Umuyobozi muri China road wari watorotse yafashwe
Umwe mu bayobozi b’isosiyete ikora imihanda, China Road, mu karere ka Nyamasheke, yatawe muri yombi nyuma yo gutoroka ashinjwa ubujura bw’amapine.
Uyu mugabo bayigamba yagejejwe kuri polisi ya Nyamasheke, kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukuboza 2015, bivugwa ko yakuwe mu karere ka karongi aho yari amaze iminsi yihishe nyuma yo guhamagazwa kuri polisi agahita acika.
Amakuru atangazwa n’abantu badashaka kugaragara mu itangazamakuru avuga ko abajura binjiye mu bubiko bw’amapine y’isosiyete ikora umuhanda ya China Road iri mu murenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke, bakiba amapine agera kuri 17, hagafatwa amapine agera 10 andi mapine akaba yaraburiwe irengero.
Abantu bagera kuri btandatu bahise bataba muri yombi Bayigamba Athanase ahita abura mu gihe polisi yamusabaga kuza gutanga ibisobanuro.
Umwe mu batangaza aya makuru avuga ko uyu Athanase nawe ari mu bakekwa ba mbere mu ibura ry’aya mapine.
Yagize ati “uyu mugabo yagize uruhare rukomeye mu iyibwa ry’aya mapine, ikimenyimenyi yahise abura burundu kugeza ubwo polisi imushatse maze iramubura.”
Aya amakuru yemezwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa kanjongo, bwemeza ko habuze amapine y’isosiyete ikora umuhanda ya China Road mu cyumweru gishize, hakaba hari hakiri abagishakishwa.
Ngendahimana Leopord, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kanjongo yagize ati “Nta byinshi nabivugaho gusa ayo mapine yaribwe kandi hari abari bagishakishwa.”
Uyu mugabo witwa Athanase Bayigamba yari ashinzwe ibijyanye n’umutekano n’abakozi mu isosiyete ikora umuhanda ya China Road, yagejejwe kuri sitasiyo ya Ruharambuga mu myenda isanzwe n’amapingu ku maboko.
Bivugwa ko aya mapine 17 yibwe yari afite agaciro k’amafaranga asaga miriyoni 7Frw z’amafaranga y’u Rwanda.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Yafatiwe he. wakwiba umuntu ugatorokera iwe mbega itangazamakuru!!!!!
Itangazamakuru rya Kigalitoday kuri iyu nkuru rirasekeje. Ninde wabahaye aya makuru yamagimbano ibi ni ugusebanya kandi tuzabakurikirana.
ni danger kbsa