Video: Dore abakobwa batawe muri yombi bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Polisi y’Igihugu yeretse itangazamakuru abakobwa 14 n’abahungu babiri, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bagakora ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umwe muri bo.

Ababakobwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19 none bari kubiryozwa
Ababakobwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid19 none bari kubiryozwa

Aba bakobwa bakaba bari barize amayeri yo gukoresha ibirori bacuranga umuziki udasohoka hanze, ibizwi nka silent Disco kugira ngo hatagira uwakumva urusaku rw’umuziki akabakekera gukora ibirori agahamagara inzego z’umutekano.

Bapimwe covid19
Bapimwe covid19

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu CP John Bosco Kabera yabwiye itangazamakuru ko aba bakobwa bafashwe nyuma y’uko amashusho yabo agaragaje ko bakoze ibirori bahuriye mu rugo kandi barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Aba bakobwa nyuma yo gutabwa muri yombi bapimwe icyorezo cya Covid-19, ubu bategereje ibisubizo, bakaba bagomba no gucibwa amande aho buri wese agomba gutanga 25,000Frw, uwateguye ibi birori ndetse n’uwabakiriye mu rugo bakaba bagomba gutanga 200,000Frw.

Bagomba no gucibwa amande
Bagomba no gucibwa amande
CP JB Kabera yatanze inama zo gucka ku muco mubi wo kwishora mu byabanduza covid19
CP JB Kabera yatanze inama zo gucka ku muco mubi wo kwishora mu byabanduza covid19

Dore uko igikorwa cyo kwereka aba bakobwa itangazamakuru cyagenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

bariyabana bahanwe nabandibibabere isomo?

Emmy yanditse ku itariki ya: 27-02-2021  →  Musubize

ukize ubusore araburata. bariya bana disi ntabwo bazi igihugu kirwana nikindi

kadafi yanditse ku itariki ya: 24-12-2020  →  Musubize

Aho biyiariye muri stade ku ma telephones wagirango nta n’icyo bibabwiye rwose.

Mparambo yanditse ku itariki ya: 23-12-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka