Umuyobozi yaburiwe irengero kubera ruswa

Ndagijimana Alphonse wari ushinzwe umutekano mu Mudugudu wa Mirama ya mbere mu Karere ka Nyagatare, yaburiwe irengero nyuma yo gukekwaho ruswa.

Ndagijimana Alphonse yabuze tariki 10 Mata 2016 mu masaha ya mu gitondo. Ibura rye ryakomotse ku muturage witwa Nyirahafashimana Esperance uvuga ko yamuhaye amafaranga ibihumbi 40Frw kugira ngo yubakishe amatafari azwi nk’inkarakara.

Iyi nzu n'ubusanzwe yari yarahagaritswe, yongeye kubakwa nyuma yo gutanga ruswa. Aha bari bari kuyisenya.
Iyi nzu n’ubusanzwe yari yarahagaritswe, yongeye kubakwa nyuma yo gutanga ruswa. Aha bari bari kuyisenya.

Nyirahafashimana avuga ko tariki 30 Werurwe, Ndagijimana yaje iwe, amusaba ibihumbi 50Frw byo kumukorera ubuvugizi akemererwa kubaka.

Yagize ati “Mutekano yaraje atubwira ko ubuyobozi bwa mbere ntacyo bwatumariye, adusaba ibihumbi 50Frw ngo adukorere ubuvugizi twubake. Twamuhaye 40Frw atubwira ko tuzajya twubaka ku isabato no ku cyumweru gusa.”

Nyirahafashimana akomeza avuga ko yababwiye ko amafaranga abaka ari ayo kwandika ku mashini no gukuramo impapuro zibasabira kubaka.

Avuga ko batigeze batekereza ko ari ruswa bakwa ahubwo barayatanze ndetse bashakisha ibikoresho nk’uko yabibabwiye batangira kubaka.

Nyirahafashimana n'umugabo we bemeza ko batanze amafaranga batazi ko ari ruswa.
Nyirahafashimana n’umugabo we bemeza ko batanze amafaranga batazi ko ari ruswa.

Bagitangira kubaka ngo umuyobozi w’umudugudu yarabahagaritse abasaba gusenya ibyo bubatse. Ati “Natunguwe n’uko batubwiye ngo dusenye kandi mutekano yaratubwiye ko batwemereye. Sinarinzi ko ari ruswa kuko iyo mbimenya sinari kuyamuha kuko ndabizi ko ruswa ihanirwa.”

Munyangabo Celestin, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare uuyu mudugudu uherereyemo, avuga ko serivise za Leta zigurishwa abaturage zigenwa n’itegeko kandi n’uburyo zishyurwamo burazwi.

Ati “Nta muturage ukwiye guha umuyobozi amafaranga mu ntoki kuko ari serivise igurishwa iba izwi kandi n’uwishyuye ahabwa inyemezabwishyu. Mutekano twaramubuze ariko naboneka tuzamushyikiriza ubutabera.”

IP Emmanuel Kayigi, Umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, avuga ko hakorwa iperereza ku rwego rw’ubuyobozi ku cyaha cya ruswa, ibizavamo bigeze ukekwa mu nkiko.

Ingingo ya 635 iteganya igihano cy’igifungo kirenze imyaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza ku 10 z’indonke yatse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka