Urubyiruko rusaga 700 ruteraniye muri IYF World Camp i Kigali

Urubyiruko ruturutse mu bihugu bisaga 80 harimo n’u Rwanda ruteraniye mu ihuriro mpuzamahanga (2012 IYF World Camp) kuva tariki 06-09/08/2012 mu ishuri rikuru nderabarezi rya Kigali (KIE).

Iki ni igikorwa gihuriza hamwe urubyiruko ruvuye imihanda yose, rutandukanye haba mu bitekerezo, mu mico, mu ndimi n’ubumenyi; bagamije guhugurwa no guhugurana hagati yabo mu rwego rwo gushyira hamwe imbaraga zinyuranye z’urwo rubyiruko nk’abayobozi b’ejo hazaza.

World Camp iba igizwe n’ingando zikorwa mu buryo bw’amahugurwa aba agamije guha urwo rubyiruko amahame y’ibanze y’imiyoborere myiza binyuze mu kubanza kwiyobora neza nk’urubyiruko.

Nubwo iyi ngando ireba urubyiruko rwose muri rusange, by’umwihariko abanyeshuri bo mu mashuri makuru bahakura inyigisho zigamije kubafasha kurenga imbibi zabo ndetse n’inshingano bafite mu kubaka ubushobozi buboneka hirya y’imbibi z’imyumvire yabo.

Imwe mu myiyereko yakozwe mu birori byo gufungura ihuriro.
Imwe mu myiyereko yakozwe mu birori byo gufungura ihuriro.

Muri zino gahunda hakoreshwa uburyo bw’inyigisho z’isanamitima, ibiganiro by’abashyitsi batandukanye baba batumiwe. Muri icyo gihe, amasomo anyuranye, imikino, imyidagaduro, ibitaramo (Christmass Cantata, Rio de Montania, Gracias Choir….), isiganwa rigufi rya Marathon n’indi mikino ngororangingo biri muri gahunda ziba zateguwe muri World Camp.

Uyu mwaka ni ku nshuro ya 4 hategurwa IYF World Camp mu Rwanda. Muri 2009 amahuriro nk’aya yabereye muri Croix –Rouge y’u Rwanda ku Kacyiru, muri 2010 na 2011 abera mu ishuri rya St Andre i Nyamirambo.

Urwo rubyiruko nirwo rwiyoborera gahunda.
Urwo rubyiruko nirwo rwiyoborera gahunda.

Umuryango utegamiye kuri Leta wa International Youth Fellowship (IYF) niwo utegura iki gikorwa ufatanyije n’abafatanyabikorwa nka Minisiteri y’urubyiruko na ICT ndetse n’abaterankunga batandukanye barimo ibigo byigenga n’ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda.

Muri uyu mwaka hateganyijwe kwakira urubyiruko rurenga igihumbi ruturutse impande zitandukanye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ,yatanzwe n’uwashinze IYF ku rwego rw’isi, Pr Ock Soo PARK iragira iti “Wikwibanda kuwo uri we uyu munsi, iringire icyo ushobora kuba cyo ejo hazaza!”.

Ihuriro mpuzamahanga ry’urubyiruko (world camp) ni igikorwa ngarukamwaka gihuza urubyiruko ruba ruturutse impande zitandukanye. Mu gihe cy’icyumweru kimwe baba hamwe bahugurwa mu bintu bitandukanye, bungurana ibitekerezo hagamijwe kwigira hamwe uburyo bakemura ibibazo byugarije urubyiruko mu minsi ya none.

Urubyiruko ruteraniye muri 2012 IYF World Camp muri KIE.
Urubyiruko ruteraniye muri 2012 IYF World Camp muri KIE.

International Youth Fellowship mu mpine y’amagambo azwi nka (IYF) ni umuryango mpuzamahanga w’Urubyiruko utegamiye kuri Leta, washingiwe ku mahame y’iyobokamana nubwo atariho wibanda gusa kuko ubamo imikino n’imyidagaduro nka bimwe mu bikundwa n’urubyiruko cyane.

IYF yashinzwe n’umusaza witwa Ock Soo Park muri 2001 nyuma yo gukora urugendo muri USA akabona uko urubyiruko rubayeho nta kizere cy’ejo hazaza aho rwari rwibereye mu bikorwa biteye isoni.

Uyu muryango warashingiwe muri Koreya y’Amajyepfo, naho muri Afurika ukaba ufite icyicaro gikuru mu gihugu cya Kenya. Intego nyamukuru y’uyu muryango ni uguteza imbere urubyiruko binyuze muri gahunda zayo zikubiye ku mahame atatu ari yo: “CHANGE [Guhinduka]-CHALLENGE[Guhatana]- COHESION [Ubumwe].

Patrick Kanyarwanda

Ibitekerezo   ( 2 )

natwe muzadusure waana..!

JAJEALO yanditse ku itariki ya: 11-08-2012  →  Musubize

twabonye aryingirakimazi kuruvyiruko twizeye kobizobandanya nubutaha.Murako mugire umugisha.

ndikumwami philbert yanditse ku itariki ya: 10-08-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka