Urubyiruko rweretswe uko rwaba umusemburo wo gusigasira ubumwe n’ubwiyunge buhamye

Akarere ka Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries baganirije urubyiruko ku mateka y’igihugu, hanatangwa ibihembo ku mirenge yitwaye neza mu gushyira mu bikorwa gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge.

Urubyiruko rwaganirijwe ku nzira y'ubumwe n'ubwiyunge
Urubyiruko rwaganirijwe ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge

Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries batanze ibiganiro ku rubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ruganirizwa ku mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda hagamijwe ko rwaba umusemuro wo gusigasira ubumwe n’ubwiyunge buhamye.

Ni ibiganiro byatanzwe na Pasiteri Dr Antoine Rutayisire umwe mu bagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro akaba n’inararibonye mu mateka y’u Rwanda.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr Rutayisire Antoine yavuze ko iri huriro ry’urubyiruko yaruganirije ku masomo anyuranye ajyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’amateka yarwo, kugira ngo bamenye aho igihugu cyavuye.

Yanongeyeho ko urubyiruko ari u Rwanda rw’ejo bityo rukwiye guhabwa impamba ihagije hagamijwe ko na bo bagaragaza impinduka aho bazajya hose.

Rev. Dr Rutayisire avuga ko amasomo ku bumwe n'ubwiyunge ari ngombwa ku rubyiruko
Rev. Dr Rutayisire avuga ko amasomo ku bumwe n’ubwiyunge ari ngombwa ku rubyiruko

Yagize ati “Amasomo twagombaga kwiga y’amateka y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni amasomo usanga ari ngombwa cyane. Icyo tubatagerejeho ni ukubona izo mpinduka zibaho kugira ngo urubyiruko rusobanukirwe mbere na mbere amateka y’iki gihugu, bamenye aho twavuye bamenye uko byari bimeze, bamenye aho ibintu byapfiriye bamenye n’ibyo tugomba kubaka kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kujya imbere’’.

Niyigena na Jacques wo mu Murenge wa Gatenga na Umugwaneza Cynthia wo mu Murenge wa Masaka bahuriza ku kuba ibi biganiro byari ingirakamaro, kuko bahawe ishusho nyayo y’amateka, bityo bikazabafasha kuzigisha urundi rubyiruko rutigeze ruza muri ibi biganiro.

Bavuga ko bagiye kwera imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge aho batuye no mu rundi rubyiruko.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko barebye nk’ubuyobozi bagasanga hari byinshi byagezweho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ariko kandi ko hakenewe imbaraga mu kubisigasira.

Yongeraho ko nta bandi bo kubisigasira batari urubyiruko, ari na yo mpamvu ikomeye yatumye bategurirwa ibiganiro nk’ibi. Avuga kandi ko hari igikorwa nanone barimo cyiswe ‘urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, umwihariko w’urubyiruko’ kirimo ibikorwa bitandukanye yaba ibiganiro, gusura inzibutso, ibikorwa ngiro n’ibindi.

Uretse ibi biganiro, hanatanzwe ibihembo ku mirenge yahize indi mu bijyanye no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu bikorwa binyuranye.

Umurenge wa Gahanga ni wo wegukanye umwanya wa mbere. Kimwe mu bikorwa uyu murenge wakoze ni ugutera igiti kitiriwe ubumwe n’ubwiyunge, ari na ko batanga amahugurwa, ibiganiro, ubukangurambaga n’ibindi. Banakoze kandi amahugurwa y’isanamitima n’ibindi.

Umurenge wabaye uwa ni uwa Kanombe, naho uwa gatatu uba Umurenge wa Kagarama. Muri rusange ariko imirenge yose ikaba yarashimiwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

UBUMWE n’UBWIYUNGE byananiye abayobozi se,bugiye kuzanwa n’abana?Tuge tumenya ko abantu ku isi yose bananiye Imana.Bararwana,baricana,barasambana,et...Amaherezo azaba ayahe?Ikintu cyonyine kizakuraho IBIBAZO byose biri mu isi,ni Ubwami bw’Imana,bisobanura Ubutegetsi bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka,imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu,ibuhe Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,imana izakuraho abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga. Hanyuma ibibazo byose biveho:Urupfu,indwara,ubusaza,ubukene,akarengane,ubusumbane,intambara,ubushomeli,ruswa,etc...Uwo niwo muti wonyine w’ibibazo dufite.Niyo mpamvu Yesu yasize adusabye gusenga Imana tuyisaba ngo izane ubwo butegetsi bwayo.Buli munsi dusenga tubwira Imana ngo:"Ubwami bwawe nibuze" (Let your kingdom come/Que ton royaume vienne).

rutonesha yanditse ku itariki ya: 27-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka