Urubyiruko 696 rwasubijwe mu miryango nyuma yo gukizwa kunywa ibiyobyabwenge n’ubusererezi
Urubyiruko 696 rwari rumaze igihe cy’umwaka mu kigo ngorora muco no kwigisha imyuga kiri ku kirwa cya Wawa taliki 1/8/2014, rwahawe inyemezabumenyi z’imyuga no kureka gukoresha ibiyobyabwenge, rwizeza ababyeyi n’abayobozi ko igihe bataye bagiye kukigaruza bubaka ubuzima bangije no gutez aimbere igihugu bakoresheje imirimo bize.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga Jean Philibert Nsengimana yavuze ko ikigo cya i Wawa cyashyizweho ku bushishozi bwo guhanagura agahinda k’ababyeyi bafite abana basabitswe n’ibiyobyabwenge kandi bagomba kubivurwa bagasubira mu muryango nya Rwanda.

Minisitiri ushinzwe urubyiruko n’ikoranabuhanga asoza ikiciro cya gatandatu cy’urubyiruko rurangije amasomo y’imyuga no kugororwa umuco yongeye gusaba ababyeyi gufasha leta aho kuyivunisha barebera ababicurza ntibabatungire agatoki inzego z’umutekano hamwe no kwita kunshingano zo kurera abana babarinda icyabatera kuba inzererezi no kwiyahuza ibiyobyabwenge.
Ikigo cya Wawa ngo kigira ingengo y’Imari ku mwaka ingana na miliyari imwe na miliyoni 100 amafaranga menshi mu kugirora abasabitswe n ibiyobyabwenge bashobore kugororwa mu gihe cy’amezi atandatu mu gihe mu yandi mezi atandatu bigishwa imyuga.

Mu gihe ababyeyi bafite abana bari i Wawa basaba ko leta yakongera itegeko rihana anacuruza ibiyobyabwenge kuko bigomba gufatwa nk’uburozi, ababicuruza, ababikwirakwiza bagahabwa igihano gikaze, Minisitiri Nsengimana yabijeje ko itegeko riri gusubirwamo kandi nirivugururwa.
Mustafa Nkundunkundiye wagororewe i Wawa avuga ko hamufashije gusubira ku murongo ubu arasudira muri Gasabo, akavuga ko bamwe mubava i Wawa bagasubira mubiyobyabwenge n’ubuzererezi bitewe nuko iyo bageze mu miryango Babura ababakira ngo babafashe gushyira mubikorwa ibyo bize, abandi bakabura aho bataha bagasubira mu mihanda.

Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga ikaba ivuga ko iki kibazo kigiye kwitabwaho kugira ngo urubyiruko ruva i Wawa rushobore gushyira mu bikorwa ibyo rwize aho gusubira mu muhanda n’ibiyobyabwenge, hakaba harashyizweho gahunda y’abayobozi b’uturere bakurikirana abana urubyiruko ruvuye i Wawa.
Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga ikaba yasabye abari bararangije amashuri yisumbuye bujuje ibisabwa ngo bajye kwiga Kaminuza bazahabwa amahirwe yo kujyayo, naho ababaye abambere mu kwiga imyuga bagahabwa amahirwe yo kujya gukemereza amasomo mu bigo byigisha imyuga.

Ikigo cya Wawa kibarizwamo abanyeshuri 1977, harimo abarangije amasomo 696 bize amasomo y’ubudozi, ubwubatsi, ububaji, ubuhinzi n’ubworozi bya Kijyambere, amategeko y’umuhanda, kwihangira imirimo no gutwara moto.
Mu rubyiruko ruri I Wawa abiga imyuga 770 abaje kugororwa 1207, mubari Wawa hari abatazi aho bavuka 61, Imfubyi zidafite ababyeyi 651, abafite umubyeyi umwe 568 naho abafite ababyeyi bombi 704.
Intara ifite abana benshi barangije Wawa ni intara y amajyepfo, naho urubyiruko rumaze kurangira mu kigo cya wawa kuva cyatangira taliki ya 10/2/2010 ni 4520.
abanyeshuri barangije 696 harimo 91 bize ubudozi, 191 barangije ububaji, 414 bize ubwubatsi abarangije, mu banyeshuri batashye hakaba hari n’abandi 39 bari baraharangije ariko bageze hanze ntibafashwa bituma basubira mu biyobyabwenge bagarurwa Wawa, mu gutaha bakaba basabwa gusubira mu muryango mugari nyarwanda bashyira mu bikorwa imyuga bize bitandukanya n’ibiyobyabwenge n’ubuzererezi.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
iki kigo cyatangiye abantu bakivuga nabi ariko umusaruro wacyo umaze kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu kandi ibikorwa byaryo rirashimishije pe!
leta y’u rwanda yarebye kure maze irinda urubyiruko ubuzererezi maze ibajyana iwawa , ni baze baduhe ubumenyi bakuyeyo kuko ari ingenzi kuri twe