Urugo rwabuzemo umugore ruba rubuze ubuzima –Soeur Uwamaliya Immaculée

Sr Uwamaliya Immaculée, ukunze gutanga inama zitandukanye zigamije kubaka umuryango mwiza, ni umwe mu bari bitabiriye gahunda yateguwe n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barangije Kaminuza ‘GAERG’, mu rwego rwo kurebera hamwe uruhare rw’umuryango mu kwita ku buzima bwo mu mutwe.

Soeur Immaculée, aganiriza abitabiriye gahunda ya GAERG
Soeur Immaculée, aganiriza abitabiriye gahunda ya GAERG

Sr Uwamaliya atangira ikiganiro yagejeje ku bitabiriye iyo gahunda, yavuze ko uhereye mu gitabo cy’Intangiriro muri Bibiliya, umugabo yishimye ari uko abonye umugore, ibyo ngo bikaba bivuze ko umuhamagaro wa mbere w’umugore ari ugutanga ibyishimo. Iyo rero bateshutse ku nshingano ni bwo tubona ibibazo byibasira umuryango.

Yagize ati,” Niyo mpamvu ingo zirimo abagore badahari zisenyuka, cyangwa se ingo zirimo abagore bameze nk’abacumbitse, nazo zisenyuka. Umugore agomba kuba mu rugo arurimo, kuko iyo ahari haba hari ubuzima”.

Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro
Bamwe mu bitabiriye ibyo biganiro

Umugore kandi ngo yanabaye igicumbi Imana yashyizeho kinyuramo ubuzima, ndetse na Yezu aza ku Isi yanyuze mu mugore. Ibyo rero ngo bikaba bikwiye gushimisha abagore, kuko bose ari ishusho ya Mariya wabyaye Yezu.

Sr Uwamaliya ati: ”Rero umugore wese ari mu ishusho ya Mariya, agomba gutanga ubuzima, abantu bamugezeho bagatekana. Ni yo mpamvu umugore adasakuza, atavuza induru. Dusigaye tubona abagore bavuza induru, basakuza. Abo ntibari mu mwanya wabo, kuko urugo iyo rurimo induru, rurimo amahane, rurimo ibitutsi, ntabwo rushobora kugira bwa buzima bwiza bwo mu mutwe”.

Ni ibiganiro byahuzwaga n'ubuzima bwo mu mutwe
Ni ibiganiro byahuzwaga n’ubuzima bwo mu mutwe

Umwana uri mu rugo rutekanye ngo aba yumva anezerewe, n’umugabo uri mu rugo rutekanye ngo agubwa neza, ariko muri iki gihe ngo hari abagabo batinya gutaha mu ngo zabo kuko bicika. Nyamara ubundi ngo urugo ni ijuru ritoya, kuko buri muntu uko yaba ameze kose, urwego yaba ariho rwose yifuza gutaha mu rugo, cyane cyane iyo harimo amahoro.

Sr Uwamaliya yavuze ko hari ubwo mu ngo habamo ubuzima bukeya kubera ko abantu bahaba, bameze nk’abacumbitsi, cyangwa se bakahaba by’igice, mbese ngo bakahaba batazi impamvu.

Yongeyeho ko umugore utekanye atanga amahoro, ari nayo mpamvu Imana yashyize mu bagore imbaraga nyinshi bashobora gukoresha bakiza, bazikoresha nabi bagatanga urupfu. Sr Uwamaliya avuga ko urugo rukwiye kurwangwamo urukundo kandi uwa mbere utanga urwo rukundo ngo ni umugore.

Byari ibiganiro abantu bisanzuye ndetse bakanyuzamo bakanatera urwenya
Byari ibiganiro abantu bisanzuye ndetse bakanyuzamo bakanatera urwenya

Yagize ati,” Umuryango utekanye ukeneye umugore, kandi umugore ni indasimburwa, haba mu iterambere ry’umuryango, haba mu buzima bwo mu mutwe bushingiye ku mitekerereze myiza, umugore agomba kubigiramo uruhare. Aramutse atarugize, abari mu rugo bahungabana… kubura rero umugore mu rugo ni ukubura ubuzima”.

Iyi gahunda ya GAERG yari yitabiriwe n’abagore n’abagabo bacye, hakaba hari hagamijwe kurebera hamwe uruhare rw’umuryango mu buzima bwo mu mutwe, aho banaboneyeho kwibukiranya uruhare rw’abagore mu mibereho y’umuryango.

Ni ibiganiro byitabiriwe n'abatari bacye
Ni ibiganiro byitabiriwe n’abatari bacye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iibi biganiro n’ ibyigiciro nibyiza abagore n’ intati nibyo ariko hari abagabo bananiranye pe badashaka kubaho neza mmiryango baca abagore bababo inyuma kdi abagore bagushyije iryo shyano bamera nk’ abasazi pe

Elias yanditse ku itariki ya: 24-11-2022  →  Musubize

Ibyo uvuga nibyo.ariko mbabajwe nuko wahisemo kuba umubikira URI umukobwa mwiza gutyo.mbabarira ibyo bintu uzabivemo

Justin hagenimana yanditse ku itariki ya: 22-11-2022  →  Musubize

Usobanura gute ibyanagabo nabagire utarashaka?
Uzashake nkumwaka umwe wingere wigishe ibyo turebe.

gatuzo yanditse ku itariki ya: 21-11-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka