Urubyiruko rurenga 1,500 rurimo abafite ubumuga rugiye gufashwa kubona akazi

Ikigo cy’Abanyamerika Gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Ukuboza 2020 cyatangije umushinga wiswe ‘Umurimo kuri Bose’ (UKB), ugamije kwimakaza umuco wo kudaheza ndetse no gufasha urubyiruko rufite ubumuga kubona no kwitwara neza ku isoko ry’umurimo mu Rwanda.

Hatangijwe umushinga ugamije gufasha abafite ubumuga kubona akazi
Hatangijwe umushinga ugamije gufasha abafite ubumuga kubona akazi

Urubyiruko by’umwihariko urufite ubumuga rugorwa cyane no kubona imirimo ifatika, ibi bikaba byararushijeho kuba bibi kuva aho icyorezo cya Covid-19 kigaragariye mu Rwanda.

Imibare iheruka yo mu mwaka wa 2017, y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), igaragaza ko muri rusange ikigero cy’ubushomeri mu Rwanda ari 16.7%; muri abo, abafite ubumuga bari ku kigero cya 18.5%, kandi nanone muri abo bose babaruwe, abarenga 21% bakaba ari urubyiruko.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ignatienne Nyirarukundo, avuga ko uyu mushinga uzazamura iterambere ry’ubukungu ku rubyiruko cyane cyane urw’abafite ubumuga, kandi bikazanabatera ishema ko na bo bafite uruhare mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Uyu muyobozi avuga ko abagize icyiciro cy’abafite ubumuga ari abantu bashoboye, kandi ko baramutse bitaweho uko bikwiye bagakurikiranwa, abagejeje igihe cyo gukora bose bashobora kubona imirimo.

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Ignatienne Nyirarukundo

Ati “Abatuye isi bose kubona imirimo bishobora no kutazashoboka kubera impamvu zitandukanye. Ariko ku bantu bafite ubumuga, urebye umuhate baba bafite, urebye uko abantu bashobora kubitegura bagashyirwa mu mashuri,… ni abantu ushobora kubara, umuntu witwa naka, utuye aha, ukeneye iki n’iki, kubafasha kuba bagera ku murimo bose ni ibintu bishoboka, kuko nta muntu utagize ikintu ashoboye. N’udafite ubumuga na we ntashoboye byose, ariko buriya buri wese afite icyo ashoboye”.

Umushinga Umurimo kuri Bose uzibanda ku guhangana n’inzitizi zituma urubyiruko rufite ubumuga rubona amahirwe y’ahari imirimo, binyuze mu guhuza abashaka ndetse n’abatanga akazi ku isoko ry’umurimo.

Uyu mushinga kandi uzatuma umuco wo guheza abafite ubumuga uvaho binyuze mu kongerera urubyiruko rufite ubumuga ubumenyi-ngiro bukenewe mu kazi, kubongerera ubushobozi, kugira uruhare ndetse n’uburinganire binyuze mu mahugurwa y’ururimi rw’amarenga ndetse n’inyandiko z’abatabona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga (NCPD), Emmanuel Ndayisaba, avuga ko abantu bafite ubumuga by’umwihariko urubyiruko bagorwa no kubona akazi, bitewe ahanini no kuba benshi bataragize amahirwe yo kwiga, ariko hakaba n’imyumvire ku batanga akazi bumva ko ufite ubumuga nta kintu ashoboye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa NCPD, Emmanuel Ndayisaba

Ndayisaba avuga ko uyu mushinga uje ari igisubizo kuri icyo kiciro, kuko uzatanga ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, ariko abahawe ubwo bumenyi bakanagira amahirwe yo guhita babona akazi bahawe n’abandi, cyangwa se bakazanakihangira.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman , yavuze ko USAID irimo gufatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu guha urubyiruko ubumenyi rukeneye kugira ngo rubashe kwitwara neza ku isoko ry’umurimo, ndetse no gufasha kugira ngo habeho umuryango nyarwanda abafite ubumuga bibonamo kandi bisanzuye.

Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ni umwe mu miryango nyarwanda ine iharanira inyungu z’abafite ubumuga, izakorana n’uyu mushinga.

Umuyobozi nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga Samuel Munana, agira ati “intego yacu ni ukugabanya akato gakorerwa abafite ubumuga bwo kutumva n’abumva bibagoye kandi tukamenya neza ko batasigaye inyuma”.

Umushinga ‘Umurimo kuri Bose’ uzafasha urubyiruko 1,560 mu kwiteza imbere no kwihangira imirimo. Muri abo 1,200 ni urubyiruko rufite ubumuga mu turere 12 mu Rwanda, naho abandi 360 ni abadafite ubumuga.

Uzashyirwa mu bikorwa na Education Development Center (EDC) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo barimo: Urugaga rw’imiryango y’abafite ubumuga igamije kurwanya SIDA no guteza imbere serivisi z’ubuzima (UPHLS), Akazi Kanoze Access (AKA), Ihuriro ry’abatabona (RUB), Ihuriro Nyarwanda ry’Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD), ndetse na UWEZO Youth Empowerment.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka