Uyu musozi waradufashije kuko twabaga tureba ibirindiro byose by’umwanzi - Lt Col (Rtd) Ndore Rulinda
Umusozi wa Kabuye uherereye mu Karere ka Gakenke, ni hamwe mu hakomeje gukorerwa ubukerarugendo bwo kwiga umuco n’amateka y’ubutwari bwaranze ingabo z’u Rwanda mu rugamba rwo kubohora igihugu.

Uwo musozi ufatwa nk’ahantu nyaburanga ho kwigira ubutwari, ufite ubutumburuke bwa metero 2700, aho kuwuzamuka bisaba igihe kingana n’amasaha agera muri atatu.
Uburebure bw’uwo musozi bwemerera buri wese wawuzamutse kwitegereza ibyiza nyaburanga hafi ya byose biri mu Ntara y’Amajyaruguru, ibyo bikaba ari kimwe mu byafashije ingabo za RPA gutsinda urugamba.
Lt Col (Rtd) Ndore Rulinda umwe mu ngabo zarwaniye kuri uwo musozi wa Kabuye, yavuze ko uwo musozi waborohereje gutsinda umwanzi aho babashaga kugenzura ibirindiro byose by’abo bari bahanganye.
Mu kiganiro yahaye urubyiruko rwari rwaje mu bukerarugendo ruzamuka uwo musozi, hizihizwa n’isabukuru yo kubohora igihugu, yarusabye guharanira ubutwari nk’ubwaranze ingabo zabohoye igihugu.

Ati “Umusozi nk’uyu waradufashije kuko twabaga tureba ibirindiro byose by’umwanzi. Amateka wakumva avugwa gusa, birutwa cyane n’iyo wiboneye aho byabereye.”
Ati “Kuzamuka uyu musozi rero, bituma mwumva mugiye mu cyimbo cy’abahaciye icyo gihe, bikabaha ishusho kandi bigatuma mukunda igihugu. Ubwo twazamukaga uyu musozi twanganaga nkamwe uku mungana, twumva ari ryo somo twabaha kandi imbaraga z’urubyiruko zikoreshejwe neza zakora byinshi”.
Bamwe mu rubyiruko rwatembereye kuri uwo musozi, bavuga ko isomo bakuyemo ari uguharanira ubutwari no gukunda igihugu, bagera ikirenge mu cy’abababanjirije.
Umukobwa umwe muri bo ati “Ikintu uru rugendo rumfashije, ni uko ngomba kurushaho gukunda igihugu cyanjye no kumenya gushyira hamwe na bagenzi banjye kugira ngo twishyiremo intego zo gukunda igihugu cyacu no kucyitangira mu gihe bibaye ngombwa”.

Umwe mu basore baje kwigira amateka kuri uwo musozi ati “Ntabwo ari ibintu byoroshye kuzamuka uyu musozi bisaba ubutwari, noneho twibaze kuba barawuzamukaga batwaye imbunda n’ibindi bikoresho binyuranye. Icyo mpigiye ni uko abatubanjirije bari bafite ubutwari bwo gukunda igihugu, ni byo twese dukwiye kubigiraho duharanira uburwari bwatugeza ku ntera yo kwitangira igihugu cyacu”.
Umusozi wa Kabuye ubumbatiye n’amateka y’ibwami
Uretse kuba uwo musozi wa Kabuye ubumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, uwo musozi ni na wo buturo bw’umwami Gihanga Ngomijana aho yaje gutura aturutse Nkotsi na Bikara mu Karere ka Musanze.
Ni amateka Kigali Today ikesha Nzabonimpa Théodore, Umuyobozi wa Kampani ishinzwe gutembereza ba mukerarugendo mu bijyanye n’umuco n’amateka yitwa Beyond Gorillas Experience.

Yagize ati “Umusozi ufite amahumbezi adasanzwe ufite amateka menshi y’u Rwanda kuko hatuye Gihanga Ngomijana wahabaye n’umukobwa we witwa Nyirarucyaba, Gihanga yahageze ari muri ya nzira ye yo kureba uko yagura u Rwanda n’indangagaciro Abanyarwanda bazamukomokaho bazagira.”
Ngo Gihanga akihagera yatuye mu buvumo bwitwa inzira y’umwami afukurira n’umukobwa we Nyirarucyaba iriba rya Nyirarucyaba ryavomwagamo amazi yakoreshwaga mu iyimikwa ry’abami aho bose bahabwaga umugisha wa Gihanga.
Ayo mazi kandi ngo yakoreshwaga mu mihango y’ibwami mu nzira y’ishora, kuri uwo musozi hakaba harubatswe n’indake yafashaga abasirikare mu rugamba rwo kubohora kariya gace nk’uko Nzabonimpa akomeza abivuga.
Agira ati “Umusozi wa Kabuye wakoreshejwe habohozwa aka gace kose k’Amajyaruguru kuko ndibuka nk’igitero cyo ku itariki 08 Mata 1992, bivugwa ko icyo gitero ari cyo cyafunguje imfungwa n’izindi nzirakarengane zari zifungiye muri gereza nkuru ya Ruhengeri, ni umusozi ufasha ingabo kureba aho umwanzi wese yaturuka”.

Uwo musozi wa Kabuye kandi ngo uri mu yifashishijwe mu guhashya Interahamwe zari zaribasiye agace k’Intara y’Amajyaruguru, Abanyarwanda n’abanyamahanga bakaba bakomeje kuwusura biga amateka yo kubohora igihugu n’amateka y’ibwami.
Ubu uwo musozi utangiye kubyazwa umusaruro. Mbere y’uko hashingwa Kampani Beyond Gorillas Experience, abasuraga uwo musozi byarabagoraga kubona aho barara no kubona icyo kurya ibyo bigaca intege abanyamahanga bahakoreraga ubukerarugendo nk’uko Nzabonimpa akomeza abivuga.
Agira ati "Abenshi mu bakoreraga ubukerarugendo kuri uyu musozi ni abataliyani. Mbere y’uko dushinga Kampani ya Beyond Gorillas Experience barazamukaga ntibagire uwo bishyura, ntibagire ubabwira amateka ntibagire ubatwaza igikapu ntibagire ubaha amazi yo kunywa ntibabone ubufasha. Ubu twakoze inzira dushyiraho ibyapa, dushyiraho ubwiherero dushyiraho aho bashyira imyanda mu nzira, twubaka amahema yo kuraramo hejuru twubaka inzu bariramo bananyweramo, ubu nibwo bitangiye gutanga umusaruro.

Ubu umuntu ukorera ubukerarugendo kuri uwo musozi ashobora kuharara, akabona ibyo kurya byose akeneye, akota umuriro, akisanzura mu buryo bwose.
Ni umusozi ukora ku mirenge itatu igize Akarere ka Gakenke, ari yo Kamubuga, Nemba na Karambo. Uwo musozi kandi uza ku mwanya wa gatatu mu gihugu mu misozi myiza mu Rwanda, aho uza inyuma y’umusozi wa Bigugu wo muri Nyungwe na Muhungwe yo muri Gishwati muri Rubavu.
Kugeza ubu abenshi mu batuye ako gace kegereye umusozi wa Kabuye barishimira ibikorwa remezo bamaze kugezwaho birimo amashanyarazi, amazi meza, ibitaro, amashuri n’imihanda.







Inkuru zijyanye na: kwibohora26
- Perezida Kagame yashimiye ababohoye u Rwanda
- Tariki 01 Ukwakira 1990: Twibukiranye amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda
- Gupfusha abasirikare n’abayobozi ntibyaduciye intege – General Kabarebe
- Kibonge cya Musituni ntiyaciwe intege no kwiga wenyine mu bana 23 bavukana
- Rwamagana: Barishimira imihanda ya Kaburimbo yongerewe mu mujyi n’inzu zubakiwe abatishoboye
- Ruhango: Abatishoboye bubakiwe inzu zizatuma bagira imibereho myiza
- Muhanga: Inzu z’abatishoboye n’ibiraro byo mu kirere bujuje ni intambwe ishimishije mu kwibohora
- Mfite icyizere cyo kuzandika amateka ku rugamba rwo kwibohora – Perezida Kagame
- #Kwibohora26: Iburengerazuba bibanze ku gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage
- Uyu munsi ndamutse mpfuye nabwira ababyeyi banjye ko ibyo barwaniye byagezweho – Tom Close
- Gisagara: Barashimira Perezida Kagame kubera ikusanyirizo ry’amata begerejwe
- Kamonyi: Barishimira umuyoboro w’amazi meza n’inzu z’abatishoboye bujuje
- Intama yagaragaye hamwe n’Inkotanyi ntiyari umupfumu wacu - Gen. Kabarebe
- #Kwibohora26: Ibikorwa biteza imbere abaturage byatwaye Miliyari 88 FRW
- Nyagatare: Mu ruzinduko rwa Perezida Kagame hagarutswe ku ishingwa ry’umutwe w’ingabo zabohoye igihugu
- #Kwibohora26: Ibikorwa remezo bya Siporo byariyongereye, Abanyarwanda barasusuruka
- Kurwanya COVID-19 ni urundi rugamba tugomba gutsinda - Perezida Kagame
- Nyagatare: Perezida Kagame yasobanuriwe impamvu ibitaro bya Gatunda byadindiye
- Impundu zitashye i Butahwa
- Ntekereza ubuzima twarimo mbere yo kujya ku rugamba ngahita numva kumugara ari ishema - Twagirayezu
Ohereza igitekerezo
|
Aha hantu ni heza cyane ahubwo abashora mari bareba n’uburyo bahashyira hotel isobanutse.haboneka byose bishoboka njye ndahaturiye.
Kuhasura no kuharara rimwe ku munyarwanda ni angahe ko nshaka kuhasura n’umuryango wange?
K Today murakoze kubw’iyi nkuru.Ibi bidufasha kumenya ibyiza nyaburanga ndetse n’amateka y’igihugu cyacu.Aha hantu rwose urabona ko ari heza cyane