Uwahoze mu buraya arakangurira abakibukora kwanga agasuzuguro
Umugore w’imyaka 32 wahoze akora uburaya arakangurira abakiburimo kubureka bagakoresha amaboko yabo kuko butesha agaciro uwubukora.
Uyu mugore w’abana bane wo mu Murenge wa Tumba, Akarere ka Huye avuga ko yatangiye kwicuruza nyuma yo gutandukana n’umugabo, bari bashakanye mu buryo butanyuze mu mategeko maze ayoboka iy’uburaya kugira ngo abashe kubona ibitunga abana be.
Muri ako kazi k’uburaya yamazemo imyaka igera ku munani ariko ku bw’amahirwe ntiyandura agakoko ka SIDA, asobanura ko nta cyiza yakuyemo uretse guhora akubitwa, afungwa ndetse anabuza amahoro abana be abakinguza mu gicuku.

Ubuzima nk’ubu bwaje guhinduka nyuma yo gukangurirwa kureka uburaya, anafashwa kwiga kudoda no gufotora n’umushinga Kemit, uyu munsi ngo akaba atunze umuryango we.
Uyu mubyeyi avuga ko kudoda no kwigisha abanyeshuri umwuga wo kudoda, ibyo bimwinjiriza amafaranga ibihumbi 100 ku kwezi, igice kimwe agikoresha mu rugo ayandi akizigamira mu bigo by’imari iciriritse.
Akangurira abandi bakobwa n’abagore bakiri mu buraya kubureka agira ati “ Uburaya nta gaciro buhesha umunyarwandakazi, ni umwuga ugayitse umuntu wese ashobora kukureba uko waba wambaye kose; uko waba usa kose akagusuzugura…nabakangurira kubivamo bagakoresha imbaraga zabo.”
Gutinyuka kuvuga ko wahoze mu buraya ni ikintu kitorohera abenshi babuhozemo, ariko we avuga ko yatinyuwe n’amahugurwa yahawe n’umushinga Kemit wabigishije umwuga wo gufotora, kubana n’abandi ndetse no gutanga ubuhamya bw’ibyo banyuzemo kugira ngo buhindure abandi.
Nkwituriki Henriette w’imyaka 56, ni umwe bumvise ubuhamya bwe, ashima ko umushinga wa Kemit wabatinyuye kuvuga ibyabayeho bakaba bageze kure biteza imbere.
Asanga icyo akuyemo ari ugukangurira abana b’abakobwa gutinyuka umurimo wo gufotora mu cyaro batuyemo kuko amafoto arakenerwa cyane bikaba byababyarira amafaranga.
Umuyobozi wa Kemit, Francois Woukoache atangaza ko umushinga uzahugura abagore 120 mu kwihangira imirimo, hibandwa ku bakora cyagwa bahoze mu mwuga w’uburaya.
NSHIMIYIMANA Leonard
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Nabakiri muburaya babuvemo kugirango batangirika,ahubwo bajye mudushinga duciriritse bakore biteze imbere kuko mpamya ko bajya muburaya aruko babuze ibyo kurya
Uburayi sikintu birangiza
Uburaya ntakamaro karimo uretse kwisuzuguza gusa ukiteza isi, nkaba nsaba muri rusange abakora uyu mwuga ko bawureka bagahanga indi mirimo itari uburaya.
Nshimiye cyane uyu mugore kubwo umwanzuro mwiza yafashe, nasabaga nabandi bagore kumwigiraho bakava muburaya kuko ntanyungu ibirimo.