Uturere 4 tuzabura umuriro kuva kuri uyu wa Gatanu
Yanditswe na
KT Team
Uturere 4 two mu Ntara y’Amajyepfo turabura umuriro guhera kuri uyu wa Gatanu, tariki 22/01/2016 kugeza ku Cyumweru, tariki 24/01/2016 bitewe n’isanwa ry’inganda.

Itunganywa ry’inganda zitanga amashanyarazi bituma umuriro ubura bya hato na hato
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ikwirakwiza ry’amashanyarazi (EUCL), bwamenyesheje ko muri aya matariki, umuriro uzabura mu turere twa Ruhango, Muhanga, Kamonyi na Ngororero guhera saa moya za mugitondo kugeza saa saba bitewe n’isanwa rizaba ririmo gukorwa mu nganda za Kigoma na Kilinda.
Ohereza igitekerezo
|