“Urwibutso rwa Jenoside rugereranywa n’urw’ubucakara rwa Goreé”, Gen. Honoré Traoré
Umugaba mukuru w’Ingabo z’igihugu cya Burkina Faso, Gen Nabère Honoré Traoré waje gushaka ubufatanye n’u Rwanda mu bya gisirikare, yavuze ko urwibutso rwa Jenoside rugomba gushimangira amateka, nk’uko urwa Goreé muri Senegal rwibutsa akababaro k’Abanyafurika kubera ubucuruzi bw’abacakara bajyanwaga muri Amerika.
Gen Traoré yifuje ko inzibutso za Jenoside mu Rwanda zigomba gutekerezwaho mu buryo burambye, aho Abanyafurika bose bajya babanza kunyura kugirango batekereze ku ngaruka zasizwe n’ubukoloni, ndetse no guharanira kuri ejo hazaza heza h’umugabane wa Africa.
Ati: “Ndatekereza ko nk’uko hubatswe urwibutso rwa Goreé, ahanyuzwaga abacakara bajya muri Amerika, ni nako urwibutso rwa Jenoside mu Rwanda rwubakiwe Abanyafurika banyura hano, kugirango batekereze kuri ejo hazaza h’uyu mugabane w’Afurika”.

“Murabizi ko twakoronijwe, abakoloni baduciyemo ibice kugirango biborohere kudutegeka; ibyo bikaba byaratumye habaho amahano nk’aya Jenoside; ngira ngo u Rwanda rwagombye kutubera urugero, rugakomeza uru rwibutso”, nk’uko Umugaba w’ingabo wa Burkina Faso yakomeje asobanura.
Yavuze ko umuntu uvuye gusura urwibutso wese, yagombye kuvuga ashimitse ko Jenoside itazongera ukundi, kandi akabiharanira.

Umugaba w’ingabo za Burkina Faso ari kumwe n’itsinda ry’abandi basirikare bakuru bo muri icyo gihugu, akaba yavuze ko baje mu Rwanda kunoza umubano w’Ingabo z’ibihugu byombi birengagije intera ndende ibiri hagati; ngo bakaba bagamije kumenya imbaraga za buri ruhande no guhanahana ubumenyi, bibanze ku myubakire inoze y’igisirikare.
Yavuze ko bataramenya neza iminsi bazamara mu Rwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibagende babibwire Gikwete ucumbikiye abobicanyi.
Ariko akomeze abaririze amateka. Urwa Rwabugiri si
Uganda.
amahanga yose akwiye gukura isomo kuri genocide yakorewe abatutsi kugirango itazagira ahandi iba ku isi kuko u rwanda rwahraraniye kuvuga ruti ntibizongere ukundi, rero ntibizabe mu rwanda gusa ahubwo bizabe ku isi yose.
genocide yakorewe abatutsi ni amateka adashobora kuzibagirana na rimwe mu ruhando rw’amahanga, gusa abanyrwanda dukwiye guharanira ndetse no kurwanya umuntu wese waba ashaka kuyipfobya kandi nabariya bose bayihakana