirwaga impamyabushobozi ku mfungwa n’abagororwa 209, barangije amasomo y’ibijyanye n’imyuga n’ubumenyingiro.

Hakuzimana yavuze ko u Rwanda rumaze guteza imbere imfungwa n’abagororwa mu kubashakira imibereho myiza, ariko cyane cyane kubigisha imyuga izabafasha mu buzima bwo hanze igihe bazaba barangije ibihano byabo.

Ati “Nanjye ndifuza ko nakwiga indimi kuko hano hafungiye abanyabwenge benshi, kandi banyigisha nkazimenya nanjye igihe nzaba nsohotse hanze bikangirira akamaro”.

Rashid yashimye Leta y’u Rwanda uburyo ikomeje gushakira iterambere n’imibereho myiza imfungwa n’abagororwa.

Bigishwa ikoranabuhanga rya mudasobwa
Bigishwa ikoranabuhanga rya mudasobwa

Uretse kubigisha iyi myuga n’ubumenyingiro, Hakuzimana avuga ko n’imibereho y’imfungwa ubwayo ari myiza, kuko babaha iby’ibanze byose bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi, haba ibyo kurya, ndetse n’aho kurara ko hose nta kibazo gihari.

Ati “Si ubwa mbere mfunzwe iyi ni inshuro ya kabiri mfungiwe hano, ariko rwose ndahamya ko hari byinshi byahindutse mu mibereho y’imfungwa ugereranyije na mbere, muri make navuga ko imfungwa zibayeho neza”.

Rashid avuga ko mu mezi 6 amaze afunzwe atarahabwa itariki yo kuburana, ariko ko yizeye ubutabera bw’u Rwanda kandi azabuhabwa agataha vuba.

Abajijwe ku mibereho y’abanyapolitiki bafunganywe nawe, avuga ko nta kibazo bafite, kuko buri mfungwa yose na buri mugororwa babayeho mu buzima bumwe.

Yatanze urugero kuri Paul Rusesabagina ko nta kibazo afite, ndetse na Karasira Aimable na Cyuma Hasan, ko bose bameze neza kandi uko ababona n’amaso ye amwereka ko nta kibazo kidasanzwe bafite.

Hakuzimana Rashid yatawe muri yombi ku wa 28 Ukwakira 2021, akurikiranyweho ibyaha byo guhakana no Gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda.

Rashid ibyaha aregwa bifitanye isano n’ibiganiro yakoze bigatambuka ku miyoboro ya YouTube itandukanye, aho yakunze kwiyita ‘umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta’, akavuga ko yemerewe gutanga ibitekerezo yita ibye bwite.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka