Umuturage akwiye kubanza gushaka isoko mbere yo guhinga - MINICOM

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), iratangaza ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’umusaruro ubura amasoko, abaturage bakwiye kubanza kumenya isoko bazagurishaho umusaruro wabo mbere yo guhinga.

Hashize igihe hirya no hino mu Gihugu humvikana abaturage bataka ko bafite umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, ariko bakaba barabuze isoko ryawo.

Ingero za hafi zirimo iz’abahinzi b’umuceli bo mu kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, bejeje toni zisaga 5000 z’umuceli ariko bakaza kubura isoko.

Iki kibazo cyavuzweho kenshi mu itangazamakuru ariko ntihagira igikorwa, kugeza ubwo Perezida wa Repubulika ubwo yakiraga indahiro z’Abadepite baheruka gutorwa muri Manda ya Gatanu y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yasabaga ko gikurikiranwa.

Akimara kubivuga, hahise hashakwa umuti wihuse, ndetse umusaruro wose w’umuceli uhita ubona ibigo biwugura.

Mu bindi byavuzwe harimo abaturage bo mu Murenge wa Nasho w’Akarere ka Kirehe, bavuga ko bejeje ibitoki byinshi bikaba byarabuze isoko kugeza ubwo bibanekeraho.

Aba baturage ba Kirehe bavuga ko abayobozi ba Koperative babategetse ko ibitoki bizagurishwa ari uko babahaye uburenganzira, kandi ko igitoki kitagejeje ibiro 20 kitemewe kugurishwa.

Hari n’abaturage bavuga ko utanze amafaranga ibihumbi 20 y’u Rwanda ari we ushakirwa isoko ry’umusaruro w’ibitoki, ibintu bo bafata nka ruswa.

Havuzwe kandi ikibazo cy’umusaruro wa karoti mu Burengerazuba bw’u Rwanda, aho abahinzi bavuze ko umufuka waguraga amafaranga ibihumbi 100, bawugurishaga atarenze ibihumbi 25 y’u Rwanda.

Ibi byose kandi bikavugwa mu gihe hari ibindi bice by’Igihugu bene uwomusaruro uba ntawuhari ndetse uhenze ku isoko ryaho, ariko ugasanga abaturage batawujyana ku isoko riwukeneye.

Uretse umusaruro w’ubuhinzi, hari n’aborozi bo mu Murenge wa Gikonko w’Akarere ka Gisagara, bataka igihombo baterwa no kuba batemerewe kugurisha umukamo mu kandi karere cyangwa mu Yindi mirenge.

Abo bahinzi bavuga ko bahabwa amafaranga 220 kuri litiro imwe y’amata, mu gihe igiciro ntarengwa cyashyizweho na MINICOM ari amafaranga 400 kuri litiro y’amata.

Aba baturage kandi bagaragaza ko mu bice baturanye nko mu Karere ka Nyanza, ho umworozi agurirwa amata ku mafaranga 350, nyamara bo bakaba batemerewe kujyanayo umukamo wabo.

Ibibazo by’abaturage bahinga bakabura umusaruro ni byinshi, ariko Dr. Alexis Kabayiza, Umujyanama mu bya Tekiniki muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), agaragaza ko mu buryo busanzwe, habanza gushaka isoko mbere yo kubona umusaruro.

Mu kiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ cyo ku Cyumweru tariki 25 Kanama 2024, uyu muyobozi yavuze ko ku bihingwa ngandurarugo, muri rusange ibijyanye no gushaka amasoko y’umusaruro kuva mu ihinga kugera umusaruro ubonetse bikurikiranwa, ariko bikaba byiza ko abahinzi bahinga bafitanye amasezerano n’abaguzi.

Ati “Usibye ko abantu bajya babyirengagiza, ariko ubundi burya habanza isoko. Iyo hatabanje isoko, n’ubundi ntihashobora kubura ikibazo gishobora kuvuka cy’umusaruro waba utabonye isoko”.

Dr. Kabayiza avuga ko nka Minisiteri, buri gihembwe bakora umwitozo wo kugena igiciro kitagibwa munsi, mu rwego rwo kugira ngo abahinzi barusheho kubona inyungu ituma bakomeza guhinga no kuzamura umusaruro.

Yagize ati “Iyo igiciro kimaze kugenwa, habaho kuganira n’abafatanyabikorwa kuko MINICOM ntabwo ari yo ishyiraho igiciro, ahubwo turagitangaza ariko kiba cyashyizweho n’inama ngari irimo inzego zose zifite aho zihuriye n’igihingwa runaka. Ibyo bigatuma umuhinzi aba afite icyizere ko wa muguzi uri buze kumugurira, atari buze kujya munsi ya cya giciro”.

Ku kibazo cy’ibihingwa byinshi byabuze isoko muri iki gihembwe cy’ihinga gishize, Dr. Alexis Kabayiza avuga ko mu Karere kose u Rwanda ruherereyemo habonetse umusaruro mwinshi bitewe n’ikirere cyabaye cyiza, nay o ikaba yaba imwe mu mpamvu zatumye hari abahinzi batabona isoko ry’ibyo bejeje.

Uyu muyobozi akavuga ko iyo bimeze bityo, ikiba gikenewe cyane ari amakuru aturuka mu bahinzi ndetse n’inzego z’ubuyobozi zibegereye, kugira ngo ahabaye ikibazo izo nzego zifatanye kugishakira umuti.

Ati “Hari ubwo amakuru atinda kumenyekana. Nko kuri iyi season MINICOM nta makuru yabonye ku kibazo cy’ibitoki. Ariko muri 2022 na bwo byigeze kubaho, kandi icyo gihe byagaragaye ko harimo abakomisiyoneri ku masoko ndetse n’aho umusaruro uturuka mu baturage. Iyo amakuru batayahanye neza kubera wenda inyungu za bamwe, hari ubwo umusaruro uhirira ku isoko ari mwinshi bigateza ikibazo”.

Ikibazo cy’abakomisiyoneri hagati y’abahinzi ndetse n’abagura umusaruro wabo na cyo kiri mu byakunze kugarukwaho, nka kimwe mu bituma abaturage bahendwa ku musaruro wabo kubera inyungu z’abo bakomisiyoneri ndetse n’abagura umusaruro.

Icyakora Dr. Kabayiza avuga ko abakomisiyoneri nta kibazo bateye, ko ahubwo baramutse bakoranye neza hagati yabo ndetse no hagati yabo n’abahinzi, bagatanga amakuru ya nyayo, nta kibazo cy’isokocyabaho.

Ati “Kugira abakomisiyoneri si ikibazo, ahubwo uburyo bakorana. Urugero niba umukomisiyoneri runaka ahamagaye ati ‘muzane imodoka y’ibitoki, ugasanga hari n’abandi batatu bahamagaye kandi batavuganye, ni ho bisanga imyaka ihuriye ku isoko ari myinshi”.

Ku kibazo cy’abayobozi biha kugena ibiciro by’umusaruro w’ibihingwa wabonetse, Dr. kabayiza avuga ko ibyo Atari byo, ko ahubwo uruhare rw’abayobozi ari ukugaragaza niba hari ikibazo kigashakirwa igisubizo.

Ati “Umuntu ugena ko umusaruro ujya ku isoko si umuyobozi w’aho hantu, ahubwo yakabaye atanga amakuru akagaragaza ko umusaruro wabonetse ariko wabuze isoko. Ah ni ho hari abantu babyihisha inyuma bagamije inyungu zabo”.

Umuyobozi ushinzwe kunoza ubuhinzi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Patrick Karangwa, na we witabiriye ikiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’, yavuze ko hari bynshi Leta ikora mu gufata neza umusaruro uba wabonetse, ariko ko hatabura uwangirika bitewe n’impamvu zitandukanye.

Ati “Umusaruro mwinshi wangirikira mu isarura kuko nta koranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu gusarura”.

Uyu muyobozi ariko avuga ko Leta izakomeza gushora imari mu gufata neza umusaruro, ku buryo n’iyo habaho kubura isoko utakwangirika ahubwo waba inyungu ku muturage wabashije kuwubika neza.

Ati “Iyo ubitse umusaruro neza uba ubitse imari. Mu gihe gito abantu baza kugushakiraho umusaruro. Nk’ibinyampeke byumye neza, n’iyo umuguzi utamubona ako kanya, umuhinzi aramutse afite inyubako nziza, umusaruro w’ibinyampeke ni imari ubundi. Ariko kubera ubushobozi bw’abaturage ntibishoboka”.

Umuturage witwa Narcisse Karengera, uyobora Koperative KAIMU, ihinga ibirayi n’ingano mu Murenge wa Muganza w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko bon ta kibazo cy’isoko baheruka kugira ku musaruro wabo, ariko na we akemeranya na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ko umuhinzi akwiye guhinga azi neza aho azagurisha umusaruro.

Agira ati “Abahinzi bahinga batazi ngo bazagurisha nande! Urebye mu murimo w’ubuhinzi, isoko ritekerezwaho ari uko umusaruro wabonetse kandi byari bikwiriye ko umuturage ajya guhinga azi ngo umusaruro azabona azawugurisha hehe”.

Karengera avuga ko ibi bikwiye kugirwamo uruhare rutaziguye n’inzego z’ubuyobozi bw’ibanze, ariko cyane cyane Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igakurikirana ko bikurikizwa.

Ati “Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda isa n’aho idafite ijambo ku bakorana na yo. Kuko Ntabwo Misiteri y’Ubucuruzi ibwira umucuruzi ngo jya kugura ibirayi kwa Karengera, ariko Minisiteri y’Ubuhinzi yo ibwira Karengera ngo hinga ibirayi kandi akabihinga, ndetse ikanamufasha gushaka ibyangombwa bisabwa ngo bizatange umusaruro. Ariko umuntu Karengera azashyira ibirayi ntahari. Umuhinzi rero agatangira gusakuza.

Uyu muhinzi avuga ko gukemura iki kibazo byoroshye, haramutse habayeho ubufatanye bw’inzego zose.

Ati “Gukosora iki kintu ni ibintu byoroooshye abantu babishatse! Abacuruzi b’ibirayi barahari mu Rwanda, abacuruzi b’umuceli barahari, ibyo bigo by’amashuri bagiye kugaburira uwo muceli wo mu Bugarama ntibivutse uyu munsi, ntibitangiye kurya uyu munsi! Abantu bagiye bavuga ngo mu mwaka tweza umuceli ungana gutya, ibigo by’amashuri biri mu karere birya toni zingana gutya …, ntibagombe kubikora ari uko Perezida yavuze ko agiye kubyinjiramo”!

Dr. Karangwa agaragaza ko nko ku musaruro w’ibigori, umusarurougera kuri 13.8% wangirika utaragera ku isoko, mu gihe mu myaka 10 ishize byari hejuru ya 25%. Umusaruro w’umuceli wangirika utaragera ku isoko wo ubarirwa kuri 12.4%.

Ku musaruro w’ibishyimbo hangirika 11.3%, naho inyanya ndetse n’izindi mboga muri rusange hakangirika umusaruro ubarirwa hejuru ya 33.5%

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwaramutse bandtditsi beza!

yego nibyo hakwiye kumenywa isoko rihari ibyo rikeneye ariko se mu byukuri niba umuturage akwiye kubanza gushaka isoko ubwo akazi ka MINCOM ni akahe mu byukuri ahubwo se kuki MINCOM idasgaka isoko noneho natwe abaturage tugahinga turigemurira?🤔

Nibubake ubuhunikiro buhagije kandi bubereye buri gihingwa hanyuma umusaruro nuba mwinshi ujye uhunikwa igihe utabonetse mu yindi season ibyahunitswe bigoboke abenegihugu.

Ibyo bizaca ihindagurika ryibiciro rya hato na hato no guhendwa ku masoko hamwe na hanwe
Naho kuvuga ngo ugiye abanze amenye isoko rihari iyo policy irapfuye pe ubwo se ubutaka buzajya busigara igihe twahingiye isoko rihari buzakora iki?

Ubwo se kwa kwihaza muvuga kwaba kuri he? Leta nikore inshingano zayo yubake ububiko bujyanye n’igihe ishake na running capital yingoboka igihe umusaruro wabaye mwinshi iwugure hanyuma inawushakire isoko ariyo.

Nibwo nanjye umuhinzi nzumva ko nshyigikiwe naho ibyo bindi byo nukumara umuriro gusa

TUMUKUNDE George yanditse ku itariki ya: 28-08-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka