Umwana yatanze inkoko mu kigega AgDF ashumbushwa ibihumbi 50

Umwana w’imyaka 14 wo mu karere ka Gakenke yatanze inkoko imwe mu kigega Agaciro Development Fund tariki 06/09/2012. Iyo nkunga yakoze ku mutima Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugari ahita amushumbusha inkoko eshanu yahaye agaciro k’ibihumbi 50.

Dusabimana Gloria wo mu murenge wa Janja, akarere ka Gakenke atangaza ko yumvishe kuri radiyo iby’ikigega Agaciro Development Fund yumva bimufitiye akamaro bityo bituma aza kwifatanya n’abandi muri icyo gikorwa.

Ubwo igikorwa cyo gukusanya inkunga cyari kirimbanyije, Dusabimana yasabye ijambo kimwe nk’abandi bantu bakuru, aratambuka ajya imbere.

Mu bwoba bwinshi bugaragarira mu mvugo kubera kutamenyera kuvugira imbere y’imbaga nini y’abantu yatanze inkunga ye y’inkoko. Yagize ati: “Mbanje gusuhuza imbaga nyamwinshi iri hano abaminisitiri, abayobozi b’akarere, umuyobozi w[ingabo] na polisi …nari ntunze inkoko ebyiri nanjye nitanze inkoko imwe.”

Iyo nkoko yahawe agaciro k’ibihumbi bine by’amafaranga y’u Rwanda.

Umuyobozi w'ikinyamakuru Rugari ari kumwe n'umwana yahaye inkoko eshanu zifite agaciro kibihumbi 50 (Photo: N. Leonard).
Umuyobozi w’ikinyamakuru Rugari ari kumwe n’umwana yahaye inkoko eshanu zifite agaciro kibihumbi 50 (Photo: N. Leonard).

Niyonambaza Asumani, Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugali inkunga y’uwo mwana yamukoze ku mutima maze ahita ashumbusha inkoko eshanu zifite agaciro k’ibihumbi 50 mu rwego rwo guha agaciro ubutwari n’ibitekerezo by’uwo mwana ufite inyota yo guteza imbere igihugu cye; nk’uko Niyonambaza abitangaza.

Ashimangira ko uwo mwana kimwe na bagenzi be ari bo bazaba bakora ibyo abantu bakuru barimo gukora uyu munsi birimo gukusanya inkunga yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund ndetse no kuba abayobozi b’ejo hazaza.

Niyonambaza kandi yatangiye abandi bana ibihumbi 150 mu rwego rwo kubashishikariza kwihesha agaciro no gukurikiza urugero rwiza rw’uwo mwana.

Dusabimana avuga ko izo nkoko eshanu zizamufasha kwiteza imbere akazakomeza gushyigikira ikigega AgDF. Ati: “Ni iterambere ryanjye kandi n’iry’igihugu, nzakomeza nzorore n’ikindi gihe nzajya nshyiramo (Ikigega AgDF) nta kibazo.”

Muri icyo gikorwa, mu karere ka Gakenke hakusanyijwe miliyoni 414 n’ibihumbi 238 n’amafaranga 434.

Nshimiyimana Leonard

Ibitekerezo   ( 4 )

uru ni urugero rwiza ko u Rwanda rw’ejo ruzaba rufite abagabo. Tubashigikire kandi tubitoze n’abandi bakunde igihugu n’ejo babe bakitangira kugira ngo gihorane ishema n’isheja.Murakoze!

baba yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

uru ni urugero rwiza ko u Rwanda rw’ejo ruzaba rufite abagabo. Tubashigikire kandi tubitoze n’abandi bakunde igihugu n’ejo babe bakitangira kugira ngo gihorane ishema n’isheja.Murakoze!

baba yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

uwo mwana, nabere abandi urugero rwiza!ndetse n’abakuru!erega ubutwari butangira kare!

elie yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

Nanjye ankoze ku mutima

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka