Urugomo rurakomeje ku Banyarwanda bajya i Goma

Mu gihe intambara irimbanyije mu nkengero z’umujyi wa Goma hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo (FARDC) Abanyarwanda bajya mu mujyi wa Goma bakomeje gukorerwa ihohoterwa no kuburirwa irengero.

Kuva iyi mirwano yakubura taliki 14/7/2013 abajya mu mujyi wa Goma bavuga ko hari Abanyarwanda benshi bari gufatirwa mu mujyi wa Goma bakitwa abarwanyi ba M23 bagahita batwarwa gufungirwa ahantu hatazwi.

Umwe mu bashoboye kurokoka ibi bikorwa by’urugomo witwa Uwimana, ubwo Kigali Today yamusangaga ku mupaka muto uhuza Rubavu na Goma yayitangarije ko yafashwe mu masaha ya saa yine tariki 16/07/2013 yinjiye mu mujyi wa Goma maze agafatwa n’abantu bambaye imyenda isanzwe bakamukubita bamwita intasi ya M23 aho bahise bamushyira abasirikare nabo bakamukubita bakamutegeka kwicara hasi.

Uwimana ngo yaharatuwe ku ntugu kugira ngo bagaragaze ko aheka imbunda.
Uwimana ngo yaharatuwe ku ntugu kugira ngo bagaragaze ko aheka imbunda.

Mu buhamya Uwimana atanga, avuga ko yambuwe ubusa mu mujyi wa Goma akawutambagizwa yashyizweho amapingu, ariko by’amahirwe abasirikare bamufashe bakabura imodoka ya mujyana bigatuma polisi isaba ko imufungira aho ikorera ku mupaka aho yahaswe ibibazo n’inkoni ariko akaza no kubona uko ahamagara umuryango we uri mu Rwanda ugatabaza inzego z’abinjira n’abasohoka zashoboye kugaragaza ko asanzwe ari Umunyarwanda kandi akorera Goma na Gisenyi akaza kurekurwa.

Uwimana nyuma y’ibyamubayeho avuga ko atazi icyo yakubiswe azira kuko n’abamukubitaga atabarebaga mu maso, cyakora ngo yababajwe cyane, akaba asaba abantu bose bajya mu mujyi wa Goma kubihagarika kuko ibyo bashaka bitaruta ubuzima bwabo.

Uwimana ngo bamukubitaga bamupfutse mu maso kuburyo atamenye abamukubise n'icyo bamukubitaga.
Uwimana ngo bamukubitaga bamupfutse mu maso kuburyo atamenye abamukubise n’icyo bamukubitaga.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu busaba abaturage guhagarika ingendo zijya mu mujyi wa Goma kubera ihohoterwa bakorerwa, ndetse bamwe bakaburirwa irengero, bamwe bakaba aribo bitwa ko ari abarwanyi ba M23 kuko bajya gufungirwa ahatazwi.

Abanyecongo bifite batangiye guhunga

Kubera iyo ntambara ikomeje hagati ya M23 n’ingabo za Congo, abaturage batuye mu duce twa Muja, Mutaho, Muningi na Kibati, Kirimanyoka na Bisheke bakomeje kuva mu byabo kuko intambara irushaho kwiyongera.

Umwe mu batashatse ko amazina ye atangazwa, ari kumwe n’umuryango we ubwo bari bafashe bisi ya Jaguar berekeje muri Uganda tariki 16/07/2013 yagize ati “nubwo intambara ivugira hafi y’umujyi wa Goma ingabo za MONUSCO na FARDC zikavuga ko zizawurinda, ntawamenya ibyazo, ni byiza ko umuntu ajyana abana kure, aho batumva urusaku rw’amasasu .”

Bamwe mu Banyecongo bari gutega Jaguar bigira Uganda n'ibintu byabo taliki 16/07/2013.
Bamwe mu Banyecongo bari gutega Jaguar bigira Uganda n’ibintu byabo taliki 16/07/2013.

Impande zose zikomeje kwigamba itsinzi zivuga ko zihagaze neza mu birindiro byazo nubwo abegereye umujyi wa Gisenyi batari kumva amasasu nkuko byahoze taliki ya 14 na 15/7/2013 ahubwo asa n’ayagabanutse.

Impunzi 666 nizo zahungiye mu Rwanda taliki 14/07/2013 zivuye mu duce twa Kirimanyoka na Bisheke bakaba bagicumbikiwe n’abaturage mu murenge wa Busasamana kuko bataremera kujya mu nkambi ahubwo bavuga ko bategereje ko intambara irangira bagasubira mu ngo zabo.

Ifoto yafatiwe Busasamana tariki 16/07/2013 igaragaza uko Kirimanyoka na Bisheke aho abahunze bari batuye habaye.
Ifoto yafatiwe Busasamana tariki 16/07/2013 igaragaza uko Kirimanyoka na Bisheke aho abahunze bari batuye habaye.

Umukozi wa Minisiteri ishinzwe gucunga Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Ntawukuriryayo avuga ko bafasha impunzi zageze mu nkambi zakiriwe na HCR ariko aba batarakirwa kuko bakiri mu maboko y’akarere.

Nyamara nubwo izi mpunzi zanze kujya mu nkambi, aho bari batuye taliki ya 16/07/2013 niho hibasiwe n’ibisasu by’ingabo za Congo FARDC ahitwa Bisheke na Kirimanyoka inyuma ya Muningi na Kibati.
Sylidio Sebuharara

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Yewe ndumva umuntu wese arashaka amahoro ni ki bazoki ki rihariya cyananiye UN ihafite umubaremunini wingabo
ariko ibintu byarazabye.IGISUBIZO CYIZAVAHEHE?

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

Iyi ntambara igitangira abanyekongo bavuga ikinyarwanda bose nta n’iyonka isigaye bahungiye mu Rwanda, nkeka ko ari campagne yakozwe na M23 ibabwira ngo baveyo umuriro ugiye kwaka bafate KIVU.

Ibibazo nibaza:

1. Niba GOMA igomba gufatwa nka Dangerous Zone ku banyarwanda muri iki gihe, abo bakerakera Goma bakagera aho bafatwa ni bantu ki???

2. None se Congo ireke gucunga umutekano wayo no gushakisha abinjiramo bagamije ibindi?

Ku bwanjye aba BANYARWANDA bakomeza gufatirwa GOMA ni INTASI za MANEKO ziba zirimo gushaka kumenya amakuru y’i Goma.

NIBAZIKANIRE URUZIKWIYE.

Ngadiadia Ngadios yanditse ku itariki ya: 18-07-2013  →  Musubize

ariko niki muba mushaka muri congo ko mubona bari mu mirwano mwaretse kujyayo aho kugira babababaze bigejeje aho ariko aba congomani bagira mumutwe hazima ibyo bakora bazi bene wabo bari murwanda uko bangana ubwo bugome bwose nibwo butuma n’imana itabakura mu mirwano idashira nabo babaye interahamwe ariko namwe mujya igoma mubireke mushakire mu rwanda mureze bariya bicanyi batabamarirayo turacyabakeneye

dydy yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Niba abanyarwanda bagiye kongo bagirirwa nabi,kuki baakomeza kujyayo?jyewe nkekako kongo yaba idukeneye kuruta uko tuyikeneye!Nibakandi atarinabyo,ntampamvu yokwishora kubantu uzineza biteguye kukugiriranabi!

dusingizemungu yusufu yanditse ku itariki ya: 17-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka