Urubyiruko rw’abashigajwe inyuma n’amateka rwahuguriwe kwivana mu bukene

Abasore n’inkumi 156 basigajwe inyuma n’amateka baturuka mu gihugu hose bashyikirijwe impamyabushobozi zibemerera gutangira ibikorwa byabateza imbere, bakanateza imbere igihugu.

Uru rubyiruko rwari rumaze amezi atandatu mu kigo cyigisha imyuga cya “Kinazi Vocational Training Center” ruhugurwa mu myuga itandukanye; nk’ububaji, gusudira, ubudozi, kubaka, amashanyarazi.

Ubwo rwashyikirizaga izi mpamyabushobozi, tariki 15/09/2012, rwavuze ko rugiye guhindura ubuzima ndetse rugahindura imibereho y’aho batuye.

Uwiringiyimana Clementine ukomoka mu karere ka Kirehe wahuguwe mu by’ubudozi, yavuze ko ibyo yigiye aha atariwe bizagira akamaro gusa.

Yagize ati “icyo ngiye gukora ningera aho naturutse, nzegera bagenzi banjye batashoboye kugera aha, mbahurize hamwe maze dufatanye gukora twiteze imbere”.

Urubyiruko rwitwaye neza muri aya mahugurwa rwahembwe.
Urubyiruko rwitwaye neza muri aya mahugurwa rwahembwe.

Tumushime Francine, umuyobozi mukuru ushinzwe imibereho myiza n’amajyambere rusanjye muri MINALOC, yasabye uru rubyiruko kumva ko rutakira abatishoboye, rukishyiramo ko rushoboye rugahindura ubuzima bwarwo ndetse n’ubw’igihugu.

Ikigo cy’ihihugu gishinzwe imyuga (WDA) kiijeje uru rubyiruko ko ibyo bigiye aha bitazaba impfabusa, kuko kizabafasha mu kubashakira ibikoresho by’ibanze kugira ngo babone uko bashyira mu bikorwa ibyo bize; nk’uko byatangajwe na Habimana Theodere ushinzwe gukurikirana ibigo byigisha imyuga muri WDA.

Simugomwa Alex, umuyobozi w’ikigo cya Kinazi Vocational Training Center, yabwiye uru rubyiruko ko imirimo y’ikigo itarangiriye aha gusa ahubwo ngo bazakomeza kubakurikira bareba uko barimo gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe.

Eric Muvara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka