Uwibye BPR ishami rya Musanze yatawe muri yombi
Mu ijoro rishyira tariki 04/11/2012, nibwo umusore witwa Ngendahayo Methode ukurikiranyweho kwiba banki y’abaturage ishami rya Musanze yakoreraga yatawe muri yombi, maze ashyikirizwa polisi y’igihugu ishami rya Muhoza aho afungiye.
Uyu musore wiyemerera icyaha ndetse agasaba imbabazi, ubwo yari amaze guhabwa amafaranga agera kuri miliyoni 13 zo gukoresha kuri gishe yakoreragaho tariki 01/11/2012 yigiriye inama yo kuyakubita uruhago akayatwara bujura.
Kubera ko agakapu kari gato yabashije gutwara miliyoni 11 z’amanyarwanda, amadolari, amaeuros, ndetse n’amapounds.
Ageze ku mupaka yerekeza Uganda, yigiriye inama yo kuyavunjishamo amadolari kugirango bimworohere kuyatwara. Ubwo yatabwaga muri yombi yari asigaranye amadolari 8500, avuga ko andi yagiye ayamburwa n’abantu bahuraga.

Ngendahayo avuga ko icyamuteye kwiba aya mafaranga aruko ngo nawe yari amaze kubura amafaranga yari yararanye, agakeka ko ari umwe mu bakozi bakorana wari wayamwibye, yigira inama yo gutwara ayo yari amaze guhabwa.
Ubwo aya mafaranga yaburaga, Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, Supt Francis Gahima, yavuze ko bazafatanya na polisi yo mu gihugu cya Uganda, ngo umujura afatwe none babigezeho.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
none se ko yafunguwe arihe ?
Ariko se kuki babaha ibifaranga byinshi byo kujyana muri Guchet bakwiye kuyagabanya kuko abantu bafite imitima itandukany
nagende ashebeje abakozi ba bank gusa ntazongere
Bibaho ndamushyigikiye.get rich or dy trying
ukuntu twakwemeraga nkumuntu w’inyangamugayo ariko satani yarakugendereye ihangane mwana wa mama
Burya ngo ugaya ibye abyibiramo koko yanyzwe n’umushahara yahabwaga akareka gushaka byinshi biutari ibye ntaziko ibyinshi byotsa amatama. Police yacu iri maso.Bimuhe isomo kandi bibere n’abandi icyitegererezo.
ubujiji bubaho koko ndabyemeye, ngo yayatwaye kuko nawe yari yabuze aye kdi akeka ko ari umukozi bakorana wayatwaye?kuki se atabivuze ngo bamukurikirane?none niba ubuze amafrw yawe ugomba gutwara ayabandi se? none se yari yabuze 13 million ra? sha uzapfa udakize ndakubwiye
Ubucucu buragwira! Ubu se koko yabonaga azagera hehe? Azabanze amenye uko abandi babigenza. Nibabe bamushyize mu gihome asubize ubwenge ku gihe! Irari ryo gukira vuba, kubyo utavunikiye ntirizatuma hari icyo ageraho mu buzima. Yariye duke akaryama kare, ko adateze kuzabona amafranga amuhagije! Ntabaho! Irari urifite ntarishira!
NABANDI BAREBEREHO, KWIBA N’ICYAHA GIKOMEYE CYANE KO UYU NGENDAHAYO WE YARI YIBYE AMAFARANGA MENSHI KANDI Y’ABANTU BENSI. UBWO RERO AGOMBE ABIBAZWE
ubugenzacyaha ntabwo businziriye yumvaga yagera hehe? na Interpol iri hanze aha,