“Umuyobozi ntiyatekana umuturage adatekanye”- Munyantwali

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwali Alphonse, atangaza ko umuyobozi nyawe adashobora kugira umutekano igihe cyose umuturage ayobora adatekanye.

Ibi Guverineri Munyantwali yabitangarije mu murenge wa Kabagari, tariki 19/01/2012, nyuma yo gusura no gukemura ibibazo by’abaturage bo mu mirenge ya Kabagari, Kinihira na Bweramana yo mu karere ka Ruhango.

Ubwo Guverineri Munyentwali yageraga mu murenge wa kabagari, yahasanze umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois-Xavier, amaze gukemura ibibazo by’abaturage benshi bari baje kubaza ibibazo bitandukanye bafite.

Munyantwali yashimiye bayobozi b’akarere bamaze umunsi wose batagohetse ijoro rikagwa bari gukemura ibibazo by’abaturage imbonankubone. Yagize ati “umuyobozi ntiyatekana umuturage adatekanye.Niyo mpamvu nshimira abayobozi b’akarere ka Ruhango kuba biriwe hano umunsi wose bakemura ibibazo by’abaturage”.

Abaturage bari baje ari beshi kwibariza abayobozi.
Abaturage bari baje ari beshi kwibariza abayobozi.

Kubera ubwinshi bwa’abaturage bashakaga kubaza, Guverineri Munyentwali n’abayobozi b’akarere ka Ruhango barinze bataha mu kabwibwi batabirangije ariko ubuyobozi bw’akarere bwasezeranyije abaturage batabonye umwanya wo kubaza ko buzagaruka mu gihe kitarambiranye. Byinshi mu bibazo byabajijwe n’abaturage bifitanye isano n’amazambu.

Iyi gahunda yo kwegera abaturage, kubumva no kubakemurira ibibazo iri muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza yatangiye mu kwezi k’Ukuboza 2011.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Governor Alphonse MUNYANTWALI is a humble Man. He deserves to be congratulated for his leadership that stopped the queries & conflicts that used to characterize this Province before his arrival.

Uyu Muyobozi ni Intangarugero mu kwicisha bugufi.

Paulinius yanditse ku itariki ya: 6-02-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka