Umuyobozi mushya muri CEPGL yatangiye akazi

Joseph Lititiyo Afata yahawe uruhushya rwo gutangira akazi ku mwanya w’umuyobozi w’igenamigambi n’ishoramari mu Muryango w’Ubukungu w’Ibihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari (CEPGL).

Umuhango wo guhererekanya ububasha n’uwo asimbuye kuri uwo mwanya, Prof. Alphonse Ntumba Luaba, wabereye ku biro bya CEPGL mu mujyi wa Gisenyi, mu karere ka Rubavu, tariki 03/02/2012.

Uyu muhango waranzwe no gusinya no gusinyura amasezerano ku muyobozi ucyuye igihe n’umushya ndetse no guha ikaze Lititiyo mu biro bya CEPGL. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CEPGL, Herman Tuyaga, yatangaje ko yizeye umuyobozi mushya dore ko Lititiyo yari asanzwe anahakorera.

Prof. Ntumba wari umaze imyaka itatu ari w’umuyobozi w’igenamigambi n’ishoramari muri CEPGL yasabye Afata ko agiye ku mwanya w’inshingano nyinshi ko ariko azamuba hafi igihe cyose azakenera ubujyanama. Yagize ati “n’ubundi ndacyari muri CEPGL kuko ngiye gukorera CIRGL”.

CIRGL ni Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibihugu Bigari. Prof Ntumba yasimbuye Liberathe Mulamula ku mwanya w’ubunyamabanga nshingwabikorwa wa CIRGL tariki 09/01/2012.

Lititiyo yatangaje ko yiteguye gushyira imbaraga mu nzego eshatu CEPGL yari isanzwe ikoreramo arizo amahoro n’umutekano, imiyoborere myiza, ubuhinzi-bworozi n’amashanyarazi.

CEPGL ni umuryango w’ubutwererane uhuza u Burundi, Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo washinzwe tariki 20/09/1976 mu cyahoze ari Gisenyi.

Pascaline Umulisa

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka