Umwalimu yafashwe aryamanye n’umunyeshuri yigisha

Umwalimu wigisha ku ishuri ribanza rya Akayange, mu kagari ka Ndama umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyagatare, nyuma yo gufatwa aryamanye n’umunyeshuri yigisha.

Byabaye kuwa gatanu tariki 22 Ugushyingo 2019, ahitwa Rwabiharamba.

Amakuru avuga ko uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko, yavuye mu muryango arererwamo kuwa 16 Ugushyingo, abwiye umubyeyi umurera ko agiye kwakira agasanduku k’ibikoresho byifashishwa mu mibare (Mathematical Set) aho yacumbikaga akora ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

Guhera ubwo ntibongeye kumubona bakeka ko yagumye aho yacumbikaga.

Umubyeyi umurera ngo yageze aho ahamagara muri urwo rugo bamubwira ko adahari atanahageze.

Uyu mubyeyi ngo yahamagaye mwalimu we w’icyongereza, na we amubwira ko atamugezeho.

Nyuma yamenyesheje ubuyobozi, hanyuma abaturage batanga amakuru ko bamubonye yinjira mu nzu y’umwalimu umwigisha.

Ubuyobozi bw’akagari ka Ndama bufatanije n’abatuye umudugudu wa Rwabiharamba bagiye aho uwo mwalimu acumbitse, basanga ari mu cyumba n’uwo mwana yigishaga baryamye.

Murekatete Julliet, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho y’abatuarege, yemeza aya makuru, akavuga ko bihutiye kujyana umwana kwa muganga, hanyuma uwo mwalimu we ashyikirizwa uirwego rw’u ugenzacyaha (RIB) sitasiyo ya Nyagatare.

Asaba abarezi kwibuka ko mu byo bashinzwe harimo kwigisha abana kugira imyifatire myiza aho kubashora mu busambanyi.

Asaba n’ababyeyi kujya batanga amakuru mu gihe babuze abana babo, ariko nanone bakibuka guhora babaganiriza kugira ngo bamenye ababashuka.

Uyu mwana asanzwe ari impfubyi y’ababyeyi bombi akaba abana n’uwemeye kumurera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Bamuhane bihanukiriye kuko
Ibyo yigishaga byagaragaye
Aho kurengera abo ashinzwe
Niwe ubahohotera.
Numurozi rero kuko indanga gaciro ze sizabarezi

Eugene yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

Nakanirwe urumukwiye numubyeyi gito

innocent yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Mbega umwarimu umwayeeee!!
Nikoko iminsi iba myinshi ariko igahimwa numwe gusa.
Kubwanjye nkekako bitari ubwambere ahubwo niyaminsi yigisambo iba ibazwe.
Uwo mwarimu gito, ntakongere kubarirwa mubarêzi ukundi ahubwo nashikirizwe ubutabera hanyuma akanirwe urumukwiye iyo nyanga-birama.

Ngabo yanditse ku itariki ya: 26-11-2019  →  Musubize

umva sha Pato. ngo narangiza igihano ntaazagire gute? azakirangiza ryari?
gusa ashobora gufungwa azize itangazamakuru. ese bigeze basambana? muramenye abazafata ibyemezo ntimuzagendere ku marangamutima

gushishoza yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Uwo si umurezi n’umurozi peeee.

Rukondoemmanuel yanditse ku itariki ya: 24-11-2019  →  Musubize

Ibi byo ndabona birenze, Leta izashyireho ibihano biri special ku muntu wangiriza uwo ashinzwe kurera. Primary ho ndumva bibabaje cyane.

Nkurikiyimana Ildephonse yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Birababaje kumva Umuntu wagahaye umwana uburere nimpanuro zakibyeyi akaba ariwe umwangiriza ubuzima biteye agahinda.

Mushimerose yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Reka nsabe Leta umwarimu wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana kabone niyo yaragiza igihano ntazongere kuba umwarimu ukundi. Ubwo azasubire mu ishuri yige undi mwuga kuko uwo kurera/kwigisha ntawushoboye/ntawukwiye. Murakoze

kami yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Biteye Isoni pe

Pato yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Biteye Isoni pe

Pato yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Reka nsabe Leta umwarimu wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana kabone niyo yaragiza igihano ntazongere kuba umwarimu ukundi. Ubwo azasubire mu ishuri yige undi mwuga kuko uwo kurera/kwigisha ntawushoboye/ntawukwiye. Murakoze

kami yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Nisabire Leta y’u Rwanda rwacu dukunda ko umwarimu uhamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana, kabone n’iyo yarangiza igihano yakatiwe n’urukiko atazasubira kuba umwarimu ukundi, ubwo azasubira mu ishuri yige undi mwuga uwo kwigisha wo ntawushoboye. Ubutabera bukamubuza no kwegera ahari abana. Sinkabije ndumva ariwo muti w’abagome. Murakoze.

kami yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Abakuze twabuze abagabo kumbe bibereye mu micuko!!!!!!!!!!!!!!!!Leta ikwiye kongera ibihano by’abakora nk’ibi kuko birababaje cyane ni ukwica ahazaza h’Igihugu

Kankazi yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Hhhhhh uti abakuze mwabuze abasore none mutahuye aho bibereye!! Ntibyoroshye

Pados yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Abangavu b’igihugu barashize kubera ba "Bihemu" b’abarimu.Abakobwa bakiri bato bashukwa n’utuntu twinshi:Amafaranga,telefoni,ibiryo byiza batabona iwabo,etc...UMUTI waba uwuhe?
Abana bose bo mu idini nsengeramo,twe nk’Ababyeyi tubigisha amahame ya bible bakivuka (bible principles)kandi tugahozaho.Imana ishishikariza ABANGAVU “Guhunga Irari rya gisore” (to Flee from youthful desires) nkuko 2 Timothy 2:22 havuga.Muli Umubwiriza 12:1,hasaba ABANGAVU “gushaka Imana cyane”,aho gushaka irari rya gisore. Aya mahame yose hamwe n’andi menshi dusanga muli Bible,tuyigisha abana bacu hakiri kare,bagakura “batinya Imana”,bakirinda inshuti mbi (bad associations) nkuko 1 Abakorinto 15:33 havuga.Ibyo bibarinda kujya mu basore n’abagabo hamwe no kubyara ndetse n’izindi ngaruko abandi bangavu bahura nazo.Nkuko mwese mujya mubibona,tujyana n’Abana bacu mu nzira tukabwiriza ijambo ry’Imana,kubera ko ari “umurimo” Yesu yasize asabye abakristu nyakuri bose,nkuko Yohana 14: 12 havuga.Bituma Abana bacu bakunda Imana kandi bakayitinya.Nguwo UMUTI rukumbi urinda Abangavu kwiyandarika.

sezibera yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Nawe uravuga idini usengeramo abanyamadini c izo Bible principles murazikurikiza abapadiri nabapastors Bose ntujya gutereta mukagonganirayo kdi bubatse

Rukundo yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka