Umuvunyi mukuru aragaya Nyamagabe yagize amanota 10% mu kurwanya ruswa

Umuvunyi mukuru aragaya Akarere ka Nyamagabe n’aka Nyaruguru nyuma y’uko inama ngishwanama mu kurwanya ruswa zaho zagaragaje imbaraga nkeya mu mikorere.

Ibiro by'Akarere ka Nyamagabe
Ibiro by’Akarere ka Nyamagabe

Ni nyuma y’uko hagendewe kuri gahunda y’ibizakorwa n’ibyakozwe n’izo nama ngishwanama kuva muri Mutarama kugera mu Kwakira 2019, hamwe na raporo zatanzwe, Nyamagabe yagize 10%, naho Nyaruguru igira 23,5%, mu gihe Gisagara, ari na yo yitwaye neza kurusha utundi turere two mu Majyepfo, yagize 89,5%.

Umuvunyi wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Clément Musangabatware, avuga ko inama ngishwanama mu bya ruswa muri utwo turere twagize amanota makeya hari ibyo zititayeho.

Ati “Akarere ka Gisagara katanze raporo zose uko ari eshatu, aka Nyamagabe nta n’imwe katanze, naho aka Nyaruguru katanze ebyiri kuri eshatu. Utundi turere two mu Majyepfo twatanze gahunda z’ibikorwa, uretse aka Nyaruguru.”

Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi, avuga ko gutanga ayo manota bifasha urwego rw’umuvunyi kumenya uturere bagomba gushyiramo imbaraga kurusha utundi, bitewe n’uko baba babona abayobozi baho badashyira imbaraga mu gukumira no kurwanya ruswa.

Ngo ni n’indorerwamo y’aho uturere tugeze turwanya ruswa. Ahereye ku Karere ka Nyamagabe agira ati “I Nyamagabe mu minsi yashize twahafatiye abantu benshi baryaga ruswa harimo n’abayobozi bajyanywe mu nkiko zikabahamya icyaha n’ubungubu bakaba barabifungiwe.”

Akomeza agira ati “Ntabwo rero bitangaje ko Nyamagabe yaba iya nyuma mu Majyepfo mu byerekeye kurwanya ruswa.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Emmanuel Gasana, na we avuga ko atishimiye imikorere y’uturere two mu Ntara ayobora mu kurwanya ruswa, ariko ko ubu bafashe ingamba zo guhindura imikorere, harimo n’iyo gushyiraho imboni za ruswa mu midugudu yose.

Ati “Mu midugudu 3501 yo mu Ntara y’Amajyepfo, twiyemeje hamwe n’ubuyobozi gushyiraho imboni ya ruswa kuri buri mudugudu, ndetse no kuri buri murenge tugashyiraho club yo kurwanya ruswa.”

Anavuga ko izo mbaraga ziyongereye ku zari zihari, zizatuma mu mwaka utaha uturere twose two mu Majyepfo tuzaba dufite amanota meza mu kurwanya ruswa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye ubuyobozi bwiza nkabanyarwanda burangajwe imbere na president wacu, dukunda kndi udukemurira ibibazo inzego zo hasi ziba zadadije, ari nayo mpamvu akarere kacu ka Nyamagabe kaba akanyuma Muri ruswa. nkubu mfite ubutaka bwanjye nambuwe na company yatanze amazi Muri Nyamagabe,sector: Mugano narasiragiye kukarere nsaba ingurane, nabuze irengero SQ1781(square meters)zose mudutabare .

Ndagijimana viateur yanditse ku itariki ya: 5-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka